Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Ghāfir   Verse:
رَبَّنَا وَأَدۡخِلۡهُمۡ جَنَّٰتِ عَدۡنٍ ٱلَّتِي وَعَدتَّهُمۡ وَمَن صَلَحَ مِنۡ ءَابَآئِهِمۡ وَأَزۡوَٰجِهِمۡ وَذُرِّيَّٰتِهِمۡۚ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
“Nyagasani wacu! Unabinjize mu ijuru rihoraho (rya Edeni) wabasezeranyije, ndetse unaryinjizemo n’abari intungane mu bakurambere babo, mu bagore babo no mu rubyaro rwabo. Mu by’ukuri ni Wowe Munyembaraga zihebuje, Nyirubugenge buhambaye uhebuje.”
Arabic Tafsirs:
وَقِهِمُ ٱلسَّيِّـَٔاتِۚ وَمَن تَقِ ٱلسَّيِّـَٔاتِ يَوۡمَئِذٖ فَقَدۡ رَحِمۡتَهُۥۚ وَذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
Kandi unabarinde (ibihano by’) ibikorwa bibi, kuko uwo uzarinda (ibihano by’) ibikorwa bibi kuri uwo munsi rwose uzaba umugiriye impuhwe. Kandi iyo ni yo ntsinzi ihambaye.
Arabic Tafsirs:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يُنَادَوۡنَ لَمَقۡتُ ٱللَّهِ أَكۡبَرُ مِن مَّقۡتِكُمۡ أَنفُسَكُمۡ إِذۡ تُدۡعَوۡنَ إِلَى ٱلۡإِيمَٰنِ فَتَكۡفُرُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye (ubwo bazaba binjizwa mu muriro) bazabwirwa bati “Rwose uburakari bwa Allah (abafitiye) burakomeye cyane kuruta ubwo mufitanye hagati yanyu (muri mu muriro), kubera ko mwajyaga muhamagarirwa kwemera ariko mugahakana.”
Arabic Tafsirs:
قَالُواْ رَبَّنَآ أَمَتَّنَا ٱثۡنَتَيۡنِ وَأَحۡيَيۡتَنَا ٱثۡنَتَيۡنِ فَٱعۡتَرَفۡنَا بِذُنُوبِنَا فَهَلۡ إِلَىٰ خُرُوجٖ مِّن سَبِيلٖ
Bazavuga bati “Nyagasani wacu! Watwambuye ubuzima ubugira kabiri (mbere y’ivuka ryacu n’igihe twavaga ku isi), unaduha ubuzima ubugira kabiri (igihe twavukaga n’igihe watuzuraga), none ubu twemeye ibyaha byacu. Ese haba hari inzira yo gusohoka (muri uyu muriro tukagaruka ku isi gukora ibikorwa byiza)?”
Arabic Tafsirs:
ذَٰلِكُم بِأَنَّهُۥٓ إِذَا دُعِيَ ٱللَّهُ وَحۡدَهُۥ كَفَرۡتُمۡ وَإِن يُشۡرَكۡ بِهِۦ تُؤۡمِنُواْۚ فَٱلۡحُكۡمُ لِلَّهِ ٱلۡعَلِيِّ ٱلۡكَبِيرِ
Ibyo ni ukubera ko iyo mwahamagarirwaga kugaragira Allah wenyine, mwarahakanaga. Nyamara yabangikanywa (n’ibindi) mukaba ari bwo mwemera. Bityo, ubucamanza ni ubwa Allah, Uwikirenga, Usumba byose.
Arabic Tafsirs:
هُوَ ٱلَّذِي يُرِيكُمۡ ءَايَٰتِهِۦ وَيُنَزِّلُ لَكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ رِزۡقٗاۚ وَمَا يَتَذَكَّرُ إِلَّا مَن يُنِيبُ
(Allah) ni We ubereka ibimenyetso bye, akanabamanurira mu kirere (imvura ituma mubona) amafunguro, nyamara ntawuzirikana (ibyo bimenyetso) usibye ugarukira Allah.
Arabic Tafsirs:
فَٱدۡعُواْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ وَلَوۡ كَرِهَ ٱلۡكَٰفِرُونَ
Bityo, nimwambaze Allah wenyine mumwegurira ibikorwa byanyu, kabone n’iyo byababaza abahakanyi.
Arabic Tafsirs:
رَفِيعُ ٱلدَّرَجَٰتِ ذُو ٱلۡعَرۡشِ يُلۡقِي ٱلرُّوحَ مِنۡ أَمۡرِهِۦ عَلَىٰ مَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦ لِيُنذِرَ يَوۡمَ ٱلتَّلَاقِ
(Ni We) ufite urwego rusumba izindi, Nyiri Ar’shi.[1] Ku bw’itegeko rye, yohereza Roho (Malayika Jibril) k’uwo ashaka mu bagaragu be, kugira ngo aburire (abantu) umunsi bazahurira (hamwe).
[1] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Suratul A’araf, Aya ya 54
Arabic Tafsirs:
يَوۡمَ هُم بَٰرِزُونَۖ لَا يَخۡفَىٰ عَلَى ٱللَّهِ مِنۡهُمۡ شَيۡءٞۚ لِّمَنِ ٱلۡمُلۡكُ ٱلۡيَوۡمَۖ لِلَّهِ ٱلۡوَٰحِدِ ٱلۡقَهَّارِ
Umunsi bose bazagaragara, nta na kimwe mu byabo kizihisha Allah. (Allah azavuga ati) “Uyu munsi ubwami ni ubwa nde?” (Allah azisubiza agira ati) “Ni ubwa Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.”
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Ghāfir
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close