Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-A‘rāf   Verse:
قَالَا رَبَّنَا ظَلَمۡنَآ أَنفُسَنَا وَإِن لَّمۡ تَغۡفِرۡ لَنَا وَتَرۡحَمۡنَا لَنَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ
Bombi baravuga bati “Nyagasani wacu! Twarihemukiye. Kandi nutatubabarira ibyaha ngo unatugirire impuhwe, ni ukuri rwose tuzaba mu banyagihombo.”
Arabic Tafsirs:
قَالَ ٱهۡبِطُواْ بَعۡضُكُمۡ لِبَعۡضٍ عَدُوّٞۖ وَلَكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُسۡتَقَرّٞ وَمَتَٰعٌ إِلَىٰ حِينٖ
(Allah) arababwira ati “Nimumanuke (mwembi na Shitani), bamwe bazaba abanzi b’abandi, kandi muzagira ubuturo ku isi n’umunezero by’igihe gito.”
Arabic Tafsirs:
قَالَ فِيهَا تَحۡيَوۡنَ وَفِيهَا تَمُوتُونَ وَمِنۡهَا تُخۡرَجُونَ
(Allah) aravuga ati “Muri yo (isi) ni ho muzaba, ni na ho muzapfira, ndetse ni na ho muzakurwa (muzurwa).”
Arabic Tafsirs:
يَٰبَنِيٓ ءَادَمَ قَدۡ أَنزَلۡنَا عَلَيۡكُمۡ لِبَاسٗا يُوَٰرِي سَوۡءَٰتِكُمۡ وَرِيشٗاۖ وَلِبَاسُ ٱلتَّقۡوَىٰ ذَٰلِكَ خَيۡرٞۚ ذَٰلِكَ مِنۡ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ لَعَلَّهُمۡ يَذَّكَّرُونَ
Yemwe bene Adamu! Mu by’ukuri twabahaye umwambaro uhishira ubwambure bwanyu (n’umwambaro w’) umutako, ariko umwambaro wo gutinya Allah ni wo mwiza. Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bya Allah kugira ngo bajye bazirikana (ingabire ze).
Arabic Tafsirs:
يَٰبَنِيٓ ءَادَمَ لَا يَفۡتِنَنَّكُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ كَمَآ أَخۡرَجَ أَبَوَيۡكُم مِّنَ ٱلۡجَنَّةِ يَنزِعُ عَنۡهُمَا لِبَاسَهُمَا لِيُرِيَهُمَا سَوۡءَٰتِهِمَآۚ إِنَّهُۥ يَرَىٰكُمۡ هُوَ وَقَبِيلُهُۥ مِنۡ حَيۡثُ لَا تَرَوۡنَهُمۡۗ إِنَّا جَعَلۡنَا ٱلشَّيَٰطِينَ أَوۡلِيَآءَ لِلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ
Yemwe bene Adamu! Muramenye Shitani ntizabashuke nk’uko yavanye ababyeyi banyu (Adamu na Eva) mu Ijuru, ikabambura umwambaro wabo bigatuma bagaragarizwa ubwambure bwabo. Mu by’ukuri we n’abambari be barababona ariko mwe ntimubabona. Rwose, Shitani twazigize inshuti z’abatemera.
Arabic Tafsirs:
وَإِذَا فَعَلُواْ فَٰحِشَةٗ قَالُواْ وَجَدۡنَا عَلَيۡهَآ ءَابَآءَنَا وَٱللَّهُ أَمَرَنَا بِهَاۗ قُلۡ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَأۡمُرُ بِٱلۡفَحۡشَآءِۖ أَتَقُولُونَ عَلَى ٱللَّهِ مَا لَا تَعۡلَمُونَ
Kandi n’iyo (abahakanyi) bakoze ibyaha by’urukozasoni baravuga bati “Twasanze abakurambere bacu ari ko babigenza kandi Allah yarabidutegetse.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Allah ntategeka gukora ibyaha by’urukozasoni. Ese Allah mumuvugaho ibyo mutazi?”
Arabic Tafsirs:
قُلۡ أَمَرَ رَبِّي بِٱلۡقِسۡطِۖ وَأَقِيمُواْ وُجُوهَكُمۡ عِندَ كُلِّ مَسۡجِدٖ وَٱدۡعُوهُ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَۚ كَمَا بَدَأَكُمۡ تَعُودُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye yategetse kugira ubutabera, (anabategeka) ko mugomba kumwubamira no kumwambaza mumwiyegurira We wenyine igihe cyose musenga. Uko yabaremye mu ntangiriro ni na ko muzagaruka (iwe ku munsi w’izuka)”,
Arabic Tafsirs:
فَرِيقًا هَدَىٰ وَفَرِيقًا حَقَّ عَلَيۡهِمُ ٱلضَّلَٰلَةُۚ إِنَّهُمُ ٱتَّخَذُواْ ٱلشَّيَٰطِينَ أَوۡلِيَآءَ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَيَحۡسَبُونَ أَنَّهُم مُّهۡتَدُونَ
(Ubwo muzaba muri mu matsinda abiri), itsinda rimwe yararishoboje kuyoboka, naho irindi tsinda ryarahisemo ubuyobe kuko mu by’ukuri ryagize amashitani inshuti mu cyimbo cya Allah, kandi ryibwira ko ryayobotse.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-A‘rāf
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close