Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-An‘ām   Verse:
۞ وَإِذۡ قَالَ إِبۡرَٰهِيمُ لِأَبِيهِ ءَازَرَ أَتَتَّخِذُ أَصۡنَامًا ءَالِهَةً إِنِّيٓ أَرَىٰكَ وَقَوۡمَكَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ
Unibuke ubwo Aburahamu yabwiraga se, Azara ati “Ese urafata ibigirwamana ukabigira Imana usenga? Mu by’ukuri ndabona wowe n’abantu bawe muri mu buyobe bugaragara.”
Arabic Tafsirs:
وَكَذَٰلِكَ نُرِيٓ إِبۡرَٰهِيمَ مَلَكُوتَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَلِيَكُونَ مِنَ ٱلۡمُوقِنِينَ
Uko ni na ko tweretse Aburahamu ubwami bw’ibirere n’ubw’isi, kugira ngo abe mu bizera badashidikanya.
Arabic Tafsirs:
فَلَمَّا جَنَّ عَلَيۡهِ ٱلَّيۡلُ رَءَا كَوۡكَبٗاۖ قَالَ هَٰذَا رَبِّيۖ فَلَمَّآ أَفَلَ قَالَ لَآ أُحِبُّ ٱلۡأٓفِلِينَ
Ubwo ijoro ryari rimwiriyeho akabona inyenyeri yaravuze ati “Uyu ni Nyagasani wanjye.” Nuko izimiye, aravuga ati “Sinkunda ibizimira.”
Arabic Tafsirs:
فَلَمَّا رَءَا ٱلۡقَمَرَ بَازِغٗا قَالَ هَٰذَا رَبِّيۖ فَلَمَّآ أَفَلَ قَالَ لَئِن لَّمۡ يَهۡدِنِي رَبِّي لَأَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلضَّآلِّينَ
Maze abonye ukwezi kubanduye (kumurika cyane) aravuga ati “Uyu ni Nyagasani wanjye.” Nuko kwijimye, aravuga ati “Nyagasani wanjye aramutse atanyoboye, rwose naba umwe mu bantu bayobye.”
Arabic Tafsirs:
فَلَمَّا رَءَا ٱلشَّمۡسَ بَازِغَةٗ قَالَ هَٰذَا رَبِّي هَٰذَآ أَكۡبَرُۖ فَلَمَّآ أَفَلَتۡ قَالَ يَٰقَوۡمِ إِنِّي بَرِيٓءٞ مِّمَّا تُشۡرِكُونَ
Hanyuma abonye izuba rirashe, aravuga ati “Uyu ni Nyagasani wanjye, (kuko) arabiruta.” Maze rirenze, aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Rwose njye nitandukanyije n’ibyo mubangikanya (na Allah).”
Arabic Tafsirs:
إِنِّي وَجَّهۡتُ وَجۡهِيَ لِلَّذِي فَطَرَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ حَنِيفٗاۖ وَمَآ أَنَا۠ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
Mu by’ukuri njye nerekeje uburanga bwanjye ku wahanze ibirere n’isi. Niyeguriye kugaragira Allah wenyine, kandi njye ntabwo ndi mu babangikanyamana.
Arabic Tafsirs:
وَحَآجَّهُۥ قَوۡمُهُۥۚ قَالَ أَتُحَٰٓجُّوٓنِّي فِي ٱللَّهِ وَقَدۡ هَدَىٰنِۚ وَلَآ أَخَافُ مَا تُشۡرِكُونَ بِهِۦٓ إِلَّآ أَن يَشَآءَ رَبِّي شَيۡـٔٗاۚ وَسِعَ رَبِّي كُلَّ شَيۡءٍ عِلۡمًاۚ أَفَلَا تَتَذَكَّرُونَ
Maze abantu be bamugisha impaka, aravuga ati “Ubu koko murangisha impaka kuri Allah kandi yaranyoboye? Sinatinya ibyo mumubangikanya na byo (kuko nta cyo byantwara), usibye icyo Nyagasani wanjye yashaka (ko kimbaho). Nyagasani wanjye azi buri kintu cyose. Ese ubwo ntimutekereza?”
Arabic Tafsirs:
وَكَيۡفَ أَخَافُ مَآ أَشۡرَكۡتُمۡ وَلَا تَخَافُونَ أَنَّكُمۡ أَشۡرَكۡتُم بِٱللَّهِ مَا لَمۡ يُنَزِّلۡ بِهِۦ عَلَيۡكُمۡ سُلۡطَٰنٗاۚ فَأَيُّ ٱلۡفَرِيقَيۡنِ أَحَقُّ بِٱلۡأَمۡنِۖ إِن كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
“Ni gute natinya ibyo mubangikanya Allah, kandi mwe mudatinya ko mwabangikanyije Allah n’ibyo atabahereye gihamya (ko bigomba gusengwa)? Ubwo se ni irihe tsinda muri yombi rikwiye kugira ituze niba koko mufite ubumenyi?”
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-An‘ām
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close