Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore nagge   Aaya.:
وَإِذۡ قَالَ رَبُّكَ لِلۡمَلَٰٓئِكَةِ إِنِّي جَاعِلٞ فِي ٱلۡأَرۡضِ خَلِيفَةٗۖ قَالُوٓاْ أَتَجۡعَلُ فِيهَا مَن يُفۡسِدُ فِيهَا وَيَسۡفِكُ ٱلدِّمَآءَ وَنَحۡنُ نُسَبِّحُ بِحَمۡدِكَ وَنُقَدِّسُ لَكَۖ قَالَ إِنِّيٓ أَعۡلَمُ مَا لَا تَعۡلَمُونَ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika ati “Mu by’ukuri, ngiye gushyira umusigire (ikiremwamuntu) ku isi.” Baravuga bati “Ese urayishyiraho uzayikoreraho ubwangizi akanamena amaraso, kandi twe tugusingiza tukanagushimira ndetse tukanagutagatifuza? (Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri, Njye nzi ibyo mutazi.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَعَلَّمَ ءَادَمَ ٱلۡأَسۡمَآءَ كُلَّهَا ثُمَّ عَرَضَهُمۡ عَلَى ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ فَقَالَ أَنۢبِـُٔونِي بِأَسۡمَآءِ هَٰٓؤُلَآءِ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Nuko (Allah) yigisha Adamu amazina y’ibintu byose, hanyuma abimurikira abamalayika, arababwira ati “Ngaho nimumbwire amazina yabyo niba muri abanyakuri.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قَالُواْ سُبۡحَٰنَكَ لَا عِلۡمَ لَنَآ إِلَّا مَا عَلَّمۡتَنَآۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡعَلِيمُ ٱلۡحَكِيمُ
Baravuga bati “Ubutagatifu ni ubwawe, nta bumenyi dufite uretse ubwo watwigishije. Mu by’ukuri, ni Wowe Mumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قَالَ يَٰٓـَٔادَمُ أَنۢبِئۡهُم بِأَسۡمَآئِهِمۡۖ فَلَمَّآ أَنۢبَأَهُم بِأَسۡمَآئِهِمۡ قَالَ أَلَمۡ أَقُل لَّكُمۡ إِنِّيٓ أَعۡلَمُ غَيۡبَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَأَعۡلَمُ مَا تُبۡدُونَ وَمَا كُنتُمۡ تَكۡتُمُونَ
Aravuga ati “Yewe Adamu! Babwire amazina yabyo.” Nuko amaze kubabwira amazina yabyo, (Allah) aravuga ati “Ese sinababwiye ko nzi ibyihishe mu birere no mu isi, kandi nkaba nzi ibyo mugaragaza n’ibyo muhisha?”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَإِذۡ قُلۡنَا لِلۡمَلَٰٓئِكَةِ ٱسۡجُدُواْ لِأٓدَمَ فَسَجَدُوٓاْ إِلَّآ إِبۡلِيسَ أَبَىٰ وَٱسۡتَكۡبَرَ وَكَانَ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Kandi muzirikane ubwo twabwiraga abamalayika tuti “Nimwubamire[1] Adamu”, nuko bose bakubama uretse Ibilisi (Shitani) wanze akishyira hejuru nuko akaba mu bahakanyi (banze kumvira Allah).
[1] Ukubama kuvugwa hano ni indamutso y’icyubahiro gihebuje.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَقُلۡنَا يَٰٓـَٔادَمُ ٱسۡكُنۡ أَنتَ وَزَوۡجُكَ ٱلۡجَنَّةَ وَكُلَا مِنۡهَا رَغَدًا حَيۡثُ شِئۡتُمَا وَلَا تَقۡرَبَا هَٰذِهِ ٱلشَّجَرَةَ فَتَكُونَا مِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Twaranavuze tuti “Yewe Adamu! Tura mu Ijuru wowe n’umugore wawe, murye (imbuto zirimo) mu mudendezo aho mushatse hose, ariko muramenye ntimuzegere iki giti mutazaba mu banyamahugu.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
فَأَزَلَّهُمَا ٱلشَّيۡطَٰنُ عَنۡهَا فَأَخۡرَجَهُمَا مِمَّا كَانَا فِيهِۖ وَقُلۡنَا ٱهۡبِطُواْ بَعۡضُكُمۡ لِبَعۡضٍ عَدُوّٞۖ وَلَكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُسۡتَقَرّٞ وَمَتَٰعٌ إِلَىٰ حِينٖ
Nuko Shitani arabashuka (barya kuri cya giti), abakura mu byo bari barimo (ubuzima bwo mu ijuru). Turababwira tuti “Mumanuke muvemo (mu Ijuru) muri abanzi hagati yanyu (Shitani azaba umwanzi wanyu n’abazabakomokaho).” Isi ni yo izaba ubuturo bwanyu, kandi muzayigiramo umunezero kugeza igihe cyagenwe.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
فَتَلَقَّىٰٓ ءَادَمُ مِن رَّبِّهِۦ كَلِمَٰتٖ فَتَابَ عَلَيۡهِۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلتَّوَّابُ ٱلرَّحِيمُ
Nuko Adamu yakira amagambo (yo kwicuza) avuye kwa Nyagasani we,[1] maze Nyagasani yakira ukwicuza kwe. Mu by’ukuri, ni We Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
[1] Amagambo avugwa muri uyu murongo, ni amagambo Allah yigishije Adamu kugira ngo amenye uburyo bwo kwicuza. Ayo magambo aboneka muri Qur’an, igice cya 7, umurongo wa 23.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore nagge
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu