Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-Mā’idah   Verse:
وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَكَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَآ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَحِيمِ
Naho ba bandi bahakanye bakanahinyura ibimenyetso byacu, abo ni abantu bo mu muriro.
Arabic Tafsirs:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ إِذۡ هَمَّ قَوۡمٌ أَن يَبۡسُطُوٓاْ إِلَيۡكُمۡ أَيۡدِيَهُمۡ فَكَفَّ أَيۡدِيَهُمۡ عَنكُمۡۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ
Yemwe abemeye! Nimwibuke inema za Allah kuri mwe ubwo bamwe mu bantu bashakaga kubica, maze (Allah) akababarinda. Bityo nimugandukire Allah. Kandi abemeramana bajye biringira Allah.
Arabic Tafsirs:
۞ وَلَقَدۡ أَخَذَ ٱللَّهُ مِيثَٰقَ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ وَبَعَثۡنَا مِنۡهُمُ ٱثۡنَيۡ عَشَرَ نَقِيبٗاۖ وَقَالَ ٱللَّهُ إِنِّي مَعَكُمۡۖ لَئِنۡ أَقَمۡتُمُ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتَيۡتُمُ ٱلزَّكَوٰةَ وَءَامَنتُم بِرُسُلِي وَعَزَّرۡتُمُوهُمۡ وَأَقۡرَضۡتُمُ ٱللَّهَ قَرۡضًا حَسَنٗا لَّأُكَفِّرَنَّ عَنكُمۡ سَيِّـَٔاتِكُمۡ وَلَأُدۡخِلَنَّكُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۚ فَمَن كَفَرَ بَعۡدَ ذَٰلِكَ مِنكُمۡ فَقَدۡ ضَلَّ سَوَآءَ ٱلسَّبِيلِ
Rwose Allah yakiriye isezerano rya bene Isiraheli, maze tubatoranyamo abatware cumi na babiri. Nuko Allah aravuga ati “Mu by’ukuri, njye ndi kumwe namwe, nimuramuka muhojejeho iswala,[1] mugatanga amaturo, mukemera Intumwa zanjye mukazishyigikira, mukanaguriza Allah inguzanyo nziza. Mu by’ukuri, nzabababarira ibyaha byanyu nzanabinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko muri mwe uzahakana nyuma y’ibyo, rwose azaba ayobye inzira igororotse.”
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
Arabic Tafsirs:
فَبِمَا نَقۡضِهِم مِّيثَٰقَهُمۡ لَعَنَّٰهُمۡ وَجَعَلۡنَا قُلُوبَهُمۡ قَٰسِيَةٗۖ يُحَرِّفُونَ ٱلۡكَلِمَ عَن مَّوَاضِعِهِۦ وَنَسُواْ حَظّٗا مِّمَّا ذُكِّرُواْ بِهِۦۚ وَلَا تَزَالُ تَطَّلِعُ عَلَىٰ خَآئِنَةٖ مِّنۡهُمۡ إِلَّا قَلِيلٗا مِّنۡهُمۡۖ فَٱعۡفُ عَنۡهُمۡ وَٱصۡفَحۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Bityo kubera kwica isezerano ryabo rikomeye, twarabavumye tunadanangira imitima yabo (iba nk’urutare) kuko bahindura amagambo (ya Allah ari muri Tawurati) bakayakura mu myanya yayo (bayaha ibisobanuro bitari ibyayo), kandi banirengagije igice (cy’ubutumwa) bibutswaga. Ndetse ntuzahwema kubabonaho ubuhemu, uretse bake muri bo. Ku bw’ibyo, bababarire unirengagize (ibibi byabo). Mu by’ukuri, Allah akunda abakora ibyiza.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-Mā’idah
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close