Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore al-araaf   Aaya.:
۞ قَالَ ٱلۡمَلَأُ ٱلَّذِينَ ٱسۡتَكۡبَرُواْ مِن قَوۡمِهِۦ لَنُخۡرِجَنَّكَ يَٰشُعَيۡبُ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَكَ مِن قَرۡيَتِنَآ أَوۡ لَتَعُودُنَّ فِي مِلَّتِنَاۚ قَالَ أَوَلَوۡ كُنَّا كَٰرِهِينَ
Ibikomerezwa by’abibone mu bantu be, biravuga biti “Yewe Shuwayibu! Rwose tuzakwirukana mu mudugudu wacu wowe n’abemeye hamwe nawe, cyangwa mugaruke mu idini ryacu.” Aravuga ati “Ese n’ubwo twaba tutabishaka (mwabiduhatira)?”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قَدِ ٱفۡتَرَيۡنَا عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا إِنۡ عُدۡنَا فِي مِلَّتِكُم بَعۡدَ إِذۡ نَجَّىٰنَا ٱللَّهُ مِنۡهَاۚ وَمَا يَكُونُ لَنَآ أَن نَّعُودَ فِيهَآ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ رَبُّنَاۚ وَسِعَ رَبُّنَا كُلَّ شَيۡءٍ عِلۡمًاۚ عَلَى ٱللَّهِ تَوَكَّلۡنَاۚ رَبَّنَا ٱفۡتَحۡ بَيۡنَنَا وَبَيۡنَ قَوۡمِنَا بِٱلۡحَقِّ وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلۡفَٰتِحِينَ
“Mu by’ukuri turamutse dusubiye mu idini ryanyu twaba duhimbiye Allah ikinyoma nyuma y’uko Allah yariturokoye (kurisubiramo). Nta n’ubwo dukwiye kurisubiramo keretse Allah, Nyagasani wacu abishatse. Nyagasani wacu Azi buri kintu cyose. Allah wenyine ni We twiringira. Nyagasani wacu! Dukiranure n’abantu bacu mu kuri, kuko ari wowe mucamanza mwiza.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَقَالَ ٱلۡمَلَأُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن قَوۡمِهِۦ لَئِنِ ٱتَّبَعۡتُمۡ شُعَيۡبًا إِنَّكُمۡ إِذٗا لَّخَٰسِرُونَ
Ibikomerezwa byahakanye mu bantu be (bibuza abantu gukurikira Shuwayibu) biravuga biti “Nimuramuka mukurikiye Shuwayibu, rwose muzaba muhombye.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
فَأَخَذَتۡهُمُ ٱلرَّجۡفَةُ فَأَصۡبَحُواْ فِي دَارِهِمۡ جَٰثِمِينَ
Nuko ubwo baba batewe n’umutingito, maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ شُعَيۡبٗا كَأَن لَّمۡ يَغۡنَوۡاْ فِيهَاۚ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ شُعَيۡبٗا كَانُواْ هُمُ ٱلۡخَٰسِرِينَ
Ba bandi bahinyuye Shuwayibu babaye nk’aho batigeze baba aho bari batuye (kuko barimbuwe bose). Ba bandi bahinyuye Shuwayibu ni bo babaye abanyagihombo.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
فَتَوَلَّىٰ عَنۡهُمۡ وَقَالَ يَٰقَوۡمِ لَقَدۡ أَبۡلَغۡتُكُمۡ رِسَٰلَٰتِ رَبِّي وَنَصَحۡتُ لَكُمۡۖ فَكَيۡفَ ءَاسَىٰ عَلَىٰ قَوۡمٖ كَٰفِرِينَ
Nuko (Shuwayibu) arahindukira abatera umugongo aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Rwose nabagejejeho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye mbagira n’inama. None se ni gute naterwa agahinda (no kurimbuka) kw’abantu b’abahakanyi?”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَمَآ أَرۡسَلۡنَا فِي قَرۡيَةٖ مِّن نَّبِيٍّ إِلَّآ أَخَذۡنَآ أَهۡلَهَا بِٱلۡبَأۡسَآءِ وَٱلضَّرَّآءِ لَعَلَّهُمۡ يَضَّرَّعُونَ
Kandi ntabwo twohereza umuhanuzi mu mudugudu uwo ari wo wose (ngo ahinyurwe), maze ngo tubure guhanisha abawutuye ibizazane no guhagarika umutima n’indwara z’ibyorezo kugira ngo bicishe bugufi (banicuze kuri Allah).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
ثُمَّ بَدَّلۡنَا مَكَانَ ٱلسَّيِّئَةِ ٱلۡحَسَنَةَ حَتَّىٰ عَفَواْ وَّقَالُواْ قَدۡ مَسَّ ءَابَآءَنَا ٱلضَّرَّآءُ وَٱلسَّرَّآءُ فَأَخَذۡنَٰهُم بَغۡتَةٗ وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ
Nuko imibereho mibi yabo tuyihindura myiza, kugeza ubwo biyongereye baranakungahara, maze baravuga bati “(Ibi ni na ko byagendaga kuva kera kuko) abakurambere bacu bagerwagaho n’ibizazane ndetse n’ibyiza (bidatewe no guhakana).” Nuko tubagwa gitumo (tubahana) batabizi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore al-araaf
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu