Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-An‘ām   Verse:
هَلۡ يَنظُرُونَ إِلَّآ أَن تَأۡتِيَهُمُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ أَوۡ يَأۡتِيَ رَبُّكَ أَوۡ يَأۡتِيَ بَعۡضُ ءَايَٰتِ رَبِّكَۗ يَوۡمَ يَأۡتِي بَعۡضُ ءَايَٰتِ رَبِّكَ لَا يَنفَعُ نَفۡسًا إِيمَٰنُهَا لَمۡ تَكُنۡ ءَامَنَتۡ مِن قَبۡلُ أَوۡ كَسَبَتۡ فِيٓ إِيمَٰنِهَا خَيۡرٗاۗ قُلِ ٱنتَظِرُوٓاْ إِنَّا مُنتَظِرُونَ
Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’abamalayika (babakuramo roho), cyangwa ukuza kwa Nyagasani wawe (aje guca imanza ku munsi w’imperuka), cyangwa ukuza kwa bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe (bigaragaza ko imperuka yegereje)? Umunsi bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe byaje, ukwemera k’umuntu atagize mbere cyangwa (uwemera) utaragize icyiza akora mu kwemera kwe nta cyo bizabamarira. Babwire (yewe Muhamadi) uti “Nimutegereze, natwe turategereje.”
Arabic Tafsirs:
إِنَّ ٱلَّذِينَ فَرَّقُواْ دِينَهُمۡ وَكَانُواْ شِيَعٗا لَّسۡتَ مِنۡهُمۡ فِي شَيۡءٍۚ إِنَّمَآ أَمۡرُهُمۡ إِلَى ٱللَّهِ ثُمَّ يُنَبِّئُهُم بِمَا كَانُواْ يَفۡعَلُونَ
Mu by’ukuri ba bandi baciyemo ibice idini ryabo bakaba udutsiko, wowe (Muhamadi) ntabwo uri kumwe na bo. Nta gushidikanya, ibyabo biri kwa Allah, hanyuma azababwira ibyo bakoraga.
Arabic Tafsirs:
مَن جَآءَ بِٱلۡحَسَنَةِ فَلَهُۥ عَشۡرُ أَمۡثَالِهَاۖ وَمَن جَآءَ بِٱلسَّيِّئَةِ فَلَا يُجۡزَىٰٓ إِلَّا مِثۡلَهَا وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ
Uzaramuka akoze icyiza, azagororerwa (ibyiza) icumi nka cyo, n’uzakora ikibi azabona inyishyu imeze nka cyo, kandi ntibazahuguzwa.
Arabic Tafsirs:
قُلۡ إِنَّنِي هَدَىٰنِي رَبِّيٓ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ دِينٗا قِيَمٗا مِّلَّةَ إِبۡرَٰهِيمَ حَنِيفٗاۚ وَمَا كَانَ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye yanyoboye inzira igororotse; idini ritunganye, inzira ya Aburahamu, wasengaga Imana imwe rukumbi, kandi ntabe mu babangikanyamana.”
Arabic Tafsirs:
قُلۡ إِنَّ صَلَاتِي وَنُسُكِي وَمَحۡيَايَ وَمَمَاتِي لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Vuga uti “Mu by’ukuri iswala[1] yanjye, ibitambo byanjye, kubaho kwanjye no gupfa kwanjye bigengwa na Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose,
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
Arabic Tafsirs:
لَا شَرِيكَ لَهُۥۖ وَبِذَٰلِكَ أُمِرۡتُ وَأَنَا۠ أَوَّلُ ٱلۡمُسۡلِمِينَ
Ntawe babangikanye. Kandi ibyo ni byo nategetswe, ndetse ndi uwa mbere mu bicisha bugufi (Abayisilamu).”
Arabic Tafsirs:
قُلۡ أَغَيۡرَ ٱللَّهِ أَبۡغِي رَبّٗا وَهُوَ رَبُّ كُلِّ شَيۡءٖۚ وَلَا تَكۡسِبُ كُلُّ نَفۡسٍ إِلَّا عَلَيۡهَاۚ وَلَا تَزِرُ وَازِرَةٞ وِزۡرَ أُخۡرَىٰۚ ثُمَّ إِلَىٰ رَبِّكُم مَّرۡجِعُكُمۡ فَيُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ فِيهِ تَخۡتَلِفُونَ
Vuga uti “Ese ikitari Allah ni cyo nashaka kugira Nyagasani kandi ari We Nyagasani wa buri kintu? Kandi nta cyo umuntu azakora (kibi) ngo kibure kumugaruka, ndetse nta n’uzikorera umutwaro w’undi. Hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzagaruka, maze abamenyeshe ibyo mutavugagaho rumwe.”
Arabic Tafsirs:
وَهُوَ ٱلَّذِي جَعَلَكُمۡ خَلَٰٓئِفَ ٱلۡأَرۡضِ وَرَفَعَ بَعۡضَكُمۡ فَوۡقَ بَعۡضٖ دَرَجَٰتٖ لِّيَبۡلُوَكُمۡ فِي مَآ ءَاتَىٰكُمۡۗ إِنَّ رَبَّكَ سَرِيعُ ٱلۡعِقَابِ وَإِنَّهُۥ لَغَفُورٞ رَّحِيمُۢ
Kandi ni We wabagize abasigire ku isi, ndetse bamwe muri mwe abazamura mu nzego gusumbya abandi, kugira ngo abagerageze mu byo yabahaye. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Uwihutisha ibihano, kandi rwose ni We Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-An‘ām
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close