Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ከህፍ   አንቀፅ:
وَدَخَلَ جَنَّتَهُۥ وَهُوَ ظَالِمٞ لِّنَفۡسِهِۦ قَالَ مَآ أَظُنُّ أَن تَبِيدَ هَٰذِهِۦٓ أَبَدٗا
Nuko (uwo muhakanyi) yinjira mu murima we arihemukira (kubera kutemera no kwirata), agira ati “Sinkeka ko ibi bizigera bishira!”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَآ أَظُنُّ ٱلسَّاعَةَ قَآئِمَةٗ وَلَئِن رُّدِدتُّ إِلَىٰ رَبِّي لَأَجِدَنَّ خَيۡرٗا مِّنۡهَا مُنقَلَبٗا
Kandi sinkeka ko imperuka izigera ibaho! Ndetse inabaye ngasubizwa kwa Nyagasani wanjye, rwose nzasangayo ibyiza biruta ibi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَالَ لَهُۥ صَاحِبُهُۥ وَهُوَ يُحَاوِرُهُۥٓ أَكَفَرۡتَ بِٱلَّذِي خَلَقَكَ مِن تُرَابٖ ثُمَّ مِن نُّطۡفَةٖ ثُمَّ سَوَّىٰكَ رَجُلٗا
Mugenzi we (w’umwemera) amubwira amuganiriza ati “Ese urahakana uwakuremye mu gitaka (cyaremwemo umukurambere wawe Adam), hanyuma (akakurema) mu ntanga (z’ababyeyi), maze akagutunganya akakugira umuntu?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَّٰكِنَّا۠ هُوَ ٱللَّهُ رَبِّي وَلَآ أُشۡرِكُ بِرَبِّيٓ أَحَدٗا
Ahubwo ku bwanjye (uwakoze ibyo) ni Allah, Nyagasani wanjye, kandi ntawe nzigera mbangikanya na Nyagasani wanjye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَوۡلَآ إِذۡ دَخَلۡتَ جَنَّتَكَ قُلۡتَ مَا شَآءَ ٱللَّهُ لَا قُوَّةَ إِلَّا بِٱللَّهِۚ إِن تَرَنِ أَنَا۠ أَقَلَّ مِنكَ مَالٗا وَوَلَدٗا
(Byari kuba byiza kuri wowe) iyo uza kwinjira mu murima wawe ugira uti “Ibi ni ibyo Allah yanshoboje! Nta cyo nakwishoborera ku bwanjye bitari ku bushobozi bwa Allah. N’ubwo ubona ndi munsi yawe mu mutungo n’abana”,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَعَسَىٰ رَبِّيٓ أَن يُؤۡتِيَنِ خَيۡرٗا مِّن جَنَّتِكَ وَيُرۡسِلَ عَلَيۡهَا حُسۡبَانٗا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ فَتُصۡبِحَ صَعِيدٗا زَلَقًا
Hari ubwo Nyagasani wanjye yampa ibiruta umurima wawe, (maze uwawe) akawuteza ikiza giturutse mu kirere, maze ugahinduka imbuga nsa, inyerera.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَوۡ يُصۡبِحَ مَآؤُهَا غَوۡرٗا فَلَن تَسۡتَطِيعَ لَهُۥ طَلَبٗا
Cyangwa amazi yawo (umurima) akarigita, ntuzashobore kuyagarura.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأُحِيطَ بِثَمَرِهِۦ فَأَصۡبَحَ يُقَلِّبُ كَفَّيۡهِ عَلَىٰ مَآ أَنفَقَ فِيهَا وَهِيَ خَاوِيَةٌ عَلَىٰ عُرُوشِهَا وَيَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي لَمۡ أُشۡرِكۡ بِرَبِّيٓ أَحَدٗا
Nuko umurima we uterwa n’ikiza (kirawararika), maze asigara yimyiza imoso (abitewe n’agahinda) kubera ibyo yawutanzeho, (abonye ibihingwa) byagwiriranye aravuga ati “Iyo nza kuba ntarabangikanyije Nyagasani wanjye n’uwo ari we wese!”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَمۡ تَكُن لَّهُۥ فِئَةٞ يَنصُرُونَهُۥ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَمَا كَانَ مُنتَصِرًا
Kandi ntiyigeze agira itsinda ry’abantu bamutabara (ngo bamurinde) ibihano bya Allah, ndetse na we ubwe ntiyashoboye kwitabara.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
هُنَالِكَ ٱلۡوَلَٰيَةُ لِلَّهِ ٱلۡحَقِّۚ هُوَ خَيۡرٞ ثَوَابٗا وَخَيۡرٌ عُقۡبٗا
Mu bihe nk’ibyo, ubutabazi nyabwo buba ari ubwa Allah, Imana y’ukuri. Ni We uhebuje mu gutanga ingororano, ndetse ni na We uhebuje mu gutanga iherezo ryiza.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱضۡرِبۡ لَهُم مَّثَلَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا كَمَآءٍ أَنزَلۡنَٰهُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ فَٱخۡتَلَطَ بِهِۦ نَبَاتُ ٱلۡأَرۡضِ فَأَصۡبَحَ هَشِيمٗا تَذۡرُوهُ ٱلرِّيَٰحُۗ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ مُّقۡتَدِرًا
Bahe urugero rw’ubuzima bwo ku isi ko ari nk’amazi twamanuye mu kirere, akuhira ibimera byo ku isi (bigatohagira), ariko nyuma bikumagara, bigatumurwa n’umuyaga. Kandi Allah ni Ushobora byose.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ከህፍ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት