Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-A‘rāf   Verse:
۞ يَٰبَنِيٓ ءَادَمَ خُذُواْ زِينَتَكُمۡ عِندَ كُلِّ مَسۡجِدٖ وَكُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ وَلَا تُسۡرِفُوٓاْۚ إِنَّهُۥ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُسۡرِفِينَ
Yemwe bene Adamu! Mujye murimba buri uko mugiye gusali. Kandi mujye murya, munywe ariko ntimugasesagure. Mu by’ukuri We (Allah) ntakunda abasesagura.
Arabic Tafsirs:
قُلۡ مَنۡ حَرَّمَ زِينَةَ ٱللَّهِ ٱلَّتِيٓ أَخۡرَجَ لِعِبَادِهِۦ وَٱلطَّيِّبَٰتِ مِنَ ٱلرِّزۡقِۚ قُلۡ هِيَ لِلَّذِينَ ءَامَنُواْ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا خَالِصَةٗ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ كَذَٰلِكَ نُفَصِّلُ ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَعۡلَمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde waziririje imyambaro myiza n’amafunguro meza Allah yashyiriyeho abagaragu be?” Vuga uti “Ibyo, mu buzima bwa hano ku isi, bigenewe abemeye (bakaba babihuriyeho n’abatemera), ariko bikaba umwihariko (ku bemera) ku munsi w’imperuka.” Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi.
Arabic Tafsirs:
قُلۡ إِنَّمَا حَرَّمَ رَبِّيَ ٱلۡفَوَٰحِشَ مَا ظَهَرَ مِنۡهَا وَمَا بَطَنَ وَٱلۡإِثۡمَ وَٱلۡبَغۡيَ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّ وَأَن تُشۡرِكُواْ بِٱللَّهِ مَا لَمۡ يُنَزِّلۡ بِهِۦ سُلۡطَٰنٗا وَأَن تَقُولُواْ عَلَى ٱللَّهِ مَا لَا تَعۡلَمُونَ
Vuga uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye yaziririje ibikorwa by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga, ndetse n’ibyaha (ibyo ari byo byose), ibikorwa by’ubugome, no kubangikanya Allah n’ibyo atabahereye gihamya (ko bigomba gusengwa), no guhimbira Allah ibyo mutazi.”
Arabic Tafsirs:
وَلِكُلِّ أُمَّةٍ أَجَلٞۖ فَإِذَا جَآءَ أَجَلُهُمۡ لَا يَسۡتَأۡخِرُونَ سَاعَةٗ وَلَا يَسۡتَقۡدِمُونَ
Buri muryango (wigometse) ufite igihe ntarengwa (cyo kugerwaho n’ibihano). Iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo.
Arabic Tafsirs:
يَٰبَنِيٓ ءَادَمَ إِمَّا يَأۡتِيَنَّكُمۡ رُسُلٞ مِّنكُمۡ يَقُصُّونَ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتِي فَمَنِ ٱتَّقَىٰ وَأَصۡلَحَ فَلَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Yemwe bene Adamu! Nimuramuka mugezweho n’Intumwa zibakomokamo, zikabasobanurira ibimenyetso byanjye, rwose abazatinya (Allah) bakanakora ibikorwa byiza, nta bwoba bazigera bagira habe n’agahinda.
Arabic Tafsirs:
وَٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَٱسۡتَكۡبَرُواْ عَنۡهَآ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Naho ba bandi bazahinyura ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw’ubwibone, abo ni abantu bo mu muriro bazawubamo ubuziraherezo.
Arabic Tafsirs:
فَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا أَوۡ كَذَّبَ بِـَٔايَٰتِهِۦٓۚ أُوْلَٰٓئِكَ يَنَالُهُمۡ نَصِيبُهُم مِّنَ ٱلۡكِتَٰبِۖ حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَتۡهُمۡ رُسُلُنَا يَتَوَفَّوۡنَهُمۡ قَالُوٓاْ أَيۡنَ مَا كُنتُمۡ تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِۖ قَالُواْ ضَلُّواْ عَنَّا وَشَهِدُواْ عَلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ أَنَّهُمۡ كَانُواْ كَٰفِرِينَ
None se ni nde munyabyaha kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Abo bazagerwaho n’umugabane wabo (w’ibihano hano ku isi) Allah yabageneye, kugeza ubwo Intumwa zacu (abamalayika bashinzwe gukuramo roho) zizabageraho zikabavanamo roho zivuga ziti “Ibyo mwasengaga mu cyimbo cya Allah biri he?” Bazavuga bati “Nta byo tubona”, maze na bo bishinje ko bari abahakanyi.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-A‘rāf
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close