Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ከህፍ   አንቀፅ:
وَٱصۡبِرۡ نَفۡسَكَ مَعَ ٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ رَبَّهُم بِٱلۡغَدَوٰةِ وَٱلۡعَشِيِّ يُرِيدُونَ وَجۡهَهُۥۖ وَلَا تَعۡدُ عَيۡنَاكَ عَنۡهُمۡ تُرِيدُ زِينَةَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ وَلَا تُطِعۡ مَنۡ أَغۡفَلۡنَا قَلۡبَهُۥ عَن ذِكۡرِنَا وَٱتَّبَعَ هَوَىٰهُ وَكَانَ أَمۡرُهُۥ فُرُطٗا
Ujye unihanganira kugumana na ba bandi (b’abakene) basenga Nyagasani wabo igitondo n’ikigoroba, bashaka kwishimirwa na We, ndetse ntukabirengagize (wita ku bikomerezwa)[1] ushaka guha agaciro imitako y’ubuzima bwo ku isi. Kandi ntukumvire uwo twarekeye umutima we mu burangare maze agakurikira irari rye, nuko ibye bikaba kurengera.
[1] Uyu murongo wahishuwe kubera ibikomerezwa by’abakurayishi, babwiye Intumwa y’Imana (Muhamadi) bati “Niba ushaka ko tukuyoboka, banza wirukane abo bakene bakuyobotse”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَقُلِ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكُمۡۖ فَمَن شَآءَ فَلۡيُؤۡمِن وَمَن شَآءَ فَلۡيَكۡفُرۡۚ إِنَّآ أَعۡتَدۡنَا لِلظَّٰلِمِينَ نَارًا أَحَاطَ بِهِمۡ سُرَادِقُهَاۚ وَإِن يَسۡتَغِيثُواْ يُغَاثُواْ بِمَآءٖ كَٱلۡمُهۡلِ يَشۡوِي ٱلۡوُجُوهَۚ بِئۡسَ ٱلشَّرَابُ وَسَآءَتۡ مُرۡتَفَقًا
Unavuge (yewe Muhamadi) uti “Uku ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu; bityo uzashaka azemere n’uzashaka azahakane.” Mu by’ukuri twateguriye abahakanyi umuriro, bazaba bagoswe n’ibirimi byawo. Kandi nibatabaza (basaba icyo kunywa), bazahabwa amazi yatuye nk’umushongi w’icyuma, uzabatwika uburanga. Kizaba ari ikinyobwa kibi n’ubuturo bubi!
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ إِنَّا لَا نُضِيعُ أَجۡرَ مَنۡ أَحۡسَنَ عَمَلًا
Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose ntituzaburizamo ibihembo by’uwakoze ibikorwa bye neza.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ جَنَّٰتُ عَدۡنٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهِمُ ٱلۡأَنۡهَٰرُ يُحَلَّوۡنَ فِيهَا مِنۡ أَسَاوِرَ مِن ذَهَبٖ وَيَلۡبَسُونَ ثِيَابًا خُضۡرٗا مِّن سُندُسٖ وَإِسۡتَبۡرَقٖ مُّتَّكِـِٔينَ فِيهَا عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِۚ نِعۡمَ ٱلثَّوَابُ وَحَسُنَتۡ مُرۡتَفَقٗا
Abo ni bo bazagororerwa ijuru rihoraho, imigezi itemba munsi yabo. Bazanambikwa muri ryo imitako ya zahabu (ku maboko), banambare imyambaro y’icyatsi kibisi ikozwe mu ihariri yorohereye n’iremereye, begamye ku bitanda bitatse. Bizaba ari ibihembo byiza n’ubuturo bwiza!
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ وَٱضۡرِبۡ لَهُم مَّثَلٗا رَّجُلَيۡنِ جَعَلۡنَا لِأَحَدِهِمَا جَنَّتَيۡنِ مِنۡ أَعۡنَٰبٖ وَحَفَفۡنَٰهُمَا بِنَخۡلٖ وَجَعَلۡنَا بَيۡنَهُمَا زَرۡعٗا
Unabahe urugero rw’abantu babiri (umwemera n’umuhakanyi); umwe muri bo (umuhakanyi) twamuhaye imirima ibiri y’imizabibu, tunayizengurutsa imitende, maze hagati yayo dushyiramo ibihingwa (bitandukanye).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
كِلۡتَا ٱلۡجَنَّتَيۡنِ ءَاتَتۡ أُكُلَهَا وَلَمۡ تَظۡلِم مِّنۡهُ شَيۡـٔٗاۚ وَفَجَّرۡنَا خِلَٰلَهُمَا نَهَرٗا
Iyo mirima yombi yeze neza ntiyarumba, tunashyira umugezi hagati yayo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَكَانَ لَهُۥ ثَمَرٞ فَقَالَ لِصَٰحِبِهِۦ وَهُوَ يُحَاوِرُهُۥٓ أَنَا۠ أَكۡثَرُ مِنكَ مَالٗا وَأَعَزُّ نَفَرٗا
Kandi (uwo muhakanyi) yari afite imitungo (myinshi), nuko abwira mugenzi we (w’umwemera) amuganiriza ati “Njye nkurusha umutungo nkanakurusha umuryango.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ከህፍ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት