Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-Baqarah   Verse:

Al Baqarat

الٓمٓ
Alif Laam Miim.[1]
[1] Alif Laam Miim: Izi nyuguti eshatu ni zimwe mu zigize ururimi rw’icyarabu, ari na rwo Qur’an yahishuwemo. Allah yazitangije zimwe muri Sura za Qur’an, kugira ngo agaragaze ko Qur’an ari igitangaza kandi akaba ari we wenyine uzi ibisobanuro byazo.
Arabic Tafsirs:
ذَٰلِكَ ٱلۡكِتَٰبُ لَا رَيۡبَۛ فِيهِۛ هُدٗى لِّلۡمُتَّقِينَ
Icyo ni igitabo (Qur’an) kidashidikanywaho, kikaba n’umuyoboro ku batinyamana.
Arabic Tafsirs:
ٱلَّذِينَ يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡغَيۡبِ وَيُقِيمُونَ ٱلصَّلَوٰةَ وَمِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ يُنفِقُونَ
Ba bandi bemera ibitagaragara (byahanuwe), bagahozaho iswala[1] (z’itegeko) kandi bagatanga mu byo twabahaye.
[1] Iswala ni inyito ya Kisilamu isobanura ibikorwa runaka biherekejwe n’imvugo runaka bitangirirwa n’ijambo Allah Akbar (Imana isumba byose), bigasozwa n’ijambo Assalaam Alaykum (amahoro y’Imana ababeho) ari byo twakwita Isengesho. Iswala ikaba irimo amoko abiri: Hari iz’itegeko ari zo Umuyisilamu ategetswe gukora ku munsi, n’izitari iz’itegeko z’umugereka twita (Sunat) zisobanurwa mu bitabo by’amategeko y’idini rya Isilamu (Fiq’hi).
Arabic Tafsirs:
وَٱلَّذِينَ يُؤۡمِنُونَ بِمَآ أُنزِلَ إِلَيۡكَ وَمَآ أُنزِلَ مِن قَبۡلِكَ وَبِٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ يُوقِنُونَ
Ni na bo bemera ibyo (wowe Muhamadi) wahishuriwe (Qur’an n’imigenzo y’Intumwa), bakanemera ibyahishuwe mbere yawe (ibitabo byahishuriwe Intumwa zakubanjirije), ndetse bakemera imperuka badashidikanya.
Arabic Tafsirs:
أُوْلَٰٓئِكَ عَلَىٰ هُدٗى مِّن رَّبِّهِمۡۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Abo ni bo bari mu nzira iboneye yagenwe na Nyagasani wabo, kandi ni bo bakiranutsi.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-Baqarah
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close