Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-Baqarah   Verse:
وَإِذۡ نَجَّيۡنَٰكُم مِّنۡ ءَالِ فِرۡعَوۡنَ يَسُومُونَكُمۡ سُوٓءَ ٱلۡعَذَابِ يُذَبِّحُونَ أَبۡنَآءَكُمۡ وَيَسۡتَحۡيُونَ نِسَآءَكُمۡۚ وَفِي ذَٰلِكُم بَلَآءٞ مِّن رَّبِّكُمۡ عَظِيمٞ
Munibuke ubwo twabakizaga abantu bo kwa Farawo, ubwo babakoreraga ubugome ndengakamere; bica abana banyu b’abahungu bagasiga abakobwa banyu, kandi muri ibyo harimo ikigeragezo gihambaye gituruka kwa Nyagasani wanyu.
Arabic Tafsirs:
وَإِذۡ فَرَقۡنَا بِكُمُ ٱلۡبَحۡرَ فَأَنجَيۡنَٰكُمۡ وَأَغۡرَقۡنَآ ءَالَ فِرۡعَوۡنَ وَأَنتُمۡ تَنظُرُونَ
Munibuke ubwo twabatandukanyirizaga inyanja tukabarokora, hanyuma tukaroha abantu bo kwa Farawo mubyibonera.
Arabic Tafsirs:
وَإِذۡ وَٰعَدۡنَا مُوسَىٰٓ أَرۡبَعِينَ لَيۡلَةٗ ثُمَّ ٱتَّخَذۡتُمُ ٱلۡعِجۡلَ مِنۢ بَعۡدِهِۦ وَأَنتُمۡ ظَٰلِمُونَ
Munibuke ubwo twasezeranyaga Musa igihe kingana n’amajoro mirongo ine (kugira ngo ahabwe Tawurati), maze (mu gihe atari ahari) mufata akamasa (muragasenga), nuko muba inkozi z’ibibi.
Arabic Tafsirs:
ثُمَّ عَفَوۡنَا عَنكُم مِّنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Nuko nyuma y’ibyo, turabababarira kugira ngo mushimire.
Arabic Tafsirs:
وَإِذۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡفُرۡقَانَ لَعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ
Munibuke ubwo twahaga Musa igitabo (Tawurati) gitandukanya ukuri n’ikinyoma, kugira ngo muyoboke (by’ukuri).
Arabic Tafsirs:
وَإِذۡ قَالَ مُوسَىٰ لِقَوۡمِهِۦ يَٰقَوۡمِ إِنَّكُمۡ ظَلَمۡتُمۡ أَنفُسَكُم بِٱتِّخَاذِكُمُ ٱلۡعِجۡلَ فَتُوبُوٓاْ إِلَىٰ بَارِئِكُمۡ فَٱقۡتُلُوٓاْ أَنفُسَكُمۡ ذَٰلِكُمۡ خَيۡرٞ لَّكُمۡ عِندَ بَارِئِكُمۡ فَتَابَ عَلَيۡكُمۡۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلتَّوَّابُ ٱلرَّحِيمُ
Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, mwarihemukiye ubwo mwafataga akamasa (mwibumbiye) mukakagira ikigirwamana. Ngaho nimwicuze ku Muremyi wanyu, maze mwicane (abatarabangikanyije Allah muri mwe bice abamubangikanyije nk’igihano kuri bo) [1]; ibyo ni byo byiza kuri mwe imbere y’Umuremyi wanyu (aho gushyirwa mu muriro w’iteka).” Nuko Allah yakira ukwicuza kwanyu. Mu by’ukuri, ni we Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
[1] Ubu buryo bwo kwicuza abantu babanje kwicana, ni bwo bwakoreshwaga muri icyo gihe, ariko Imana yaje kubusimbuza kwicuza habayeho gusaba Imana imbabazi ku byaha umuntu yakoze.
Arabic Tafsirs:
وَإِذۡ قُلۡتُمۡ يَٰمُوسَىٰ لَن نُّؤۡمِنَ لَكَ حَتَّىٰ نَرَى ٱللَّهَ جَهۡرَةٗ فَأَخَذَتۡكُمُ ٱلصَّٰعِقَةُ وَأَنتُمۡ تَنظُرُونَ
Munibuke ubwo mwavugaga muti “Yewe Musa! Ntituzigera tukwemera keretse tubonye Allah imbona nkubone”; maze mukubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba (kirabica) mwirebera.
Arabic Tafsirs:
ثُمَّ بَعَثۡنَٰكُم مِّنۢ بَعۡدِ مَوۡتِكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Nuko turabazura nyuma yo gupfa, kugira ngo mushimire.
Arabic Tafsirs:
وَظَلَّلۡنَا عَلَيۡكُمُ ٱلۡغَمَامَ وَأَنزَلۡنَا عَلَيۡكُمُ ٱلۡمَنَّ وَٱلسَّلۡوَىٰۖ كُلُواْ مِن طَيِّبَٰتِ مَا رَزَقۡنَٰكُمۡۚ وَمَا ظَلَمُونَا وَلَٰكِن كَانُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ
Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe mwayobagurikaga mu butayu muvuye mu Misiri), tunabamanurira amafunguro ya Manu[1] na Saluwa[2], (tubabwira tuti) “Nimurye mu byiza twabafunguriye,” (ariko babirenzeho barahakana). Nyamara ntabwo ari twe bagiriye nabi ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
[1] Manu: ni ubukozo buryohera nk’ubuki, buva mu giti cyo mu bwoko bwitwa Tamarsk cyera mu karere ka Sinayi.
[2] Saluwa: Ni uruhuri rw’ubwoko bw’inyoni zitwarwa n’imiyaga mu burasirazuba bwa Mediterane. Izo nyoni bazohererezwaga na Allah kugira ngo bazibage bazirye.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-Baqarah
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close