Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore nagge   Aaya.:
وَلَن تَرۡضَىٰ عَنكَ ٱلۡيَهُودُ وَلَا ٱلنَّصَٰرَىٰ حَتَّىٰ تَتَّبِعَ مِلَّتَهُمۡۗ قُلۡ إِنَّ هُدَى ٱللَّهِ هُوَ ٱلۡهُدَىٰۗ وَلَئِنِ ٱتَّبَعۡتَ أَهۡوَآءَهُم بَعۡدَ ٱلَّذِي جَآءَكَ مِنَ ٱلۡعِلۡمِ مَا لَكَ مِنَ ٱللَّهِ مِن وَلِيّٖ وَلَا نَصِيرٍ
Kandi Abayahudi n’Abanaswara,[1] ntibazigera bakwishimira keretse ukurikiye inzira yabo. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri, umuyoboro wa Allah ni wo muyoboro nyawo.” Kandi uramutse ukurikiye irari ryabo nyuma y’uko ubumenyi (ubutumwa) bukugezeho, nta wundi murinzi cyangwa umutabazi wazagira kwa Allah.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
ٱلَّذِينَ ءَاتَيۡنَٰهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ يَتۡلُونَهُۥ حَقَّ تِلَاوَتِهِۦٓ أُوْلَٰٓئِكَ يُؤۡمِنُونَ بِهِۦۗ وَمَن يَكۡفُرۡ بِهِۦ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ
Abo twahaye igitabo bakagisoma uko kigomba gusomwa ni bo bacyemera (bemera ibyavuzwe muri cyo, bihanura Intumwa Muhamadi). Naho abagihakana ni bo banyagihombo.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
يَٰبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتِيَ ٱلَّتِيٓ أَنۡعَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ وَأَنِّي فَضَّلۡتُكُمۡ عَلَى ٱلۡعَٰلَمِينَ
Yemwe bene Isiraheli! Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, kandi munibuke ko nabarutishije ibindi biremwa (byo ku gihe cyanyu).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَٱتَّقُواْ يَوۡمٗا لَّا تَجۡزِي نَفۡسٌ عَن نَّفۡسٖ شَيۡـٔٗا وَلَا يُقۡبَلُ مِنۡهَا عَدۡلٞ وَلَا تَنفَعُهَا شَفَٰعَةٞ وَلَا هُمۡ يُنصَرُونَ
Munatinye umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, maze ingurane ye (yo kwigura) ntiyakirwe, ubuvugizi bwe ntibugire icyo bumumarira, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
۞ وَإِذِ ٱبۡتَلَىٰٓ إِبۡرَٰهِـۧمَ رَبُّهُۥ بِكَلِمَٰتٖ فَأَتَمَّهُنَّۖ قَالَ إِنِّي جَاعِلُكَ لِلنَّاسِ إِمَامٗاۖ قَالَ وَمِن ذُرِّيَّتِيۖ قَالَ لَا يَنَالُ عَهۡدِي ٱلظَّٰلِمِينَ
Unibuke ubwo Nyagasani wa Aburahamu yamugeragereshaga amategeko, akayubahiriza. (Nyagasani) aravuga ati “Mu by’ukuri, ngiye kukugira umuyobozi w’abantu.” (Aburahamu) aravuga ati “No mu rubyaro rwanjye?” (Nyagasani) aravuga ati “(Ni byo, ariko) isezerano ryanjye ntirizagera ku nkozi z’ibibi.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَإِذۡ جَعَلۡنَا ٱلۡبَيۡتَ مَثَابَةٗ لِّلنَّاسِ وَأَمۡنٗا وَٱتَّخِذُواْ مِن مَّقَامِ إِبۡرَٰهِـۧمَ مُصَلّٗىۖ وَعَهِدۡنَآ إِلَىٰٓ إِبۡرَٰهِـۧمَ وَإِسۡمَٰعِيلَ أَن طَهِّرَا بَيۡتِيَ لِلطَّآئِفِينَ وَٱلۡعَٰكِفِينَ وَٱلرُّكَّعِ ٱلسُّجُودِ
Unibuke ubwo ingoro ya (Al Ka’abat) twayigiraga ahantu h’ihuriro n’amahoro ku bantu. Kandi tunabategeka ko aho Aburahamu yahagararaga (Maqam Ibrahim)[1] muhagira ahantu ho gusengera. Tunategeka Aburahamu na Isimayili (tugira tuti) “Musukure ingoro yanjye mubigiriye abayizenguruka (bakora umutambagiro), abahakorera umwiherero (Itikafu), ndetse n’abunama n’abubama (basali).
[1] Maqam Ibrahim: Ni ibuye Aburahamu yahagararagaho yubaka Al Ka’abat, na n’ubu haracyari ibimenyetso by’ibirenge bye.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَإِذۡ قَالَ إِبۡرَٰهِـۧمُ رَبِّ ٱجۡعَلۡ هَٰذَا بَلَدًا ءَامِنٗا وَٱرۡزُقۡ أَهۡلَهُۥ مِنَ ٱلثَّمَرَٰتِ مَنۡ ءَامَنَ مِنۡهُم بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۚ قَالَ وَمَن كَفَرَ فَأُمَتِّعُهُۥ قَلِيلٗا ثُمَّ أَضۡطَرُّهُۥٓ إِلَىٰ عَذَابِ ٱلنَّارِۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمَصِيرُ
Unibuke ubwo Aburahamu yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Uyu murwa (wa Maka) wugire ahantu h’amahoro, uhe amafunguro agizwe n’imbuto abawutuye muri bo; bemera Allah n’umunsi w’imperuka.” (Nyagasani) aravuga ati “Naho uzahakana, nzamushimisha by’igihe gito (ku isi), hanyuma (ku munsi w’imperuka) muhirikire mu bihano by’umuriro, kandi (umuriro) ni wo shyikiro ribi!
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore nagge
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu