Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አን-ነሕል   አንቀፅ:
لِيَكۡفُرُواْ بِمَآ ءَاتَيۡنَٰهُمۡۚ فَتَمَتَّعُواْ فَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ
Bikaba impamvu y’uko bahakana ibyo twabahaye. Ngaho nimwinezeze (by’igihe gito), vuba aha muzaba mumenya (ingaruka z’ubuhakanyi bwanyu).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَيَجۡعَلُونَ لِمَا لَا يَعۡلَمُونَ نَصِيبٗا مِّمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡۗ تَٱللَّهِ لَتُسۡـَٔلُنَّ عَمَّا كُنتُمۡ تَفۡتَرُونَ
Banafata bimwe mu byo twabahaye bakabigenera ibidafite icyo bizi (ibigirwamana). Ku izina rya Allah! Muzabazwa ibyo mwajyaga muhimba.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَيَجۡعَلُونَ لِلَّهِ ٱلۡبَنَٰتِ سُبۡحَٰنَهُۥ وَلَهُم مَّا يَشۡتَهُونَ
Banahimbira Allah (ko yabyaye) abakobwa. Ubutagatifu ni ubwe, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira! Nyamara bo bihitiramo ibyo bifuza (kubyara abahungu).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِذَا بُشِّرَ أَحَدُهُم بِٱلۡأُنثَىٰ ظَلَّ وَجۡهُهُۥ مُسۡوَدّٗا وَهُوَ كَظِيمٞ
N’iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’uko yabyaye umukobwa, uburanga bwe burijima akanagira umujinya w’umuranduranzuzi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَتَوَٰرَىٰ مِنَ ٱلۡقَوۡمِ مِن سُوٓءِ مَا بُشِّرَ بِهِۦٓۚ أَيُمۡسِكُهُۥ عَلَىٰ هُونٍ أَمۡ يَدُسُّهُۥ فِي ٱلتُّرَابِۗ أَلَا سَآءَ مَا يَحۡكُمُونَ
Akihisha abantu kubera inkuru mbi yagejejweho. (Akibaza ati) “Ese amugumane n’ubwo biteye isoni cyangwa amutabe mu gitaka (ari muzima)?” Mbega ukuntu ibyemezo byabo ari bibi!
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لِلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ مَثَلُ ٱلسَّوۡءِۖ وَلِلَّهِ ٱلۡمَثَلُ ٱلۡأَعۡلَىٰۚ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Abatemera umunsi w’imperuka ni bo barangwa (no kwitirira Allah kugira abana b’abakobwa), naho Allah ni we ufite ibisingizo by’ikirenga. Kandi ni we Munyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَوۡ يُؤَاخِذُ ٱللَّهُ ٱلنَّاسَ بِظُلۡمِهِم مَّا تَرَكَ عَلَيۡهَا مِن دَآبَّةٖ وَلَٰكِن يُؤَخِّرُهُمۡ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗىۖ فَإِذَا جَآءَ أَجَلُهُمۡ لَا يَسۡتَـٔۡخِرُونَ سَاعَةٗ وَلَا يَسۡتَقۡدِمُونَ
N’iyo Allah aza guhaniraho abantu kubera ibikorwa byabo bibi, nta kiremwa na kimwe yari gusiga ku isi. Ariko arabarindiriza kugeza igihe cyagenwe, kandi iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَيَجۡعَلُونَ لِلَّهِ مَا يَكۡرَهُونَۚ وَتَصِفُ أَلۡسِنَتُهُمُ ٱلۡكَذِبَ أَنَّ لَهُمُ ٱلۡحُسۡنَىٰۚ لَا جَرَمَ أَنَّ لَهُمُ ٱلنَّارَ وَأَنَّهُم مُّفۡرَطُونَ
Bitirira Allah ibyo (ubwabo) banga, kandi indimi zabo zivuga ibinyoma ko bazagira iherezo ryiza. Nta gushidikanya ko bazahanishwa umuriro, ndetse bazawinjizwamo mbere (y’abandi), kandi bawurekerwemo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
تَٱللَّهِ لَقَدۡ أَرۡسَلۡنَآ إِلَىٰٓ أُمَمٖ مِّن قَبۡلِكَ فَزَيَّنَ لَهُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ أَعۡمَٰلَهُمۡ فَهُوَ وَلِيُّهُمُ ٱلۡيَوۡمَ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Ku izina rya Allah! Mu by’ukuri twohereje Intumwa ku miryango (Umat) yakubanjirije, ariko Shitani abakundisha ibikorwa byabo (bibi). None ubu ni we nshuti magara yabo, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَآ أَنزَلۡنَا عَلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ إِلَّا لِتُبَيِّنَ لَهُمُ ٱلَّذِي ٱخۡتَلَفُواْ فِيهِ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٗ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Kandi nta kindi cyatumye tuguhishurira igitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), bitari ukugira ngo ubasobanurire ibyo batavugagaho rumwe, ndetse no kugira ngo (icyo gitabo) kibe umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አን-ነሕል
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት