Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: At-Takwīr   Verse:

Attak’wiir

إِذَا ٱلشَّمۡسُ كُوِّرَتۡ
Igihe izuba rizazingwazingwa (urumuri rwaryo rukazimira),
Arabic Tafsirs:
وَإِذَا ٱلنُّجُومُ ٱنكَدَرَتۡ
N’igihe inyenyeri zizijima,
Arabic Tafsirs:
وَإِذَا ٱلۡجِبَالُ سُيِّرَتۡ
N’igihe imisozi izakurwa mu myanya yayo,
Arabic Tafsirs:
وَإِذَا ٱلۡعِشَارُ عُطِّلَتۡ
N’igihe ingamiya zihaka zizarekwa (ntizitabweho),
Arabic Tafsirs:
وَإِذَا ٱلۡوُحُوشُ حُشِرَتۡ
N’igihe inyamaswa z’inkanzi zizakoranyirizwa hamwe,
Arabic Tafsirs:
وَإِذَا ٱلۡبِحَارُ سُجِّرَتۡ
N’igihe inyanja zizaka umuriro,
Arabic Tafsirs:
وَإِذَا ٱلنُّفُوسُ زُوِّجَتۡ
N’igihe roho zizasubizwa mu mibiri yazo (abeza bakajya ukwabo n’ababi bakajya ukwabo).
Arabic Tafsirs:
وَإِذَا ٱلۡمَوۡءُۥدَةُ سُئِلَتۡ
N’igihe umwana w’umukobwa wahambwe ari muzima azabazwa,[1]
[1] Mbere y’uko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ihabwa ubutumwa, Abarabu b’icyo gihe iyo babyaraga umwana w’umukobwa, bamuhambaga ari muzima kuko byabaga ari igisebo ku muryango ngo kuko babonaga nta cyo amaze! Ariko nyuma y’aho Intumwa y’Imana iziye, ibyo byaraciwe. Kuba ari we uzabazwa ni ibigaragaza uburemere bw’icyaha cy’uwamwishe uzaba agiye guhura n’urubanza rukomeye ku munsi w’ibarura.
Arabic Tafsirs:
بِأَيِّ ذَنۢبٖ قُتِلَتۡ
Icyaha yakoze cyatumye yicwa,
Arabic Tafsirs:
وَإِذَا ٱلصُّحُفُ نُشِرَتۡ
N’igihe ibitabo (bikubiyemo ibikorwa byiza n’ibibi bya buri muntu) bizaramburwa (bigakwirakwizwa),
Arabic Tafsirs:
وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ كُشِطَتۡ
N’igihe ikirere kizakurwaho igishishwa cyacyo (inyenyeri zavuyeho),
Arabic Tafsirs:
وَإِذَا ٱلۡجَحِيمُ سُعِّرَتۡ
N’igihe umuriro wa Jahanamu uzenyegezwa,
Arabic Tafsirs:
وَإِذَا ٱلۡجَنَّةُ أُزۡلِفَتۡ
N’igihe Ijuru rizigizwa hafi,
Arabic Tafsirs:
عَلِمَتۡ نَفۡسٞ مَّآ أَحۡضَرَتۡ
Icyo gihe buri muntu azamenya ibyo yakoze.
Arabic Tafsirs:
فَلَآ أُقۡسِمُ بِٱلۡخُنَّسِ
Bityo, ndahiye inyenyeri zitagaragara ku manywa zikongera kugaragara nijoro,
Arabic Tafsirs:
ٱلۡجَوَارِ ٱلۡكُنَّسِ
Zigenda zihuta kandi zikanihisha,
Arabic Tafsirs:
وَٱلَّيۡلِ إِذَا عَسۡعَسَ
Nanarahiye ijoro igihe riguye,
Arabic Tafsirs:
وَٱلصُّبۡحِ إِذَا تَنَفَّسَ
N’igitondo igihe gitangaje,
Arabic Tafsirs:
إِنَّهُۥ لَقَوۡلُ رَسُولٖ كَرِيمٖ
Mu by’ukuri (Qur’an) ni ijambo ryazanywe n’Intumwa yubahitse [(Malayika Jibrilu), (riturutse kwa Allah)],
Arabic Tafsirs:
ذِي قُوَّةٍ عِندَ ذِي ٱلۡعَرۡشِ مَكِينٖ
(Iyo ntumwa) ifite imbaraga (n’urwego rwo hejuru) yahawe na nyiri Ar’shi[1] y’icyubahiro (Allah).
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf, aya ya 54.
Arabic Tafsirs:
مُّطَاعٖ ثَمَّ أَمِينٖ
Yumvirwa (n’abamalayika mu ijuru) kandi ikaba yizewe (kwa Allah).
Arabic Tafsirs:
وَمَا صَاحِبُكُم بِمَجۡنُونٖ
Kandi (yemwe bahakanyi) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi ibakomokamo) si umusazi.
Arabic Tafsirs:
وَلَقَدۡ رَءَاهُ بِٱلۡأُفُقِ ٱلۡمُبِينِ
Kandi rwose yamubonye (Malayika Jibrilu) ari mu kirere gikeye.
Arabic Tafsirs:
وَمَا هُوَ عَلَى ٱلۡغَيۡبِ بِضَنِينٖ
Kandi (Intumwa Muhamadi) ntigundira ibyo yahishuriwe (ngo ireke kubyigisha abantu).
Arabic Tafsirs:
وَمَا هُوَ بِقَوۡلِ شَيۡطَٰنٖ رَّجِيمٖ
Kandi (Qur’an) si ijambo rya Shitani wavumwe.
Arabic Tafsirs:
فَأَيۡنَ تَذۡهَبُونَ
None se muragana he?
Arabic Tafsirs:
إِنۡ هُوَ إِلَّا ذِكۡرٞ لِّلۡعَٰلَمِينَ
Mu by’ukuri iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa (byose).
Arabic Tafsirs:
لِمَن شَآءَ مِنكُمۡ أَن يَسۡتَقِيمَ
Kuri wa wundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse.
Arabic Tafsirs:
وَمَا تَشَآءُونَ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: At-Takwīr
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close