Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-Anfāl   Verse:
إِذۡ تَسۡتَغِيثُونَ رَبَّكُمۡ فَٱسۡتَجَابَ لَكُمۡ أَنِّي مُمِدُّكُم بِأَلۡفٖ مِّنَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ مُرۡدِفِينَ
(Munibuke) ubwo mwitabazaga Nyagasani wanyu, nuko akabasubiza (agira ati) “Mu by’ukuri ndabatera inkunga y’abamalayika igihumbi (baza) bakurikiranye.”
Arabic Tafsirs:
وَمَا جَعَلَهُ ٱللَّهُ إِلَّا بُشۡرَىٰ وَلِتَطۡمَئِنَّ بِهِۦ قُلُوبُكُمۡۚ وَمَا ٱلنَّصۡرُ إِلَّا مِنۡ عِندِ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَزِيزٌ حَكِيمٌ
(Ibyo) nta kindi Allah yabikoreye uretse kugira ngo abagezeho inkuru nziza (y’intsinzi), binatume imitima yanyu ituza. Kandi nta handi intsinzi ituruka uretse kwa Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Arabic Tafsirs:
إِذۡ يُغَشِّيكُمُ ٱلنُّعَاسَ أَمَنَةٗ مِّنۡهُ وَيُنَزِّلُ عَلَيۡكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ لِّيُطَهِّرَكُم بِهِۦ وَيُذۡهِبَ عَنكُمۡ رِجۡزَ ٱلشَّيۡطَٰنِ وَلِيَرۡبِطَ عَلَىٰ قُلُوبِكُمۡ وَيُثَبِّتَ بِهِ ٱلۡأَقۡدَامَ
Mwibuke ubwo yabahaga gutora agatotsi kakaba ituze rimuturutseho, akabamanurira amazi aturutse mu kirere kugira ngo ayabasukuze, abakureho ibishuko bya Shitani, ndetse no kugira ngo abakomeze imitima kandi ashikamishe ibirenge byanyu hasi (kugira ngo ntibinyerere mu mucanga).
Arabic Tafsirs:
إِذۡ يُوحِي رَبُّكَ إِلَى ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ أَنِّي مَعَكُمۡ فَثَبِّتُواْ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْۚ سَأُلۡقِي فِي قُلُوبِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ ٱلرُّعۡبَ فَٱضۡرِبُواْ فَوۡقَ ٱلۡأَعۡنَاقِ وَٱضۡرِبُواْ مِنۡهُمۡ كُلَّ بَنَانٖ
Zirikana ubwo Nyagasani wawe yahishuriraga abamalayika (ku rugamba rwa Badri, agira ati) “Mu by’ukuri ndi kumwe namwe, bityo mukomeze ba bandi bemeye. Ndaza gushyira ubwoba mu mitima y’abahakanye, ngaho nimuce (yemwe abemeramana) imitwe munabace imitwe y’intoki.”
Arabic Tafsirs:
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ شَآقُّواْ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥۚ وَمَن يُشَاقِقِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ فَإِنَّ ٱللَّهَ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ
Ibyo ni ukubera ko baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye. Kandi uciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye, mu by’ukuri Allah ni Nyiribihano bikaze.
Arabic Tafsirs:
ذَٰلِكُمۡ فَذُوقُوهُ وَأَنَّ لِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابَ ٱلنَّارِ
Nimusogongere ibyo (bihano); kandi rwose abahakanyi bazahanishwa ibihano by’umuriro.
Arabic Tafsirs:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا لَقِيتُمُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ زَحۡفٗا فَلَا تُوَلُّوهُمُ ٱلۡأَدۡبَارَ
Yemwe abemeye! Nimuhurira ku rugamba na ba bandi bahakanye, ntimuzabahunge.
Arabic Tafsirs:
وَمَن يُوَلِّهِمۡ يَوۡمَئِذٖ دُبُرَهُۥٓ إِلَّا مُتَحَرِّفٗا لِّقِتَالٍ أَوۡ مُتَحَيِّزًا إِلَىٰ فِئَةٖ فَقَدۡ بَآءَ بِغَضَبٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَمَأۡوَىٰهُ جَهَنَّمُۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمَصِيرُ
N’uzaramuka abahunze icyo gihe -uretse ku bw’amayeri y’urugamba cyangwa agiye kwifatanya n’irindi tsinda (ry’abemeramana)- uwo azaba yikururiye uburakari bwa Allah, ndetse n’ubuturo bwe ni umuriro wa Jahanama kandi ni ryo herezo ribi.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-Anfāl
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close