Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore nagge   Aaya.:
إِنَّ فِي خَلۡقِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَٱخۡتِلَٰفِ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ وَٱلۡفُلۡكِ ٱلَّتِي تَجۡرِي فِي ٱلۡبَحۡرِ بِمَا يَنفَعُ ٱلنَّاسَ وَمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مِن مَّآءٖ فَأَحۡيَا بِهِ ٱلۡأَرۡضَ بَعۡدَ مَوۡتِهَا وَبَثَّ فِيهَا مِن كُلِّ دَآبَّةٖ وَتَصۡرِيفِ ٱلرِّيَٰحِ وَٱلسَّحَابِ ٱلۡمُسَخَّرِ بَيۡنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَعۡقِلُونَ
Mu by’ukuri, mu iremwa ry’ibirere n’isi, kubisikana kw’ijoro n’amanywa, amato agenda mu nyanja mu bifitiye abantu akamaro, amazi Allah amanura mu kirere (imvura) nuko akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa (gukakara) kwayo, akanayikwizamo inyamaswa z’amoko yose, n’ihindagurika ry’imiyaga n’ibicu bigenzwa hagati y’ikirere n’isi; rwose ibyo ni ibimenyetso (bigaragaza ubumwe bw’Imana, ubushobozi n’ingabire byayo) ku bantu bafite ubwenge.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يَتَّخِذُ مِن دُونِ ٱللَّهِ أَندَادٗا يُحِبُّونَهُمۡ كَحُبِّ ٱللَّهِۖ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَشَدُّ حُبّٗا لِّلَّهِۗ وَلَوۡ يَرَى ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ إِذۡ يَرَوۡنَ ٱلۡعَذَابَ أَنَّ ٱلۡقُوَّةَ لِلَّهِ جَمِيعٗا وَأَنَّ ٱللَّهَ شَدِيدُ ٱلۡعَذَابِ
No mu bantu hari abishyiriraho ibigirwamana mu cyimbo cya Allah, bakabikunda urukundo nk’urwo bakunda Allah. Nyamara abemera bakunda Allah kurushaho. Kandi abakoze ibibi (imitima yabo babangikanya Allah) iyo baza kumenya -ubwo bazaba babona ibihano (ku munsi w’imperuka)- ko imbaraga zose ari iza Allah kandi ko mu by’ukuri, Allah ari Nyiribihano bikaze (ntibari kubangikanya Allah).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
إِذۡ تَبَرَّأَ ٱلَّذِينَ ٱتُّبِعُواْ مِنَ ٱلَّذِينَ ٱتَّبَعُواْ وَرَأَوُاْ ٱلۡعَذَابَ وَتَقَطَّعَتۡ بِهِمُ ٱلۡأَسۡبَابُ
Ubwo abakurikiwe bazihakana ababakurikiye (mu kubangikanya Allah), nibamara kubona ibihano, ibyabahuzaga bizavaho.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ ٱتَّبَعُواْ لَوۡ أَنَّ لَنَا كَرَّةٗ فَنَتَبَرَّأَ مِنۡهُمۡ كَمَا تَبَرَّءُواْ مِنَّاۗ كَذَٰلِكَ يُرِيهِمُ ٱللَّهُ أَعۡمَٰلَهُمۡ حَسَرَٰتٍ عَلَيۡهِمۡۖ وَمَا هُم بِخَٰرِجِينَ مِنَ ٱلنَّارِ
Na ba bandi bakurikiye (ababayobeje) bazavuga bati “Iyaba twari dufite uko twagaruka (ku isi) maze ngo tubihakane nk’uko na bo batwihakanye.” Nguko uko Allah azabereka ibikorwa byabo bibe agahinda kuri bo (ndetse no kwicuza), kandi ntibazava mu muriro.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ كُلُواْ مِمَّا فِي ٱلۡأَرۡضِ حَلَٰلٗا طَيِّبٗا وَلَا تَتَّبِعُواْ خُطُوَٰتِ ٱلشَّيۡطَٰنِۚ إِنَّهُۥ لَكُمۡ عَدُوّٞ مُّبِينٌ
Yemwe bantu! Nimurye mu biri ku isi byaziruwe kandi byiza, ntimuzanakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri, yo ni umwanzi wanyu ugaragara.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
إِنَّمَا يَأۡمُرُكُم بِٱلسُّوٓءِ وَٱلۡفَحۡشَآءِ وَأَن تَقُولُواْ عَلَى ٱللَّهِ مَا لَا تَعۡلَمُونَ
Mu by’ukuri, ibategeka ibibi, ibikozasoni no guhimbira Allah ibyo mutazi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore nagge
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu