Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-Mā’idah   Verse:
قَالَ عِيسَى ٱبۡنُ مَرۡيَمَ ٱللَّهُمَّ رَبَّنَآ أَنزِلۡ عَلَيۡنَا مَآئِدَةٗ مِّنَ ٱلسَّمَآءِ تَكُونُ لَنَا عِيدٗا لِّأَوَّلِنَا وَءَاخِرِنَا وَءَايَةٗ مِّنكَۖ وَٱرۡزُقۡنَا وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلرَّٰزِقِينَ
Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) aravuga ati “Mana Nyagasani wacu! Tumanurire ameza avuye mu ijuru ateguyeho amafunguro, (uwo munsi) utubere umunsi mukuru kuri twe no ku bazaza nyuma yacu, (ayo meza) anatubere igitangaza kiguturutseho (gishimangira ubutumwa bwanjye), unadufungurire kuko ari wowe uhebuje mu batanga amafunguro.”
Arabic Tafsirs:
قَالَ ٱللَّهُ إِنِّي مُنَزِّلُهَا عَلَيۡكُمۡۖ فَمَن يَكۡفُرۡ بَعۡدُ مِنكُمۡ فَإِنِّيٓ أُعَذِّبُهُۥ عَذَابٗا لَّآ أُعَذِّبُهُۥٓ أَحَدٗا مِّنَ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Allah aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndayabamanurira, ariko uzahakana muri mwe nyuma yo (kuyamanura), rwose nzamuhanisha igihano ntigeze mpanisha uwo ari we wese mu biremwa.”
Arabic Tafsirs:
وَإِذۡ قَالَ ٱللَّهُ يَٰعِيسَى ٱبۡنَ مَرۡيَمَ ءَأَنتَ قُلۡتَ لِلنَّاسِ ٱتَّخِذُونِي وَأُمِّيَ إِلَٰهَيۡنِ مِن دُونِ ٱللَّهِۖ قَالَ سُبۡحَٰنَكَ مَا يَكُونُ لِيٓ أَنۡ أَقُولَ مَا لَيۡسَ لِي بِحَقٍّۚ إِن كُنتُ قُلۡتُهُۥ فَقَدۡ عَلِمۡتَهُۥۚ تَعۡلَمُ مَا فِي نَفۡسِي وَلَآ أَعۡلَمُ مَا فِي نَفۡسِكَۚ إِنَّكَ أَنتَ عَلَّٰمُ ٱلۡغُيُوبِ
Unibuke ubwo Allah azavuga ati “Yewe Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)! Ese ni wowe wabwiye abantu uti ‘Njye n’umubyeyi wanjye nimutugire imana ebyiri mu cyimbo cya Allah?” (Yesu) azavuga ati “Ubutagatifu ni ubwawe. Ntibikwiye kuri njye ko nabwira (abantu) ibitari ukuri. Iyo nza kuba narabivuze, rwose wari kubimenya. Uzi ibiri mu mutima wanjye, nyamara njye sinshobora kumenya amabanga yawe. Mu by’ukuri ni Wowe Mumenyi uhebuje w’ibyihishe.”
Arabic Tafsirs:
مَا قُلۡتُ لَهُمۡ إِلَّا مَآ أَمَرۡتَنِي بِهِۦٓ أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ رَبِّي وَرَبَّكُمۡۚ وَكُنتُ عَلَيۡهِمۡ شَهِيدٗا مَّا دُمۡتُ فِيهِمۡۖ فَلَمَّا تَوَفَّيۡتَنِي كُنتَ أَنتَ ٱلرَّقِيبَ عَلَيۡهِمۡۚ وَأَنتَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ
“Nta kindi nababwiye uretse ibyo wantegetse (ko mbabwira nti) ‘Nimusenge Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Kandi nari umuhamya wabo mu gihe cyose nari kumwe na bo, ariko ubwo wanzamuraga iwawe, ni Wowe wari Umugenzuzi wabo. Kandi Wowe uri Umuhamya uhebuje wa buri kintu.”
Arabic Tafsirs:
إِن تُعَذِّبۡهُمۡ فَإِنَّهُمۡ عِبَادُكَۖ وَإِن تَغۡفِرۡ لَهُمۡ فَإِنَّكَ أَنتَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
“Nuramuka ubahannye, rwose ni abagaragu bawe. Kandi nubababarira, mu by’ukuri ni wowe Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
Arabic Tafsirs:
قَالَ ٱللَّهُ هَٰذَا يَوۡمُ يَنفَعُ ٱلصَّٰدِقِينَ صِدۡقُهُمۡۚ لَهُمۡ جَنَّٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۖ رَّضِيَ ٱللَّهُ عَنۡهُمۡ وَرَضُواْ عَنۡهُۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
Allah azavuga ati “Uyu ni umunsi abanyakuri bagirirwa akamaro n’ukuri kwabo.” Baragororerwa ubusitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Uko ni ko gutsinda guhambaye.
Arabic Tafsirs:
لِلَّهِ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا فِيهِنَّۚ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرُۢ
Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibibirimo byose ni ibya Allah, kandi ni we Ushobora byose.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-Mā’idah
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close