Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-Kahf   Verse:
۞ قَالَ أَلَمۡ أَقُل لَّكَ إِنَّكَ لَن تَسۡتَطِيعَ مَعِيَ صَبۡرٗا
(Al Khidiri) aramusubiza ati “Sinakubwiye ko utazashobora kunyihanganira!”
Arabic Tafsirs:
قَالَ إِن سَأَلۡتُكَ عَن شَيۡءِۭ بَعۡدَهَا فَلَا تُصَٰحِبۡنِيۖ قَدۡ بَلَغۡتَ مِن لَّدُنِّي عُذۡرٗا
(Musa) aramubwira ati “Ningira icyo nkubaza nyuma y’ibi, ntukomezanye nanjye, rwose uraba ufite impamvu igaragara.”
Arabic Tafsirs:
فَٱنطَلَقَا حَتَّىٰٓ إِذَآ أَتَيَآ أَهۡلَ قَرۡيَةٍ ٱسۡتَطۡعَمَآ أَهۡلَهَا فَأَبَوۡاْ أَن يُضَيِّفُوهُمَا فَوَجَدَا فِيهَا جِدَارٗا يُرِيدُ أَن يَنقَضَّ فَأَقَامَهُۥۖ قَالَ لَوۡ شِئۡتَ لَتَّخَذۡتَ عَلَيۡهِ أَجۡرٗا
Bombi baragenda bageze mu mudugudu bafunguza abawutuye ariko banga kubafungurira. Nuko bawusangamo urukuta rwenda guhirima (Al Khidri) ararwegura. (Musa) aravuga ati “Iyo ubishaka wari gusaba igihembo (cy’uyu murimo ukoze).”
Arabic Tafsirs:
قَالَ هَٰذَا فِرَاقُ بَيۡنِي وَبَيۡنِكَۚ سَأُنَبِّئُكَ بِتَأۡوِيلِ مَا لَمۡ تَسۡتَطِع عَّلَيۡهِ صَبۡرًا
(Al Khidiri) aramubwira ati “Iki ni cyo gihe cyo gutandukana kwanjye nawe, (ariko) ngiye kugusobanurira ibyo utashoboye kwihanganira.”
Arabic Tafsirs:
أَمَّا ٱلسَّفِينَةُ فَكَانَتۡ لِمَسَٰكِينَ يَعۡمَلُونَ فِي ٱلۡبَحۡرِ فَأَرَدتُّ أَنۡ أَعِيبَهَا وَكَانَ وَرَآءَهُم مَّلِكٞ يَأۡخُذُ كُلَّ سَفِينَةٍ غَصۡبٗا
Bwa bwato (natoboye), bwari ubw’abakene bakora mu nyanja. Nashakaga kubutera ubusembwa kuko inyuma yabo hari umwami washimutaga buri bwato (budafite inenge).
Arabic Tafsirs:
وَأَمَّا ٱلۡغُلَٰمُ فَكَانَ أَبَوَاهُ مُؤۡمِنَيۡنِ فَخَشِينَآ أَن يُرۡهِقَهُمَا طُغۡيَٰنٗا وَكُفۡرٗا
Naho wa mwana (nishe), ababyeyi be bari abemeramana, twatinye ko yazabatera kwigomeka no guhakana.
Arabic Tafsirs:
فَأَرَدۡنَآ أَن يُبۡدِلَهُمَا رَبُّهُمَا خَيۡرٗا مِّنۡهُ زَكَوٰةٗ وَأَقۡرَبَ رُحۡمٗا
Maze dushaka ko Nyagasani wabo yabashumbusha utunganye kumurusha kandi unamurusha kubagirira impuhwe.
Arabic Tafsirs:
وَأَمَّا ٱلۡجِدَارُ فَكَانَ لِغُلَٰمَيۡنِ يَتِيمَيۡنِ فِي ٱلۡمَدِينَةِ وَكَانَ تَحۡتَهُۥ كَنزٞ لَّهُمَا وَكَانَ أَبُوهُمَا صَٰلِحٗا فَأَرَادَ رَبُّكَ أَن يَبۡلُغَآ أَشُدَّهُمَا وَيَسۡتَخۡرِجَا كَنزَهُمَا رَحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَۚ وَمَا فَعَلۡتُهُۥ عَنۡ أَمۡرِيۚ ذَٰلِكَ تَأۡوِيلُ مَا لَمۡ تَسۡطِع عَّلَيۡهِ صَبۡرٗا
Naho rwa rukuta (neguye), rwari urw’abana b’imfubyi babiri b’abahungu muri wa mudugudu, kandi munsi yarwo hari harimo umutungo wabo, kandi ise yari umuntu mwiza. Nyagasani wawe yashatse ko babanza bagakura, maze bakazakuramo umutungo wabo, ku bw’impuhwe za Nyagasani wawe. Kandi (ibyo wabonye nkora) sinabikoze ku bwanjye (ahubwo byari ku itegeko rya Allah). Ngibyo ibisobanuro by’ibyo utashoboye kwihanganira.
Arabic Tafsirs:
وَيَسۡـَٔلُونَكَ عَن ذِي ٱلۡقَرۡنَيۡنِۖ قُلۡ سَأَتۡلُواْ عَلَيۡكُم مِّنۡهُ ذِكۡرًا
Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku witwa Dhul Qar’nayini.[1] Vuga uti “Ndagira icyo mubabwiraho.”
[1] Dhul Qar’nayini: Ni izina ry’umuntu wavuzwe muri Qur’an, wari umwami w’umunyakuri akaba ari we wubatse urukuta rurinda abantu kugerwaho n’ibikorwa by’inkozi z’ibibi zitwa Yaajuja na Maajuja.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-Kahf
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close