Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-Kahf   Verse:
وَدَخَلَ جَنَّتَهُۥ وَهُوَ ظَالِمٞ لِّنَفۡسِهِۦ قَالَ مَآ أَظُنُّ أَن تَبِيدَ هَٰذِهِۦٓ أَبَدٗا
Nuko (uwo muhakanyi) yinjira mu murima we arihemukira (kubera kutemera no kwirata), agira ati “Sinkeka ko ibi bizigera bishira!”
Arabic Tafsirs:
وَمَآ أَظُنُّ ٱلسَّاعَةَ قَآئِمَةٗ وَلَئِن رُّدِدتُّ إِلَىٰ رَبِّي لَأَجِدَنَّ خَيۡرٗا مِّنۡهَا مُنقَلَبٗا
Kandi sinkeka ko imperuka izigera ibaho! Ndetse inabaye ngasubizwa kwa Nyagasani wanjye, rwose nzasangayo ibyiza biruta ibi.
Arabic Tafsirs:
قَالَ لَهُۥ صَاحِبُهُۥ وَهُوَ يُحَاوِرُهُۥٓ أَكَفَرۡتَ بِٱلَّذِي خَلَقَكَ مِن تُرَابٖ ثُمَّ مِن نُّطۡفَةٖ ثُمَّ سَوَّىٰكَ رَجُلٗا
Mugenzi we (w’umwemera) amubwira amuganiriza ati “Ese urahakana uwakuremye mu gitaka (cyaremwemo umukurambere wawe Adam), hanyuma (akakurema) mu ntanga (z’ababyeyi), maze akagutunganya akakugira umuntu?”
Arabic Tafsirs:
لَّٰكِنَّا۠ هُوَ ٱللَّهُ رَبِّي وَلَآ أُشۡرِكُ بِرَبِّيٓ أَحَدٗا
Ahubwo ku bwanjye (uwakoze ibyo) ni Allah, Nyagasani wanjye, kandi ntawe nzigera mbangikanya na Nyagasani wanjye.
Arabic Tafsirs:
وَلَوۡلَآ إِذۡ دَخَلۡتَ جَنَّتَكَ قُلۡتَ مَا شَآءَ ٱللَّهُ لَا قُوَّةَ إِلَّا بِٱللَّهِۚ إِن تَرَنِ أَنَا۠ أَقَلَّ مِنكَ مَالٗا وَوَلَدٗا
(Byari kuba byiza kuri wowe) iyo uza kwinjira mu murima wawe ugira uti “Ibi ni ibyo Allah yanshoboje! Nta cyo nakwishoborera ku bwanjye bitari ku bushobozi bwa Allah. N’ubwo ubona ndi munsi yawe mu mutungo n’abana”,
Arabic Tafsirs:
فَعَسَىٰ رَبِّيٓ أَن يُؤۡتِيَنِ خَيۡرٗا مِّن جَنَّتِكَ وَيُرۡسِلَ عَلَيۡهَا حُسۡبَانٗا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ فَتُصۡبِحَ صَعِيدٗا زَلَقًا
Hari ubwo Nyagasani wanjye yampa ibiruta umurima wawe, (maze uwawe) akawuteza ikiza giturutse mu kirere, maze ugahinduka imbuga nsa, inyerera.
Arabic Tafsirs:
أَوۡ يُصۡبِحَ مَآؤُهَا غَوۡرٗا فَلَن تَسۡتَطِيعَ لَهُۥ طَلَبٗا
Cyangwa amazi yawo (umurima) akarigita, ntuzashobore kuyagarura.
Arabic Tafsirs:
وَأُحِيطَ بِثَمَرِهِۦ فَأَصۡبَحَ يُقَلِّبُ كَفَّيۡهِ عَلَىٰ مَآ أَنفَقَ فِيهَا وَهِيَ خَاوِيَةٌ عَلَىٰ عُرُوشِهَا وَيَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي لَمۡ أُشۡرِكۡ بِرَبِّيٓ أَحَدٗا
Nuko umurima we uterwa n’ikiza (kirawararika), maze asigara yimyiza imoso (abitewe n’agahinda) kubera ibyo yawutanzeho, (abonye ibihingwa) byagwiriranye aravuga ati “Iyo nza kuba ntarabangikanyije Nyagasani wanjye n’uwo ari we wese!”
Arabic Tafsirs:
وَلَمۡ تَكُن لَّهُۥ فِئَةٞ يَنصُرُونَهُۥ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَمَا كَانَ مُنتَصِرًا
Kandi ntiyigeze agira itsinda ry’abantu bamutabara (ngo bamurinde) ibihano bya Allah, ndetse na we ubwe ntiyashoboye kwitabara.
Arabic Tafsirs:
هُنَالِكَ ٱلۡوَلَٰيَةُ لِلَّهِ ٱلۡحَقِّۚ هُوَ خَيۡرٞ ثَوَابٗا وَخَيۡرٌ عُقۡبٗا
Mu bihe nk’ibyo, ubutabazi nyabwo buba ari ubwa Allah, Imana y’ukuri. Ni We uhebuje mu gutanga ingororano, ndetse ni na We uhebuje mu gutanga iherezo ryiza.
Arabic Tafsirs:
وَٱضۡرِبۡ لَهُم مَّثَلَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا كَمَآءٍ أَنزَلۡنَٰهُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ فَٱخۡتَلَطَ بِهِۦ نَبَاتُ ٱلۡأَرۡضِ فَأَصۡبَحَ هَشِيمٗا تَذۡرُوهُ ٱلرِّيَٰحُۗ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ مُّقۡتَدِرًا
Bahe urugero rw’ubuzima bwo ku isi ko ari nk’amazi twamanuye mu kirere, akuhira ibimera byo ku isi (bigatohagira), ariko nyuma bikumagara, bigatumurwa n’umuyaga. Kandi Allah ni Ushobora byose.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-Kahf
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close