Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ከህፍ   አንቀፅ:
قَالَ هَٰذَا رَحۡمَةٞ مِّن رَّبِّيۖ فَإِذَا جَآءَ وَعۡدُ رَبِّي جَعَلَهُۥ دَكَّآءَۖ وَكَانَ وَعۡدُ رَبِّي حَقّٗا
(Dhul Qar’nayini) aravuga ati “(Uru rukuta) ni impuhwe za Nyagasani wanjye (ku biremwa), ariko isezerano rya Nyagasani wanjye (imperuka) nirisohora, azaruhindura ubushwange. Kandi isezerano rya Nyagasani wanjye ni ukuri.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ وَتَرَكۡنَا بَعۡضَهُمۡ يَوۡمَئِذٖ يَمُوجُ فِي بَعۡضٖۖ وَنُفِخَ فِي ٱلصُّورِ فَجَمَعۡنَٰهُمۡ جَمۡعٗا
Nuko kuri uwo munsi (isezerano ryacu rizasohoreraho), tuzareka (Yaajuja na Maajuja) babyigane bamwe barwana n’abandi (banyuranamo ari uruvunganzoka), maze nihavuzwa impanda, tuzabakoranyirize hamwe bose.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَعَرَضۡنَا جَهَنَّمَ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡكَٰفِرِينَ عَرۡضًا
Kuri uwo munsi kandi umuriro wa Jahanamu tuzawugaragariza abahakanyi (bawubone) imbona nkubone,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ٱلَّذِينَ كَانَتۡ أَعۡيُنُهُمۡ فِي غِطَآءٍ عَن ذِكۡرِي وَكَانُواْ لَا يَسۡتَطِيعُونَ سَمۡعًا
(Ba bahakanyi) amaso yabo yari ariho igikingirizo cyababuzaga kubona urwibutso rwanjye (Qur’an), kandi ntibashobore no kumva (iyo Qur’an).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَفَحَسِبَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَن يَتَّخِذُواْ عِبَادِي مِن دُونِيٓ أَوۡلِيَآءَۚ إِنَّآ أَعۡتَدۡنَا جَهَنَّمَ لِلۡكَٰفِرِينَ نُزُلٗا
Ese abahakanye bibwira ko gufata abagaragu banjye bakabagira ibigirwamana bandetse (hari icyo bizabamarira)? Mu by’ukuri abahakanyi twabateganyirije umuriro wa Jahanamu ngo uzababere ubuturo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قُلۡ هَلۡ نُنَبِّئُكُم بِٱلۡأَخۡسَرِينَ أَعۡمَٰلًا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese tubabwire abanyagihombo kurusha abandi mu bikorwa (bakoze)?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ٱلَّذِينَ ضَلَّ سَعۡيُهُمۡ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَهُمۡ يَحۡسَبُونَ أَنَّهُمۡ يُحۡسِنُونَ صُنۡعًا
Ni ba bandi ibikorwa byabo bakoze hano ku isi bizaba imfabusa (kubera kutemera Allah), nyamara bo baribwiraga ko barimo gukora ibyiza.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ وَلِقَآئِهِۦ فَحَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡ فَلَا نُقِيمُ لَهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَزۡنٗا
Abo ni bo bahakanye ibimenyetso bya Nyagasani wabo no kuzahura na We (ku munsi w’imperuka). Bityo, ibikorwa byabo bizaba imfabusa, kandi ku munsi w’imperuka nta gaciro tuzabiha.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ذَٰلِكَ جَزَآؤُهُمۡ جَهَنَّمُ بِمَا كَفَرُواْ وَٱتَّخَذُوٓاْ ءَايَٰتِي وَرُسُلِي هُزُوًا
Ku bw’ibyo, ingororano yabo izaba umuriro w’iteka (Jahanamu) kubera ko bahakanye ndetse ibimenyetso byanjye n’Intumwa zanjye bakabihindura ibikinisho.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ كَانَتۡ لَهُمۡ جَنَّٰتُ ٱلۡفِرۡدَوۡسِ نُزُلًا
Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani bwa Firidawusi (Ijuru risumbye ayandi) ari na ho bazakirirwa.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
خَٰلِدِينَ فِيهَا لَا يَبۡغُونَ عَنۡهَا حِوَلٗا
Bazaribamo ubuziraherezo, batifuza kurikurwamo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قُل لَّوۡ كَانَ ٱلۡبَحۡرُ مِدَادٗا لِّكَلِمَٰتِ رَبِّي لَنَفِدَ ٱلۡبَحۡرُ قَبۡلَ أَن تَنفَدَ كَلِمَٰتُ رَبِّي وَلَوۡ جِئۡنَا بِمِثۡلِهِۦ مَدَدٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo inyanja iza kuba wino (ngo yandike) amagambo ya Nyagasani wanjye, rwose iyo nyanja yari gukama mbere y’uko amagambo ya Nyagasani wanjye arangira, kabone n’ubwo twari kuzana izindi (nyanja) nka yo ngo ziyunganire.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قُلۡ إِنَّمَآ أَنَا۠ بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡ يُوحَىٰٓ إِلَيَّ أَنَّمَآ إِلَٰهُكُمۡ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞۖ فَمَن كَانَ يَرۡجُواْ لِقَآءَ رَبِّهِۦ فَلۡيَعۡمَلۡ عَمَلٗا صَٰلِحٗا وَلَا يُشۡرِكۡ بِعِبَادَةِ رَبِّهِۦٓ أَحَدَۢا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye ndi umuntu nkamwe. Nahishuriwe ko Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah). Bityo, uwiringiye kuzahura na Nyagasani we, ajye akora ibikorwa byiza, kandi ntazagire ikindi asenga akibangikanyije na Nyagasani we.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ከህፍ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት