Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አን-ነሕል   አንቀፅ:

A Nahlu

أَتَىٰٓ أَمۡرُ ٱللَّهِ فَلَا تَسۡتَعۡجِلُوهُۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Itegeko rya Allah (ryo kuza kw’imperuka) riregereje, bityo ntimuryihutishe. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يُنَزِّلُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ بِٱلرُّوحِ مِنۡ أَمۡرِهِۦ عَلَىٰ مَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦٓ أَنۡ أَنذِرُوٓاْ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّآ أَنَا۠ فَٱتَّقُونِ
Ku bw’itegeko rye, (Allah) amanura malayika (Gaburiheli) azanye ubutumwa ku wo (Allah) ashaka mu bagaragu be (agira ati) “Muburire (abantu) ko nta yindi mana (ikwiye gusengwa by’ukuri) usibye Njye; bityo nimuntinye.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ بِٱلۡحَقِّۚ تَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
خَلَقَ ٱلۡإِنسَٰنَ مِن نُّطۡفَةٖ فَإِذَا هُوَ خَصِيمٞ مُّبِينٞ
Yaremye umuntu amukomoye mu ntanga, none uwo (muntu) yahisemo kuba umunyempaka ugaragara (mu guhakana izuka).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلۡأَنۡعَٰمَ خَلَقَهَاۖ لَكُمۡ فِيهَا دِفۡءٞ وَمَنَٰفِعُ وَمِنۡهَا تَأۡكُلُونَ
(Allah) yanabaremeye amatungo; muri yo harimo ibibatera gususuruka (imyambaro) n’ibindi bibafitiye akamaro, ndetse hari n’ayo murya.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَكُمۡ فِيهَا جَمَالٌ حِينَ تُرِيحُونَ وَحِينَ تَسۡرَحُونَ
Munashimishwa n’ubwiza bwayo igihe muyacyuye nimugoroba n’igihe muyahuye mu gitondo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አን-ነሕል
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት