Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore al-araaf   Aaya.:
قَالَ ٱدۡخُلُواْ فِيٓ أُمَمٖ قَدۡ خَلَتۡ مِن قَبۡلِكُم مِّنَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِ فِي ٱلنَّارِۖ كُلَّمَا دَخَلَتۡ أُمَّةٞ لَّعَنَتۡ أُخۡتَهَاۖ حَتَّىٰٓ إِذَا ٱدَّارَكُواْ فِيهَا جَمِيعٗا قَالَتۡ أُخۡرَىٰهُمۡ لِأُولَىٰهُمۡ رَبَّنَا هَٰٓؤُلَآءِ أَضَلُّونَا فَـَٔاتِهِمۡ عَذَابٗا ضِعۡفٗا مِّنَ ٱلنَّارِۖ قَالَ لِكُلّٖ ضِعۡفٞ وَلَٰكِن لَّا تَعۡلَمُونَ
(Allah) ababwire ati “Nimwinjire mu muriro hamwe n’imiryango (umat) yababanjirije; mu majini no mu bantu.” Buri uko umuryango (umat) uzajya winjira, uzajya uvuma mugenzi wawo, kugeza ubwo bakoraniyemo bose; uwa nyuma muri yo uzasabira uwawubanjirije ugira uti “Nyagasani wacu! Aba ni bo batuyobeje, bityo bahe ibihano byikubye kabiri mu muriro.” (Allah) azavuga ati “Buri wese arahanishwa ibyikubye kabiri, nyamara ntimubizi.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَقَالَتۡ أُولَىٰهُمۡ لِأُخۡرَىٰهُمۡ فَمَا كَانَ لَكُمۡ عَلَيۡنَا مِن فَضۡلٖ فَذُوقُواْ ٱلۡعَذَابَ بِمَا كُنتُمۡ تَكۡسِبُونَ
Uwa mbere muri yo uzabwira uwaherutse uti “Nta cyo muturusha (twese turanganya ibihano).” (Nuko Allah ababwire bose ati) “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ibyo mwakoraga.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَٱسۡتَكۡبَرُواْ عَنۡهَا لَا تُفَتَّحُ لَهُمۡ أَبۡوَٰبُ ٱلسَّمَآءِ وَلَا يَدۡخُلُونَ ٱلۡجَنَّةَ حَتَّىٰ يَلِجَ ٱلۡجَمَلُ فِي سَمِّ ٱلۡخِيَاطِۚ وَكَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُجۡرِمِينَ
Mu by’ukuri ba bandi bahinyuye ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw’ubwibone, ntibazafungurirwa imiryango y’ikirere kandi ntibazaninjira mu Ijuru, keretse ingamiya yinjiye mu mwenge w’urushinge. Uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
لَهُم مِّن جَهَنَّمَ مِهَادٞ وَمِن فَوۡقِهِمۡ غَوَاشٖۚ وَكَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلظَّٰلِمِينَ
Umuriro wa Jahanamu uzababera isaso ndetse n’ibyiyoroswa byabo. Uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَا نُكَلِّفُ نَفۡسًا إِلَّا وُسۡعَهَآ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Naho ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, kandi ntidutegeka umuntu icyo adashoboye, abo ni abantu bo mu Ijuru bazabamo ubuziraherezo.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَنَزَعۡنَا مَا فِي صُدُورِهِم مِّنۡ غِلّٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهِمُ ٱلۡأَنۡهَٰرُۖ وَقَالُواْ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي هَدَىٰنَا لِهَٰذَا وَمَا كُنَّا لِنَهۡتَدِيَ لَوۡلَآ أَنۡ هَدَىٰنَا ٱللَّهُۖ لَقَدۡ جَآءَتۡ رُسُلُ رَبِّنَا بِٱلۡحَقِّۖ وَنُودُوٓاْ أَن تِلۡكُمُ ٱلۡجَنَّةُ أُورِثۡتُمُوهَا بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Tuzanavana mu bituza byabo inzika n’inzangano, (babe mu Ijuru aho) imigezi itemba munsi yabo, nuko bavuge bati “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah watuyoboye muri ibi (byiza), ndetse ntitwari kuyoboka iyo Allah atatuyobora. Mu by’ukuri Intumwa za Nyagasani wacu zazanye ukuri.” Nuko bahamagarwe babwirwa bati “Ngiryo Ijuru murazwe kubera ibyo mwakoraga.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore al-araaf
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu