Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-Anfāl   Verse:
۞ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّمَا غَنِمۡتُم مِّن شَيۡءٖ فَأَنَّ لِلَّهِ خُمُسَهُۥ وَلِلرَّسُولِ وَلِذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡيَتَٰمَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينِ وَٱبۡنِ ٱلسَّبِيلِ إِن كُنتُمۡ ءَامَنتُم بِٱللَّهِ وَمَآ أَنزَلۡنَا عَلَىٰ عَبۡدِنَا يَوۡمَ ٱلۡفُرۡقَانِ يَوۡمَ ٱلۡتَقَى ٱلۡجَمۡعَانِۗ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ
Munamenye ko mu by’ukuri icyo ari cyo cyose mufashe bunyago, kimwe cya gatanu cyacyo kiba ari icya Allah, Intumwa, abafitanye isano rya hafi (n’Intumwa), imfubyi, abakene ndetse n'uri ku rugendo (afite ibibazo); niba koko mwaremeye Allah n'ibyo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi) ku munsi ukuri kwatandukanye n’ikinyoma, umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (ku rugamba rwa Badri). Kandi Allah ni Ushobora byose.
Arabic Tafsirs:
إِذۡ أَنتُم بِٱلۡعُدۡوَةِ ٱلدُّنۡيَا وَهُم بِٱلۡعُدۡوَةِ ٱلۡقُصۡوَىٰ وَٱلرَّكۡبُ أَسۡفَلَ مِنكُمۡۚ وَلَوۡ تَوَاعَدتُّمۡ لَٱخۡتَلَفۡتُمۡ فِي ٱلۡمِيعَٰدِ وَلَٰكِن لِّيَقۡضِيَ ٱللَّهُ أَمۡرٗا كَانَ مَفۡعُولٗا لِّيَهۡلِكَ مَنۡ هَلَكَ عَنۢ بَيِّنَةٖ وَيَحۡيَىٰ مَنۡ حَيَّ عَنۢ بَيِّنَةٖۗ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَسَمِيعٌ عَلِيمٌ
Munibuke ubwo mwe (ingabo z’Abayisilamu) mwari ku nkengero zo hakuno y'ikibaya (cya Madina), na bo bari ku nkengero zo hakurya y'ikibaya, ndetse n’itsinda ry’abacuruzi baherekeje ibicuruzwa byabo riri munsi yanyu (ryerekeza ku Nyanja Itukura). N’iyo muza gusezerana (kuhahurira), rwose ntimwari kumvikana ku byo mwasezeranye (kubera ubwinshi bw’ingabo z’umwanzi), ariko (mwahuye mutabisezeranye), kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba, no kugira ngo abagombaga korama borame bamaze gusobanukirwa (ko gutsindwa kwabo byagenwe na Allah), ndetse n'abarokoka barokoke bamaze gusobanukirwa (ko Allah ashoboye byose). Kandi mu by'ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Arabic Tafsirs:
إِذۡ يُرِيكَهُمُ ٱللَّهُ فِي مَنَامِكَ قَلِيلٗاۖ وَلَوۡ أَرَىٰكَهُمۡ كَثِيرٗا لَّفَشِلۡتُمۡ وَلَتَنَٰزَعۡتُمۡ فِي ٱلۡأَمۡرِ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ سَلَّمَۚ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ
Unibuke ubwo Allah yakwerekaga mu nzozi ko (ingabo z’abahakanyi) ari nke; ariko iyo aza kuzikwereka ari nyinshi, rwose mwari gucika intege kandi mwari no kubijyaho impaka (mwibaza niba byari ngombwa kurwana nazo). Ariko Allah yarabarinze. Mu by'ukuri, ni We Mumenyi uhebuje w'ibiri mu bituza (by’abantu).
Arabic Tafsirs:
وَإِذۡ يُرِيكُمُوهُمۡ إِذِ ٱلۡتَقَيۡتُمۡ فِيٓ أَعۡيُنِكُمۡ قَلِيلٗا وَيُقَلِّلُكُمۡ فِيٓ أَعۡيُنِهِمۡ لِيَقۡضِيَ ٱللَّهُ أَمۡرٗا كَانَ مَفۡعُولٗاۗ وَإِلَى ٱللَّهِ تُرۡجَعُ ٱلۡأُمُورُ
Munibuke ubwo mwasakiranaga (n’ingabo z’abahakanyi), (Allah) akazibereka mu maso yanyu ari nke, namwe akabagira bake mu maso yabo, kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba; kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa.
Arabic Tafsirs:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا لَقِيتُمۡ فِئَةٗ فَٱثۡبُتُواْ وَٱذۡكُرُواْ ٱللَّهَ كَثِيرٗا لَّعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ
Yemwe abemeye! Nimusakirana n'agatsiko (k’umwanzi) mujye mushikama, munasingize Allah kenshi kugira ngo mube mwagera ku ntsinzi.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-Anfāl
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close