Check out the new design

Ibisobanuro bya Quran Ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro. Isurat: Ar Room   Umurongo:
وَعۡدَ ٱللَّهِۖ لَا يُخۡلِفُ ٱللَّهُ وَعۡدَهُۥ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
(Iryo) ni isezerano rya Allah, kandi Allah ntajya yica isezerano rye, ariko abenshi mu bantu ntibabizi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَعۡلَمُونَ ظَٰهِرٗا مِّنَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَهُمۡ عَنِ ٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ غَٰفِلُونَ
Bazi gusa ibigaragara mu buzima bw’isi, nyamara bakirengagiza ubuzima bw’imperuka.
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَوَلَمۡ يَتَفَكَّرُواْ فِيٓ أَنفُسِهِمۗ مَّا خَلَقَ ٱللَّهُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَآ إِلَّا بِٱلۡحَقِّ وَأَجَلٖ مُّسَمّٗىۗ وَإِنَّ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلنَّاسِ بِلِقَآيِٕ رَبِّهِمۡ لَكَٰفِرُونَ
Ese ntibitekerezaho (ngo barebe uko Allah yabaremye)? Nta kindi cyatumye Allah arema ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, uretse impamvu y’ukuri ndetse anabigenera igihe ntarengwa (bizabaho)! Ariko mu by’ukuri abenshi mu bantu bahakana kuzahura na Nyagasani wabo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَوَلَمۡ يَسِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَيَنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَانُوٓاْ أَشَدَّ مِنۡهُمۡ قُوَّةٗ وَأَثَارُواْ ٱلۡأَرۡضَ وَعَمَرُوهَآ أَكۡثَرَ مِمَّا عَمَرُوهَا وَجَآءَتۡهُمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِۖ فَمَا كَانَ ٱللَّهُ لِيَظۡلِمَهُمۡ وَلَٰكِن كَانُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ
Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari abanyembaraga kubarusha, banahinga isi kubarusha bakanayibyaza umusaruro, ndetse bakanayubaka kurusha uko bo bayubaka. Banagezweho n’Intumwa zabo zibazaniye ibimenyetso bigaragara (ariko barazihinyura, maze Allah arabarimbura). Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ثُمَّ كَانَ عَٰقِبَةَ ٱلَّذِينَ أَسَٰٓـُٔواْ ٱلسُّوٓأَىٰٓ أَن كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَكَانُواْ بِهَا يَسۡتَهۡزِءُونَ
Nuko ibyo biba iherezo ribi kuri ba bandi bakoraga nabi, kubera ko bahinyuye amagambo ya Allah (n’ibimenyetso bye) bakanayakerensa.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱللَّهُ يَبۡدَؤُاْ ٱلۡخَلۡقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥ ثُمَّ إِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Allah ni We wahanze ibiremwa bitari biriho, akazanabigarura (abizura), hanyuma Iwe ni ho muzasubizwa.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيَوۡمَ تَقُومُ ٱلسَّاعَةُ يُبۡلِسُ ٱلۡمُجۡرِمُونَ
N’igihe imperuka izabera, inkozi z’ibibi ziziheba (zitakaze icyizere cyo kurokoka).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَمۡ يَكُن لَّهُم مِّن شُرَكَآئِهِمۡ شُفَعَٰٓؤُاْ وَكَانُواْ بِشُرَكَآئِهِمۡ كَٰفِرِينَ
Kandi ntibazagira abavugizi mu bigirwamana byabo, ndetse bazabyihakana.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيَوۡمَ تَقُومُ ٱلسَّاعَةُ يَوۡمَئِذٖ يَتَفَرَّقُونَ
N’umunsi imperuka izaba, icyo gihe (abantu) bazatandukana.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فَهُمۡ فِي رَوۡضَةٖ يُحۡبَرُونَ
Ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazakirirwa mu busitani bishimye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro. Isurat: Ar Room
Urutonde rw'amasura Nimero ya Paji.
 
Ibisobanuro bya Quran Ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga.