Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore nagge   Aaya.:
۞ مَا نَنسَخۡ مِنۡ ءَايَةٍ أَوۡ نُنسِهَا نَأۡتِ بِخَيۡرٖ مِّنۡهَآ أَوۡ مِثۡلِهَآۗ أَلَمۡ تَعۡلَمۡ أَنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ
Ntidusimbuza umurongo (Ayat) cyangwa ngo dutume wibagirana, ahubwo tuzana umwiza (kuri mwe) kuwurusha cyangwa uhwanye na wo. Ese ntuzi ko Allah ari Ushobora byose?
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
أَلَمۡ تَعۡلَمۡ أَنَّ ٱللَّهَ لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ وَمَا لَكُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ مِن وَلِيّٖ وَلَا نَصِيرٍ
Ese (yewe Muhamadi) ntuzi ko Allah afite ubwami bw’ibirere n’ubw’isi? Nta wundi murinzi cyangwa umutabazi mufite utari Allah.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
أَمۡ تُرِيدُونَ أَن تَسۡـَٔلُواْ رَسُولَكُمۡ كَمَا سُئِلَ مُوسَىٰ مِن قَبۡلُۗ وَمَن يَتَبَدَّلِ ٱلۡكُفۡرَ بِٱلۡإِيمَٰنِ فَقَدۡ ضَلَّ سَوَآءَ ٱلسَّبِيلِ
Cyangwa se (yemwe abemeye) murashaka kubaza Intumwa yanyu (Muhamadi) nk’uko Musa yabajijwe mbere? N’uhisemo ubuhakanyi aretse ukwemera, rwose aba ayobye inzira igororotse.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَدَّ كَثِيرٞ مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ لَوۡ يَرُدُّونَكُم مِّنۢ بَعۡدِ إِيمَٰنِكُمۡ كُفَّارًا حَسَدٗا مِّنۡ عِندِ أَنفُسِهِم مِّنۢ بَعۡدِ مَا تَبَيَّنَ لَهُمُ ٱلۡحَقُّۖ فَٱعۡفُواْ وَٱصۡفَحُواْ حَتَّىٰ يَأۡتِيَ ٱللَّهُ بِأَمۡرِهِۦٓۗ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Abenshi mu bahawe igitabo bifuza ko babahindura mukongera kuba abahakanyi nyuma y’uko mwemeye na nyuma y’uko ukuri (kw’Intumwa Muhamadi) kubagaragariye, kubera ishyari bafite mu mitima yabo. Ku bw’ibyo, nimubabarire munarenzeho kugeza ubwo Allah azazana itegeko rye. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَۚ وَمَا تُقَدِّمُواْ لِأَنفُسِكُم مِّنۡ خَيۡرٖ تَجِدُوهُ عِندَ ٱللَّهِۗ إِنَّ ٱللَّهَ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ
Munahozeho iswala[1] (muzitunganya uko bikwiye), munatange amaturo, kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere muzagisanga kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَقَالُواْ لَن يَدۡخُلَ ٱلۡجَنَّةَ إِلَّا مَن كَانَ هُودًا أَوۡ نَصَٰرَىٰۗ تِلۡكَ أَمَانِيُّهُمۡۗ قُلۡ هَاتُواْ بُرۡهَٰنَكُمۡ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Baranavuze bati “Ntawe uzinjira mu ijuru uretse uwabaye Umuyahudi cyangwa Umunaswara.” [1] Ibyo ni ibyifuzo byabo. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuzane gihamya yanyu niba koko muri abanyakuri.”
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
بَلَىٰۚ مَنۡ أَسۡلَمَ وَجۡهَهُۥ لِلَّهِ وَهُوَ مُحۡسِنٞ فَلَهُۥٓ أَجۡرُهُۥ عِندَ رَبِّهِۦ وَلَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Si ko biri! Ahubwo uwiyeguriye Allah akaba n’ukora ibyiza, azabona igihembo cye kwa Nyagasani we, kandi nta bwoba (bw’aho bagiye) ndetse nta n’agahinda (k’ibyo basize) bazagira.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore nagge
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu