Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-Baqarah   Verse:
۞ وَإِن كُنتُمۡ عَلَىٰ سَفَرٖ وَلَمۡ تَجِدُواْ كَاتِبٗا فَرِهَٰنٞ مَّقۡبُوضَةٞۖ فَإِنۡ أَمِنَ بَعۡضُكُم بَعۡضٗا فَلۡيُؤَدِّ ٱلَّذِي ٱؤۡتُمِنَ أَمَٰنَتَهُۥ وَلۡيَتَّقِ ٱللَّهَ رَبَّهُۥۗ وَلَا تَكۡتُمُواْ ٱلشَّهَٰدَةَۚ وَمَن يَكۡتُمۡهَا فَإِنَّهُۥٓ ءَاثِمٞ قَلۡبُهُۥۗ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ عَلِيمٞ
Nimuba muri ku rugendo ntimubone umwanditsi, icyo gihe ni ugutanga ingwate ihabwa utanze umwenda. Ariko nimuramuka mwizeranye (nta nyandiko, nta bahamya nta n’ingwate bihari), uwizewe (uwagurijwe) azatange indagizo ye (azishyure umwenda), anatinye Allah Nyagasani we. Ntimugahishe ubuhamya kuko ubuhishe umutima we uba ukoze icyaha. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.
Arabic Tafsirs:
لِّلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۗ وَإِن تُبۡدُواْ مَا فِيٓ أَنفُسِكُمۡ أَوۡ تُخۡفُوهُ يُحَاسِبۡكُم بِهِ ٱللَّهُۖ فَيَغۡفِرُ لِمَن يَشَآءُ وَيُعَذِّبُ مَن يَشَآءُۗ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Kandi n’iyo mwagaragaza ibiri mu mitima yanyu cyangwa mukabihisha, Allah azabibabarurira. Nuko ababarire uwo ashaka ndetse anahane uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushoborabyose.
Arabic Tafsirs:
ءَامَنَ ٱلرَّسُولُ بِمَآ أُنزِلَ إِلَيۡهِ مِن رَّبِّهِۦ وَٱلۡمُؤۡمِنُونَۚ كُلٌّ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَمَلَٰٓئِكَتِهِۦ وَكُتُبِهِۦ وَرُسُلِهِۦ لَا نُفَرِّقُ بَيۡنَ أَحَدٖ مِّن رُّسُلِهِۦۚ وَقَالُواْ سَمِعۡنَا وَأَطَعۡنَاۖ غُفۡرَانَكَ رَبَّنَا وَإِلَيۡكَ ٱلۡمَصِيرُ
Intumwa (Muhamadi) yemeye ibyo yahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wayo ndetse n’abemera (barabyemeye). Bose bemeye Allah, abamalayika be, ibitabo bye n’Intumwa ze; (bavuga bati) “Nta n’imwe turobanura mu Ntumwa ze.” Baranavuga bati “Twumvise kandi twumviye. Turagusaba imbabazi, Nyagasani wacu! Kandi iwawe ni ho byose bizasubira.”
Arabic Tafsirs:
لَا يُكَلِّفُ ٱللَّهُ نَفۡسًا إِلَّا وُسۡعَهَاۚ لَهَا مَا كَسَبَتۡ وَعَلَيۡهَا مَا ٱكۡتَسَبَتۡۗ رَبَّنَا لَا تُؤَاخِذۡنَآ إِن نَّسِينَآ أَوۡ أَخۡطَأۡنَاۚ رَبَّنَا وَلَا تَحۡمِلۡ عَلَيۡنَآ إِصۡرٗا كَمَا حَمَلۡتَهُۥ عَلَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِنَاۚ رَبَّنَا وَلَا تُحَمِّلۡنَا مَا لَا طَاقَةَ لَنَا بِهِۦۖ وَٱعۡفُ عَنَّا وَٱغۡفِرۡ لَنَا وَٱرۡحَمۡنَآۚ أَنتَ مَوۡلَىٰنَا فَٱنصُرۡنَا عَلَى ٱلۡقَوۡمِ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Allah ntawe ategeka icyo adashoboye. (Umuntu) ahemberwa ibyo yakoze akanahanirwa ibyo yakoze. Nyagasani wacu! Ntuzaduhore ibyo twibagiwe (gukora) cyangwa (ibyo twakoze) twibeshye. Nyagasani wacu! Ntuzatwikoreze umutwaro nk’uko wawikoreje abatubanjirije. Nyagasani wacu! Ntuzatwikoreze ibyo tudashoboye. Tubababarire, udukize ibyaha kandi utugirire impuhwe. Ni wowe Mugenga wacu, dutabare uduhe gutsinda abahakanyi.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-Baqarah
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close