Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አን-ነሕል   አንቀፅ:
وَٱللَّهُ جَعَلَ لَكُم مِّنۢ بُيُوتِكُمۡ سَكَنٗا وَجَعَلَ لَكُم مِّن جُلُودِ ٱلۡأَنۡعَٰمِ بُيُوتٗا تَسۡتَخِفُّونَهَا يَوۡمَ ظَعۡنِكُمۡ وَيَوۡمَ إِقَامَتِكُمۡ وَمِنۡ أَصۡوَافِهَا وَأَوۡبَارِهَا وَأَشۡعَارِهَآ أَثَٰثٗا وَمَتَٰعًا إِلَىٰ حِينٖ
Kandi Allah yagize amazu yanyu aho mutura, anabagirira impu z’amatungo amazu (amahema) aborohera kuyatwara igihe muri mu ngendo ndetse n’igihe mutazirimo. No mu bwoya n’imigara yabyo (ihene, ingamiya n’intama) yabahaye (gukoramo) ibikoresho n’imitako (mwifashisha) by’igihe runaka.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱللَّهُ جَعَلَ لَكُم مِّمَّا خَلَقَ ظِلَٰلٗا وَجَعَلَ لَكُم مِّنَ ٱلۡجِبَالِ أَكۡنَٰنٗا وَجَعَلَ لَكُمۡ سَرَٰبِيلَ تَقِيكُمُ ٱلۡحَرَّ وَسَرَٰبِيلَ تَقِيكُم بَأۡسَكُمۡۚ كَذَٰلِكَ يُتِمُّ نِعۡمَتَهُۥ عَلَيۡكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تُسۡلِمُونَ
Allah yanabashyiriye ibicucucucu mu byo yaremye (ibiti, amazu, ibicu...), abashyirira ubuvumo mu misozi, abaha imyambaro ibarinda ubushyuhe (n’imbeho) ndetse n’imyambaro (ingabo) ibarinda (ibikomere) mu ntambara. Uko ni ko (Allah) abasenderezaho ingabire ze, kugira ngo muce bugufi (ku mategeko ye).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنَّمَا عَلَيۡكَ ٱلۡبَلَٰغُ ٱلۡمُبِينُ
Nibaramuka bateye umugongo, mu by’ukuri icyo ushinzwe (yewe Muhamadi) ni ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَعۡرِفُونَ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ ثُمَّ يُنكِرُونَهَا وَأَكۡثَرُهُمُ ٱلۡكَٰفِرُونَ
Bazi neza ingabire za Allah ariko (bakabirengaho) bakazihakana, kandi abenshi muri bo ni abahakanyi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَيَوۡمَ نَبۡعَثُ مِن كُلِّ أُمَّةٖ شَهِيدٗا ثُمَّ لَا يُؤۡذَنُ لِلَّذِينَ كَفَرُواْ وَلَا هُمۡ يُسۡتَعۡتَبُونَ
(Unibuke) umunsi tuzazura umuhamya wa buri muryango (Intumwa yawo); icyo gihe abahakanye ntibazemererwa gutanga impamvu (z’ibyaha bakoze), ndetse nta n’ubwo bazasabwa kwisubiraho (gusubira ku isi ngo bicuze cyangwa ngo basabe imbabazi Allah).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِذَا رَءَا ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ ٱلۡعَذَابَ فَلَا يُخَفَّفُ عَنۡهُمۡ وَلَا هُمۡ يُنظَرُونَ
N’igihe ba bandi b’inkozi z’ibibi bazabona ibihano, ntabwo bazabyoroherezwa, ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِذَا رَءَا ٱلَّذِينَ أَشۡرَكُواْ شُرَكَآءَهُمۡ قَالُواْ رَبَّنَا هَٰٓؤُلَآءِ شُرَكَآؤُنَا ٱلَّذِينَ كُنَّا نَدۡعُواْ مِن دُونِكَۖ فَأَلۡقَوۡاْ إِلَيۡهِمُ ٱلۡقَوۡلَ إِنَّكُمۡ لَكَٰذِبُونَ
N’igihe ba bandi babangikanyije Allah bazabona ibigirwamana byabo, bazavuga bati "Nyagasani wacu! Biriya ni ibigirwamana byacu twajyaga dusaba mu kimbo cyawe.” Maze bivuge (bibanyomoza) biti "Mu by’ukuri mwe muri abanyabinyoma.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَلۡقَوۡاْ إِلَى ٱللَّهِ يَوۡمَئِذٍ ٱلسَّلَمَۖ وَضَلَّ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ
Kuri uwo munsi bazicisha bugufi kuri Allah, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabitarura babibure!
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አን-ነሕል
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት