Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አን-ነሕል   አንቀፅ:
وَتَحۡمِلُ أَثۡقَالَكُمۡ إِلَىٰ بَلَدٖ لَّمۡ تَكُونُواْ بَٰلِغِيهِ إِلَّا بِشِقِّ ٱلۡأَنفُسِۚ إِنَّ رَبَّكُمۡ لَرَءُوفٞ رَّحِيمٞ
(Ayo matungo) anikorera imitwaro yanyu iremereye akayijyana aho mutari gushobora kugera bitabagoye. Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Nyirimpuhwe zihebuje, Nyirimbabazi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلۡخَيۡلَ وَٱلۡبِغَالَ وَٱلۡحَمِيرَ لِتَرۡكَبُوهَا وَزِينَةٗۚ وَيَخۡلُقُ مَا لَا تَعۡلَمُونَ
(Yanaremye) ifarasi, icyimanyi (cy’ifarasi n’indogobe) ndetse n’indogobe; kugira ngo mubigendereho, kandi binababere imitako. Yanaremye n’ibindi mutazi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَعَلَى ٱللَّهِ قَصۡدُ ٱلسَّبِيلِ وَمِنۡهَا جَآئِرٞۚ وَلَوۡ شَآءَ لَهَدَىٰكُمۡ أَجۡمَعِينَ
Allah ni We werekana inzira igororotse (Isilamu), ariko hari n’izindi zigoramye. Kandi iyo aza kubishaka yari kubayobora mwese.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
هُوَ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗۖ لَّكُم مِّنۡهُ شَرَابٞ وَمِنۡهُ شَجَرٞ فِيهِ تُسِيمُونَ
Ni We umanura amazi (imvura) aturutse mu kirere, mukayanywa ndetse akanameza ibimera muragiramo amatungo yanyu.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يُنۢبِتُ لَكُم بِهِ ٱلزَّرۡعَ وَٱلزَّيۡتُونَ وَٱلنَّخِيلَ وَٱلۡأَعۡنَٰبَ وَمِن كُلِّ ٱلثَّمَرَٰتِۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّقَوۡمٖ يَتَفَكَّرُونَ
Ayameresha ibihingwa, imizeti, imitende, imizabibu ndetse na buri bwoko bw’imbuto. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَسَخَّرَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ وَٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَۖ وَٱلنُّجُومُ مُسَخَّرَٰتُۢ بِأَمۡرِهِۦٓۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَعۡقِلُونَ
Kandi yabashyiriyeho ijoro (kugira ngo mubashe kuruhuka) n’amanywa (kugira ngo mubashe gukora), izuba n’ukwezi (kugira ngo bibamurikire), ndetse n’inyenyeri zorohejwe ku bw’itegeko rye. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَا ذَرَأَ لَكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُخۡتَلِفًا أَلۡوَٰنُهُۥٓۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّقَوۡمٖ يَذَّكَّرُونَ
Kandi ibyo yabaremeye ku isi (haba mu matungo, ibihingwa n’amabuye y’agaciro) bifite amabara atandukanye. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bazirikana (ko Imana ari imwe no kuba ari yo yonyine ikwiye gusengwa).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَهُوَ ٱلَّذِي سَخَّرَ ٱلۡبَحۡرَ لِتَأۡكُلُواْ مِنۡهُ لَحۡمٗا طَرِيّٗا وَتَسۡتَخۡرِجُواْ مِنۡهُ حِلۡيَةٗ تَلۡبَسُونَهَاۖ وَتَرَى ٱلۡفُلۡكَ مَوَاخِرَ فِيهِ وَلِتَبۡتَغُواْ مِن فَضۡلِهِۦ وَلَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Ni na We woroheje inyanja kugira ngo (mukuremo) inyama z’umwimerere (amafi) muzirye, munakuremo imitako mwambara. Kandi ubona amato azihinguranya kugira ngo mushakishe ingabire ze, no kugira ngo mubashe gushimira.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አን-ነሕል
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት