Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-Mā’idah   Verse:
لُعِنَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنۢ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ عَلَىٰ لِسَانِ دَاوُۥدَ وَعِيسَى ٱبۡنِ مَرۡيَمَۚ ذَٰلِكَ بِمَا عَصَواْ وَّكَانُواْ يَعۡتَدُونَ
Ba bandi bahakanye bo muri bene Isiraheli bavumwe binyuze ku rurimi rwa Dawudi n’urwa Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya). Ibyo ni ukubera ko bigometse kandi bakaba baranarengeraga;
Arabic Tafsirs:
كَانُواْ لَا يَتَنَاهَوۡنَ عَن مُّنكَرٖ فَعَلُوهُۚ لَبِئۡسَ مَا كَانُواْ يَفۡعَلُونَ
Ntabwo babuzanyaga ibibi bakoraga. Rwose ibyo bakoraga ni bibi.
Arabic Tafsirs:
تَرَىٰ كَثِيرٗا مِّنۡهُمۡ يَتَوَلَّوۡنَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْۚ لَبِئۡسَ مَا قَدَّمَتۡ لَهُمۡ أَنفُسُهُمۡ أَن سَخِطَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِمۡ وَفِي ٱلۡعَذَابِ هُمۡ خَٰلِدُونَ
Uzasanga abenshi muri bo bagira inshuti ba bandi bahakanye. Rwose ibyo imitima yabo yashyize imbere ni bibi; ibyo byatumye Allah abarakarira, kandi bazaba mu bihano ubuziraherezo.
Arabic Tafsirs:
وَلَوۡ كَانُواْ يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلنَّبِيِّ وَمَآ أُنزِلَ إِلَيۡهِ مَا ٱتَّخَذُوهُمۡ أَوۡلِيَآءَ وَلَٰكِنَّ كَثِيرٗا مِّنۡهُمۡ فَٰسِقُونَ
Nyamara iyo baza kuba bemera Allah n’umuhanuzi (Muhamadi) ndetse n’ibyo yahishuriwe, ntibari kubagira inshuti; ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke.
Arabic Tafsirs:
۞ لَتَجِدَنَّ أَشَدَّ ٱلنَّاسِ عَدَٰوَةٗ لِّلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱلۡيَهُودَ وَٱلَّذِينَ أَشۡرَكُواْۖ وَلَتَجِدَنَّ أَقۡرَبَهُم مَّوَدَّةٗ لِّلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱلَّذِينَ قَالُوٓاْ إِنَّا نَصَٰرَىٰۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّ مِنۡهُمۡ قِسِّيسِينَ وَرُهۡبَانٗا وَأَنَّهُمۡ لَا يَسۡتَكۡبِرُونَ
Rwose uzasanga Abayahudi n’ababangikanyamana ari bo barusha abandi kugirira abemeramana urwango rukomeye. Uzasanga kandi abiteguye gukunda abemeramana (Abayisilamu) ari abavuga bati “Mu by’ukuri, twe turi Abanaswara.” [1] Ibyo ni uko muri bo harimo abamenyi n’abihaye Imana, kandi bakaba batagira ubwibone (mu kwemera ukuri).
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
Arabic Tafsirs:
وَإِذَا سَمِعُواْ مَآ أُنزِلَ إِلَى ٱلرَّسُولِ تَرَىٰٓ أَعۡيُنَهُمۡ تَفِيضُ مِنَ ٱلدَّمۡعِ مِمَّا عَرَفُواْ مِنَ ٱلۡحَقِّۖ يَقُولُونَ رَبَّنَآ ءَامَنَّا فَٱكۡتُبۡنَا مَعَ ٱلشَّٰهِدِينَ
Kandi iyo bumvise ibyahishuriwe Intumwa (Muhamadi), ubona amaso yabo azenga amarira kubera ukuri bamenye; bakavuga bati “Nyagasani wacu! Turemeye; bityo dushyire mu bahamya (b’ukuri).”
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-Mā’idah
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close