Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አን-ነሕል   አንቀፅ:
وَمَآ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ إِلَّا رِجَالٗا نُّوحِيٓ إِلَيۡهِمۡۖ فَسۡـَٔلُوٓاْ أَهۡلَ ٱلذِّكۡرِ إِن كُنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ
Kandi mbere yawe nta bandi batari abagabo twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa. Ngaho (yemwe babangikanyamana b’i Maka) nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
بِٱلۡبَيِّنَٰتِ وَٱلزُّبُرِۗ وَأَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلذِّكۡرَ لِتُبَيِّنَ لِلنَّاسِ مَا نُزِّلَ إِلَيۡهِمۡ وَلَعَلَّهُمۡ يَتَفَكَّرُونَ
(Twazohereje zizanye) ibimenyetso bigaragara n’ibitabo (bitagatifu). Twanakumanuriye (yewe Muhamadi) urwibutso (Qur’an) kugira ngo usobanurire abantu ibyo bahishuriwe, ndetse no kugira ngo batekereze (ku bikubiye muri Qur’an banayisobanukirwe).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَفَأَمِنَ ٱلَّذِينَ مَكَرُواْ ٱلسَّيِّـَٔاتِ أَن يَخۡسِفَ ٱللَّهُ بِهِمُ ٱلۡأَرۡضَ أَوۡ يَأۡتِيَهُمُ ٱلۡعَذَابُ مِنۡ حَيۡثُ لَا يَشۡعُرُونَ
Ese ba bandi bacuze imigambi mibisha bibwira ko batekanye ku buryo Allah atabarigitisha mu butaka, cyangwa ko batagerwaho n’ibihano biturutse aho batakekaga?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَوۡ يَأۡخُذَهُمۡ فِي تَقَلُّبِهِمۡ فَمَا هُم بِمُعۡجِزِينَ
Cyangwa akabagwa gitumo bajya cyangwa bava (mu mirimo yabo), uko byagenda kose ntibananirana (nta ho bacikira ibihano bya Allah).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَوۡ يَأۡخُذَهُمۡ عَلَىٰ تَخَوُّفٖ فَإِنَّ رَبَّكُمۡ لَرَءُوفٞ رَّحِيمٌ
Cyangwa akabagwa gitumo bafite ubwoba (bwo kubura imitungo n’ubuzima byabo)? Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Nyiribambe, Nyirimbabazi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ إِلَىٰ مَا خَلَقَ ٱللَّهُ مِن شَيۡءٖ يَتَفَيَّؤُاْ ظِلَٰلُهُۥ عَنِ ٱلۡيَمِينِ وَٱلشَّمَآئِلِ سُجَّدٗا لِّلَّهِ وَهُمۡ دَٰخِرُونَ
Ese ntibabona uko ibicucucucu by’ibintu Allah yaremye bibogamira iburyo n’ibumoso byumvira Allah, ndetse binicisha bugufi (ku mategeko ye)?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلِلَّهِۤ يَسۡجُدُۤ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ مِن دَآبَّةٖ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ وَهُمۡ لَا يَسۡتَكۡبِرُونَ
Kandi ibiremwa byose biri mu birere, ibigenda ku isi ndetse n’abamalayika, byubamira Allah kandi ntibyishyira hejuru.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَخَافُونَ رَبَّهُم مِّن فَوۡقِهِمۡ وَيَفۡعَلُونَ مَا يُؤۡمَرُونَ۩
Bitinya Nyagasani wabyo uri hejuru yabyo, kandi bikora ibyo byategetswe.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ وَقَالَ ٱللَّهُ لَا تَتَّخِذُوٓاْ إِلَٰهَيۡنِ ٱثۡنَيۡنِۖ إِنَّمَا هُوَ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞ فَإِيَّٰيَ فَٱرۡهَبُونِ
Allah yaranavuze ati “(Yemwe bantu!) Ntimuzasenge imana ebyiri. Mu by’ukuri We (Allah) ni Imana imwe rukumbi. Ngaho nimube ari Njye njyenyine mutinya.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَلَهُ ٱلدِّينُ وَاصِبًاۚ أَفَغَيۡرَ ٱللَّهِ تَتَّقُونَ
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Ni na We ukwiye gusengwa by’ukuri. Ese mugandukira undi utari Allah?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَا بِكُم مِّن نِّعۡمَةٖ فَمِنَ ٱللَّهِۖ ثُمَّ إِذَا مَسَّكُمُ ٱلضُّرُّ فَإِلَيۡهِ تَجۡـَٔرُونَ
Ingabire zose mufite zituruka kwa Allah (ariko ntimumushimira). Nyamara iyo amakuba abagezeho mumutakambira mu ijwi riranguruye,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ثُمَّ إِذَا كَشَفَ ٱلضُّرَّ عَنكُمۡ إِذَا فَرِيقٞ مِّنكُم بِرَبِّهِمۡ يُشۡرِكُونَ
Hanyuma yabakiza ayo makuba, bamwe muri mwe bakabangikanya Nyagasani wabo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አን-ነሕል
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት