Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore al-araaf   Aaya.:
وَٱلۡبَلَدُ ٱلطَّيِّبُ يَخۡرُجُ نَبَاتُهُۥ بِإِذۡنِ رَبِّهِۦۖ وَٱلَّذِي خَبُثَ لَا يَخۡرُجُ إِلَّا نَكِدٗاۚ كَذَٰلِكَ نُصَرِّفُ ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَشۡكُرُونَ
Imbuto zo mu butaka bwiza zimera mu buryo bworoshye ku bw’uburenganzira bwa Nyagasani wabwo. Naho izo mu butaka bubi zimera bigoranye. Uko ni ko tugenda dusobanura ibimenyetso ku bantu bashimira.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
لَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوۡمِهِۦ فَقَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥٓ إِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٖ
Rwose twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah). Mu by’ukuri ndatinya ko mwazahura n’ibihano byo ku munsi uhambaye.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قَالَ ٱلۡمَلَأُ مِن قَوۡمِهِۦٓ إِنَّا لَنَرَىٰكَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ
Ibikomerezwa byo mu bantu be baravuze bati “Mu by’ukuri turabona uri mu buyobe bugaragara.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قَالَ يَٰقَوۡمِ لَيۡسَ بِي ضَلَٰلَةٞ وَلَٰكِنِّي رَسُولٞ مِّن رَّبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Ntabwo ndi mu buyobe, ahubwo ndi Intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
أُبَلِّغُكُمۡ رِسَٰلَٰتِ رَبِّي وَأَنصَحُ لَكُمۡ وَأَعۡلَمُ مِنَ ٱللَّهِ مَا لَا تَعۡلَمُونَ
Mbagezaho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye nkanabagira inama z’ukuri. Kandi nzi kuri Allah ibyo mutazi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
أَوَعَجِبۡتُمۡ أَن جَآءَكُمۡ ذِكۡرٞ مِّن رَّبِّكُمۡ عَلَىٰ رَجُلٖ مِّنكُمۡ لِيُنذِرَكُمۡ وَلِتَتَّقُواْ وَلَعَلَّكُمۡ تُرۡحَمُونَ
Ese mutangazwa n’uko mwagezweho n’urwibutso ruturutse kwa Nyagasani wanyu, runyujijwe ku muntu ubakomokamo, kugira ngo ababurire no kugira ngo mugandukire (Allah), bityo muzagirirwe impuhwe?
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
فَكَذَّبُوهُ فَأَنجَيۡنَٰهُ وَٱلَّذِينَ مَعَهُۥ فِي ٱلۡفُلۡكِ وَأَغۡرَقۡنَا ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَآۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَوۡمًا عَمِينَ
Ariko baramuhinyuye, maze turamurokora, we n’abari kumwe na we mu nkuge, nuko turoha abahinyuye ibimenyetso byacu. Mu by’ukuri bari abantu bahumye (batabona ukuri).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
۞ وَإِلَىٰ عَادٍ أَخَاهُمۡ هُودٗاۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥٓۚ أَفَلَا تَتَّقُونَ
N’abantu bo mu bwoko bwa Adi,[1] twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu. Yarababwiye ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah). Ese ubwo ntimutinya (ibihano bye)?”
[1] Adi ni ubwoko bwari butuye Ah’qaf. Ubu ni hagati y’igihugu cya Saudi Arabia, Oman ndetse na Yemen.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قَالَ ٱلۡمَلَأُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن قَوۡمِهِۦٓ إِنَّا لَنَرَىٰكَ فِي سَفَاهَةٖ وَإِنَّا لَنَظُنُّكَ مِنَ ٱلۡكَٰذِبِينَ
Ibikomerezwa byo mu bantu be bahakanye (Allah), baravuze bati “Mu by’ukuri turakubonamo ubwenge bucye kandi rwose turabona uri umwe mu banyabinyoma.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قَالَ يَٰقَوۡمِ لَيۡسَ بِي سَفَاهَةٞ وَلَٰكِنِّي رَسُولٞ مِّن رَّبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nta bucucu mfite, ahubwo ndi Intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore al-araaf
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu