Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Fussilat   Verse:

Fuswilat

حمٓ
Haa Miim.[1]
[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
Arabic Tafsirs:
تَنزِيلٞ مِّنَ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
Ihishurwa ry’(iyi Qur’an) ryaturutse kwa (Allah) Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
Arabic Tafsirs:
كِتَٰبٞ فُصِّلَتۡ ءَايَٰتُهُۥ قُرۡءَانًا عَرَبِيّٗا لِّقَوۡمٖ يَعۡلَمُونَ
Ni igitabo gifite imirongo yasesenguwe, gisomwa mu rurimi rw’Icyarabu ku bantu basobanukiwe (kuko ari bo babimenya bakanabishyira mu bikorwa),
Arabic Tafsirs:
بَشِيرٗا وَنَذِيرٗا فَأَعۡرَضَ أَكۡثَرُهُمۡ فَهُمۡ لَا يَسۡمَعُونَ
(Icyo gitabo) kivuga inkuru nziza ndetse kikanaburira, nyamara abenshi muri bo bagitera umugongo, bityo ntibumve (ngo bacyemere).
Arabic Tafsirs:
وَقَالُواْ قُلُوبُنَا فِيٓ أَكِنَّةٖ مِّمَّا تَدۡعُونَآ إِلَيۡهِ وَفِيٓ ءَاذَانِنَا وَقۡرٞ وَمِنۢ بَيۡنِنَا وَبَيۡنِكَ حِجَابٞ فَٱعۡمَلۡ إِنَّنَا عَٰمِلُونَ
Baranavuga bati “Imitima yacu iranangiye (ntishobora kumva) ibyo uduhamagarira, kandi n’amatwi yacu yarazibye ndetse hagati yacu na we hari urusika, bityo kora ibyawe natwe dukore ibyacu.”
Arabic Tafsirs:
قُلۡ إِنَّمَآ أَنَا۠ بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡ يُوحَىٰٓ إِلَيَّ أَنَّمَآ إِلَٰهُكُمۡ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞ فَٱسۡتَقِيمُوٓاْ إِلَيۡهِ وَٱسۡتَغۡفِرُوهُۗ وَوَيۡلٞ لِّلۡمُشۡرِكِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye ndi umuntu nkamwe, nahishuriwe ko Imana yanyu ari imwe rukumbi (Allah). Bityo, nimuyitunganire kandi muyicuzeho, (munamenye ko) ibyago bihambaye bizaba ku babangikanyamana.”
Arabic Tafsirs:
ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡتُونَ ٱلزَّكَوٰةَ وَهُم بِٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ كَٰفِرُونَ
Ni ba bandi badatanga amaturo bakanahakana imperuka.
Arabic Tafsirs:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُمۡ أَجۡرٌ غَيۡرُ مَمۡنُونٖ
Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza bazagororerwa ibihembo bihoraho.
Arabic Tafsirs:
۞ قُلۡ أَئِنَّكُمۡ لَتَكۡفُرُونَ بِٱلَّذِي خَلَقَ ٱلۡأَرۡضَ فِي يَوۡمَيۡنِ وَتَجۡعَلُونَ لَهُۥٓ أَندَادٗاۚ ذَٰلِكَ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu by’ukuri muhakana uwaremye isi mu minsi ibiri ndetse mukamubangikanya n’ibigirwamana? Uwo ni We Nyagasani w’ibiremwa byose”,
Arabic Tafsirs:
وَجَعَلَ فِيهَا رَوَٰسِيَ مِن فَوۡقِهَا وَبَٰرَكَ فِيهَا وَقَدَّرَ فِيهَآ أَقۡوَٰتَهَا فِيٓ أَرۡبَعَةِ أَيَّامٖ سَوَآءٗ لِّلسَّآئِلِينَ
Yayishimangiyeho imisozi ku buso bwayo ndetse anayiha imigisha, anayigenaho ibitunga (ibinyabuzima) biyiriho mu minsi ine ingana.[1] (Icyo ni cyo gisubizo) kubabaza (iby’iremwa ryayo).
[1] Iminsi ine ingana ivugwa muri uyu murongo ihwanye n’iminsi ibiri Allah yaremyemo isi, hanyuma akarema ibiyiriho n’ibigomba gutunga ibiyiriho mu yindi minsi ibiri; yose hamwe ikaba iminsi ine.
Arabic Tafsirs:
ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰٓ إِلَى ٱلسَّمَآءِ وَهِيَ دُخَانٞ فَقَالَ لَهَا وَلِلۡأَرۡضِ ٱئۡتِيَا طَوۡعًا أَوۡ كَرۡهٗا قَالَتَآ أَتَيۡنَا طَآئِعِينَ
Hanyuma yerekera ku kirere mu gihe cyari umwotsi, maze arakibwira cyo n’isi ati “Nimuze mwembi, mwanze mukunze!” Nuko biravuga biti “Tuje turi abumvira.”
Arabic Tafsirs:
فَقَضَىٰهُنَّ سَبۡعَ سَمَٰوَاتٖ فِي يَوۡمَيۡنِ وَأَوۡحَىٰ فِي كُلِّ سَمَآءٍ أَمۡرَهَاۚ وَزَيَّنَّا ٱلسَّمَآءَ ٱلدُّنۡيَا بِمَصَٰبِيحَ وَحِفۡظٗاۚ ذَٰلِكَ تَقۡدِيرُ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡعَلِيمِ
Nuko (cya kirere) aca iteka (ryo kukiremamo) ibirere birindwi mu minsi ibiri, maze ahishurira buri kirere inshingano zacyo. Kandi ikirere cyegereye isi twagitakishije amatara (inyenyeri), anakirinda (kuvogerwa n‘amashitani). Uko ni ukugena kwa (Allah) Umunyacyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Arabic Tafsirs:
فَإِنۡ أَعۡرَضُواْ فَقُلۡ أَنذَرۡتُكُمۡ صَٰعِقَةٗ مِّثۡلَ صَٰعِقَةِ عَادٖ وَثَمُودَ
Nibaramuka birengagije (ibyo ubabwira), uvuge uti “Ndababurira kuzagerwaho n’urusaku rw’inkuba nk’urw’iyarimbuye aba Adi n’aba Thamudu.”
Arabic Tafsirs:
إِذۡ جَآءَتۡهُمُ ٱلرُّسُلُ مِنۢ بَيۡنِ أَيۡدِيهِمۡ وَمِنۡ خَلۡفِهِمۡ أَلَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّا ٱللَّهَۖ قَالُواْ لَوۡ شَآءَ رَبُّنَا لَأَنزَلَ مَلَٰٓئِكَةٗ فَإِنَّا بِمَآ أُرۡسِلۡتُم بِهِۦ كَٰفِرُونَ
Ubwo Intumwa zabageragaho zibaturutse imbere n’inyuma, zarababwiye ziti “Ntimukagire indi mana musenga itari Allah.” Hanyuma baravuga bati “Iyo Nyagasani wacu ashaka (kutwoherereza Intumwa) yari kohereza abamalayika. Rwose twe duhakanye ubwo butumwa (muvuga ko mwaje) mutuzaniye.”
Arabic Tafsirs:
فَأَمَّا عَادٞ فَٱسۡتَكۡبَرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّ وَقَالُواْ مَنۡ أَشَدُّ مِنَّا قُوَّةًۖ أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّ ٱللَّهَ ٱلَّذِي خَلَقَهُمۡ هُوَ أَشَدُّ مِنۡهُمۡ قُوَّةٗۖ وَكَانُواْ بِـَٔايَٰتِنَا يَجۡحَدُونَ
Naho aba Adi bagize ubwibone ku isi bitari mu kuri, maze baravuga bati “Ni nde waturusha imbaraga?” Ese ntibabona ko Allah wabaremye ari We ubarusha imbaraga? Kandi bahakanaga ibimenyetso byacu.
Arabic Tafsirs:
فَأَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ رِيحٗا صَرۡصَرٗا فِيٓ أَيَّامٖ نَّحِسَاتٖ لِّنُذِيقَهُمۡ عَذَابَ ٱلۡخِزۡيِ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ وَلَعَذَابُ ٱلۡأٓخِرَةِ أَخۡزَىٰۖ وَهُمۡ لَا يُنصَرُونَ
Nuko tuboherereza inkubi y’umuyaga uvuza ubuhuha mu minsi y’amakuba, kugira ngo tubasogongeze ku bihano bibasuzuguza mu buzima bwo ku isi. Kandi ibihano by’imperuka ni byo bizabasuzuguza kurushaho, ndetse ntibazanatabarwa.
Arabic Tafsirs:
وَأَمَّا ثَمُودُ فَهَدَيۡنَٰهُمۡ فَٱسۡتَحَبُّواْ ٱلۡعَمَىٰ عَلَى ٱلۡهُدَىٰ فَأَخَذَتۡهُمۡ صَٰعِقَةُ ٱلۡعَذَابِ ٱلۡهُونِ بِمَا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ
N’aba Thamudu twabayoboye (inzira igororotse), ariko aho kuyoboka bahisemo ubuhumyi (kwirengagiza ukuri). Nuko bakubitwa n’inkuba nk’igihano gisuzuguritse cy’ibyo bakoraga.
Arabic Tafsirs:
وَنَجَّيۡنَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَكَانُواْ يَتَّقُونَ
Maze turokora ba bandi bemeye kandi bagandukira Allah.
Arabic Tafsirs:
وَيَوۡمَ يُحۡشَرُ أَعۡدَآءُ ٱللَّهِ إِلَى ٱلنَّارِ فَهُمۡ يُوزَعُونَ
(Ubibutse) umunsi abanzi ba Allah bazakoranyirizwa hamwe bajyanywe mu muriro; (aba mbere n’aba nyuma) nuko bawuganishweho.
Arabic Tafsirs:
حَتَّىٰٓ إِذَا مَا جَآءُوهَا شَهِدَ عَلَيۡهِمۡ سَمۡعُهُمۡ وَأَبۡصَٰرُهُمۡ وَجُلُودُهُم بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Maze nibamara kuwugeraho, amatwi yabo n’amaso yabo ndetse n’impu zabo bizabashinja ibyo bajyaga bakora.
Arabic Tafsirs:
وَقَالُواْ لِجُلُودِهِمۡ لِمَ شَهِدتُّمۡ عَلَيۡنَاۖ قَالُوٓاْ أَنطَقَنَا ٱللَّهُ ٱلَّذِيٓ أَنطَقَ كُلَّ شَيۡءٖۚ وَهُوَ خَلَقَكُمۡ أَوَّلَ مَرَّةٖ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Nuko babwire impu zabo bati “Kuki mwadushinjije (ibyo twakoze)?” Maze zivuge ziti “Allah wahaye buri kintu ubushobozi bwo kuvuga ni We watumye tuvuga. Kandi ni na We wabaremye bwa mbere, ndetse iwe ni ho muzagarurwa.”
Arabic Tafsirs:
وَمَا كُنتُمۡ تَسۡتَتِرُونَ أَن يَشۡهَدَ عَلَيۡكُمۡ سَمۡعُكُمۡ وَلَآ أَبۡصَٰرُكُمۡ وَلَا جُلُودُكُمۡ وَلَٰكِن ظَنَنتُمۡ أَنَّ ٱللَّهَ لَا يَعۡلَمُ كَثِيرٗا مِّمَّا تَعۡمَلُونَ
Nta n’ubwo mwari gushobora guhisha (ibyo mwakoraga) amatwi yanyu, amaso yanyu, cyangwa impu zanyu kugira ngo bitazabashinja. Ahubwo mwibwiraga ko Allah atazi byinshi mu byo mukora.
Arabic Tafsirs:
وَذَٰلِكُمۡ ظَنُّكُمُ ٱلَّذِي ظَنَنتُم بِرَبِّكُمۡ أَرۡدَىٰكُمۡ فَأَصۡبَحۡتُم مِّنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ
Uko kwari ugukeka kwanyu mwakekeraga Nyagasani wanyu gutumye mworama, mukaba mubaye mu banyagihombo.
Arabic Tafsirs:
فَإِن يَصۡبِرُواْ فَٱلنَّارُ مَثۡوٗى لَّهُمۡۖ وَإِن يَسۡتَعۡتِبُواْ فَمَا هُم مِّنَ ٱلۡمُعۡتَبِينَ
Bityo, nibashobora kwihangana, umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo, kandi nibasaba binginga kugarurwa ku isi, ntibazayigarurwaho.
Arabic Tafsirs:
۞ وَقَيَّضۡنَا لَهُمۡ قُرَنَآءَ فَزَيَّنُواْ لَهُم مَّا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُمۡ وَحَقَّ عَلَيۡهِمُ ٱلۡقَوۡلُ فِيٓ أُمَمٖ قَدۡ خَلَتۡ مِن قَبۡلِهِم مِّنَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِۖ إِنَّهُمۡ كَانُواْ خَٰسِرِينَ
Kandi twabateguriye inshuti magara (amashitani mu bantu no mu majini) zibakundisha (ibikorwa byabo bibi) mu buzima bwo ku isi, (zinabibagiza) ubuzima bw’imperuka. Maze bahamwa n’imvugo (y’ibihano) nk’iyahamye amajini n’abantu babayeho mbere yabo. Mu by’ukuri ni abanyagihombo.
Arabic Tafsirs:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَا تَسۡمَعُواْ لِهَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ وَٱلۡغَوۡاْ فِيهِ لَعَلَّكُمۡ تَغۡلِبُونَ
Kandi ba bandi bahakanye (bajyaga babwirana) bati “Ntimukumve iyi Qur’an (igihe isomwa), ahubwo mujye muyirogoya kugira ngo mutsinde (Muhamadi).”
Arabic Tafsirs:
فَلَنُذِيقَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ عَذَابٗا شَدِيدٗا وَلَنَجۡزِيَنَّهُمۡ أَسۡوَأَ ٱلَّذِي كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Ariko rwose ba bandi bahakanye tuzabasogongeza ibihano bikaze, kandi rwose tuzabahembera ibibi bakoraga.
Arabic Tafsirs:
ذَٰلِكَ جَزَآءُ أَعۡدَآءِ ٱللَّهِ ٱلنَّارُۖ لَهُمۡ فِيهَا دَارُ ٱلۡخُلۡدِ جَزَآءَۢ بِمَا كَانُواْ بِـَٔايَٰتِنَا يَجۡحَدُونَ
Umuriro ni cyo gihembo cy’abanzi ba Allah, bazawubamo iteka, ari igihembo cy’uko bahakanaga amagambo yacu.
Arabic Tafsirs:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ رَبَّنَآ أَرِنَا ٱلَّذَيۡنِ أَضَلَّانَا مِنَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِ نَجۡعَلۡهُمَا تَحۡتَ أَقۡدَامِنَا لِيَكُونَا مِنَ ٱلۡأَسۡفَلِينَ
Kandi ba bandi bahakanye bazavuga bati “Nyagasani wacu! Twereke abatuyobeje bo mu majini no mu bantu, maze tubashyire munsi y’ibirenge byacu kugira ngo basuzugurike.”
Arabic Tafsirs:
إِنَّ ٱلَّذِينَ قَالُواْ رَبُّنَا ٱللَّهُ ثُمَّ ٱسۡتَقَٰمُواْ تَتَنَزَّلُ عَلَيۡهِمُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ أَلَّا تَخَافُواْ وَلَا تَحۡزَنُواْ وَأَبۡشِرُواْ بِٱلۡجَنَّةِ ٱلَّتِي كُنتُمۡ تُوعَدُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bavuze bati “Nyagasani wacu ni Allah” hanyuma bagashikama (ku kuri), bazamanukirwa n’abamalayika (mu gihe cyabo cyo gupfa, bababwira bati) “Mwigira ubwoba ndetse n’agahinda, ahubwo nimwakire inkuru nziza y’ijuru mwajyaga musezeranywa”,
Arabic Tafsirs:
نَحۡنُ أَوۡلِيَآؤُكُمۡ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَفِي ٱلۡأٓخِرَةِۖ وَلَكُمۡ فِيهَا مَا تَشۡتَهِيٓ أَنفُسُكُمۡ وَلَكُمۡ فِيهَا مَا تَدَّعُونَ
“Twebwe turi inshuti zanyu mu buzima bwo ku isi ndetse n’ubwo ku mperuka. Kandi (mu ijuru) muzahabwamo ibyo imitima yanyu izifuza, ndetse murihabwemo ibyo muzasaba byose.”
Arabic Tafsirs:
نُزُلٗا مِّنۡ غَفُورٖ رَّحِيمٖ
(Ibyo) bizaba ari izimano riturutse kuri (Allah) Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Arabic Tafsirs:
وَمَنۡ أَحۡسَنُ قَوۡلٗا مِّمَّن دَعَآ إِلَى ٱللَّهِ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا وَقَالَ إِنَّنِي مِنَ ٱلۡمُسۡلِمِينَ
Ni nde wavuga imvugo nziza kurusha wa wundi uhamagarira (abantu) kugana Allah, kandi agakora ibikorwa byiza, nuko akavuga ati “Mu by’ukuri njye ndi umwe mu bicisha bugufi” (Abayisilamu).”
Arabic Tafsirs:
وَلَا تَسۡتَوِي ٱلۡحَسَنَةُ وَلَا ٱلسَّيِّئَةُۚ ٱدۡفَعۡ بِٱلَّتِي هِيَ أَحۡسَنُ فَإِذَا ٱلَّذِي بَيۡنَكَ وَبَيۡنَهُۥ عَدَٰوَةٞ كَأَنَّهُۥ وَلِيٌّ حَمِيمٞ
Kandi igikorwa cyiza n’ikibi ntibishobora kungana. Bityo, inabi (wakorewe) jya uyikosoza ineza; ibyo bizatuma uwo mwari mufitanye urwango aba nk’inshuti yawe magara.
Arabic Tafsirs:
وَمَا يُلَقَّىٰهَآ إِلَّا ٱلَّذِينَ صَبَرُواْ وَمَا يُلَقَّىٰهَآ إِلَّا ذُو حَظٍّ عَظِيمٖ
Ariko (ibyo) ntababihabwa usibye ba bandi bihangana, ndetse nta n’undi wabihabwa usibye umunyamahirwe ahambaye.
Arabic Tafsirs:
وَإِمَّا يَنزَغَنَّكَ مِنَ ٱلشَّيۡطَٰنِ نَزۡغٞ فَٱسۡتَعِذۡ بِٱللَّهِۖ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Kandi Shitani niramuka ishatse kugushuka, ujye wikinga kuri Allah. Mu by’ukuri (Allah) ni We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Arabic Tafsirs:
وَمِنۡ ءَايَٰتِهِ ٱلَّيۡلُ وَٱلنَّهَارُ وَٱلشَّمۡسُ وَٱلۡقَمَرُۚ لَا تَسۡجُدُواْ لِلشَّمۡسِ وَلَا لِلۡقَمَرِ وَٱسۡجُدُواْۤ لِلَّهِۤ ٱلَّذِي خَلَقَهُنَّ إِن كُنتُمۡ إِيَّاهُ تَعۡبُدُونَ
No mu bimenyetso bye (Allah) harimo ijoro n’amanywa, ndetse n’izuba n’ukwezi. Bityo, ntimukubamire izuba cyangwa ukwezi, ahubwo mujye mwubamira Allah We wabiremye, niba koko ari We wenyine mugaragira.
Arabic Tafsirs:
فَإِنِ ٱسۡتَكۡبَرُواْ فَٱلَّذِينَ عِندَ رَبِّكَ يُسَبِّحُونَ لَهُۥ بِٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ وَهُمۡ لَا يَسۡـَٔمُونَ۩
Ariko nibibona (bakanga kugaragira Allah), bamenye ko abari kwa Nyagasani wawe (abamalayika) bamwambaza ijoro n’amanywa, batarambirwa na gato.
Arabic Tafsirs:
وَمِنۡ ءَايَٰتِهِۦٓ أَنَّكَ تَرَى ٱلۡأَرۡضَ خَٰشِعَةٗ فَإِذَآ أَنزَلۡنَا عَلَيۡهَا ٱلۡمَآءَ ٱهۡتَزَّتۡ وَرَبَتۡۚ إِنَّ ٱلَّذِيٓ أَحۡيَاهَا لَمُحۡيِ ٱلۡمَوۡتَىٰٓۚ إِنَّهُۥ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ
No mu bimenyetso bye (Allah) nuko ubona isi yumaganye, maze twayimanuraho amazi (imvura) ikanyeganyega ikanarumbuka, ndetse ikanameraho ibimera. Mu by’ukuri uyiha ubuzima ni na We uzazura abapfuye. Rwose ni We ufite ubushobozi bwa buri kintu.
Arabic Tafsirs:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يُلۡحِدُونَ فِيٓ ءَايَٰتِنَا لَا يَخۡفَوۡنَ عَلَيۡنَآۗ أَفَمَن يُلۡقَىٰ فِي ٱلنَّارِ خَيۡرٌ أَم مَّن يَأۡتِيٓ ءَامِنٗا يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ ٱعۡمَلُواْ مَا شِئۡتُمۡ إِنَّهُۥ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٌ
Mu by’ukuri abagoreka amagambo yacu ntitubayobewe. Ese wa wundi uzajugunywa mu muriro ni we uzaba mwiza kurusha wa wundi uzaza atekanye ku munsi w’imperuka? Ngaho nimukore ibyo mushaka. Mu by’ukuri Allah ni We ubona bihebuje ibyo mukora.
Arabic Tafsirs:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِٱلذِّكۡرِ لَمَّا جَآءَهُمۡۖ وَإِنَّهُۥ لَكِتَٰبٌ عَزِيزٞ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye urwibutso (Qur’an) ubwo rwabageragaho (tuzabahana). Kandi mu by’ukuri urwo (rwibutso) ni igitabo cyubashywe.
Arabic Tafsirs:
لَّا يَأۡتِيهِ ٱلۡبَٰطِلُ مِنۢ بَيۡنِ يَدَيۡهِ وَلَا مِنۡ خَلۡفِهِۦۖ تَنزِيلٞ مِّنۡ حَكِيمٍ حَمِيدٖ
Nta makosa akirangwamo, yaba ari muri cyo cyangwa aturutse hanze yacyo. Ni igitabo cyahishuwe giturutse kwa (Allah) Umumenyi uhebuje, Ushimwa cyane.
Arabic Tafsirs:
مَّا يُقَالُ لَكَ إِلَّا مَا قَدۡ قِيلَ لِلرُّسُلِ مِن قَبۡلِكَۚ إِنَّ رَبَّكَ لَذُو مَغۡفِرَةٖ وَذُو عِقَابٍ أَلِيمٖ
Nta byo ubwirwa (yewe Muhamadi) bitabwiwe Intumwa zakubanjirije. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Nyirimbabazi, akaba na Nyiribihano bibabaza.
Arabic Tafsirs:
وَلَوۡ جَعَلۡنَٰهُ قُرۡءَانًا أَعۡجَمِيّٗا لَّقَالُواْ لَوۡلَا فُصِّلَتۡ ءَايَٰتُهُۥٓۖ ءَا۬عۡجَمِيّٞ وَعَرَبِيّٞۗ قُلۡ هُوَ لِلَّذِينَ ءَامَنُواْ هُدٗى وَشِفَآءٞۚ وَٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ فِيٓ ءَاذَانِهِمۡ وَقۡرٞ وَهُوَ عَلَيۡهِمۡ عَمًىۚ أُوْلَٰٓئِكَ يُنَادَوۡنَ مِن مَّكَانِۭ بَعِيدٖ
Kandi iyo (Qur’an) tuza kuyihishura mu rurimi rutari Icyarabu, (ababangikanyamana) bari kuvuga bati “Kuki imirongo yayo idasobanutse (mu rurimi rwacu twumva)?” (Allah ati) “Ese yaba itari mu Cyarabu igahishurirwa Umwarabu?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Iyi Qur’an) ni umuyoboro ikaba n’umuti (ku bemeramana). Naho ba bandi batayemera, amatwi yabo yarazibye ndetse n’imitima yabo yuzuye umwijima (ntibashaka kuyisobanukirwa). Abo bameze nk’abahamagarirwa ahantu kure.”
Arabic Tafsirs:
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ فَٱخۡتُلِفَ فِيهِۚ وَلَوۡلَا كَلِمَةٞ سَبَقَتۡ مِن رَّبِّكَ لَقُضِيَ بَيۡنَهُمۡۚ وَإِنَّهُمۡ لَفِي شَكّٖ مِّنۡهُ مُرِيبٖ
Kandi rwose Musa twamuhaye igitabo (Tawurati) ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo riturutse kwa Nyagasani ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirwaho iteka (ryo kurimbuka). Mu by’ukuri bo bari mu gushidikanya guteye amakenga.
Arabic Tafsirs:
مَّنۡ عَمِلَ صَٰلِحٗا فَلِنَفۡسِهِۦۖ وَمَنۡ أَسَآءَ فَعَلَيۡهَاۗ وَمَا رَبُّكَ بِظَلَّٰمٖ لِّلۡعَبِيدِ
Ukoze igikorwa cyiza aba acyikoreye, ndetse n’ukoze ikibi aba acyikoreye. Kandi Nyagasani wawe ntarenganya abagaragu be.”
Arabic Tafsirs:
۞ إِلَيۡهِ يُرَدُّ عِلۡمُ ٱلسَّاعَةِۚ وَمَا تَخۡرُجُ مِن ثَمَرَٰتٖ مِّنۡ أَكۡمَامِهَا وَمَا تَحۡمِلُ مِنۡ أُنثَىٰ وَلَا تَضَعُ إِلَّا بِعِلۡمِهِۦۚ وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ أَيۡنَ شُرَكَآءِي قَالُوٓاْ ءَاذَنَّٰكَ مَا مِنَّا مِن شَهِيدٖ
Ubumenyi bw’umunsi w’imperuka bwihariwe na We (Allah). Kandi nta mbuto zishobora gusohoka mu bishishwa byazo ngo zimere, ndetse nta n’ikigore cyatwita cyangwa ngo kibyare bitari mu bumenyi bwe. N’umunsi (Allah) azabahamagara agira ati “Ibyo mwambangikanyaga na byo biri he?” Bazavuga bati “Ubu turakumenyesha ko nta n’umwe muri twe waba umuhamya (ko ufite uwo mubangikanye).”
Arabic Tafsirs:
وَضَلَّ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَدۡعُونَ مِن قَبۡلُۖ وَظَنُّواْ مَا لَهُم مِّن مَّحِيصٖ
Nuko ibyo basengaga mbere (ku isi) bizabitarura babibure! Icyo gihe ni bwo bazamenya ko nta buhungiro bafite.
Arabic Tafsirs:
لَّا يَسۡـَٔمُ ٱلۡإِنسَٰنُ مِن دُعَآءِ ٱلۡخَيۡرِ وَإِن مَّسَّهُ ٱلشَّرُّ فَيَـُٔوسٞ قَنُوطٞ
Umuntu ntajya arambirwa gusaba ibyiza, ariko iyo agezweho n’ikibi, ariheba agacika intege.
Arabic Tafsirs:
وَلَئِنۡ أَذَقۡنَٰهُ رَحۡمَةٗ مِّنَّا مِنۢ بَعۡدِ ضَرَّآءَ مَسَّتۡهُ لَيَقُولَنَّ هَٰذَا لِي وَمَآ أَظُنُّ ٱلسَّاعَةَ قَآئِمَةٗ وَلَئِن رُّجِعۡتُ إِلَىٰ رَبِّيٓ إِنَّ لِي عِندَهُۥ لَلۡحُسۡنَىٰۚ فَلَنُنَبِّئَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِمَا عَمِلُواْ وَلَنُذِيقَنَّهُم مِّنۡ عَذَابٍ غَلِيظٖ
N’iyo tumusogongeje ku mpuhwe ziduturutseho nyuma yo kugerwaho n’ingorane, rwose aravuga ati “Ibi mbibonye kuko mbikwiye, kandi sinkeka ko imperuka izabaho. Kandi nindamuka nsubijwe no kwa Nyagasani wanjye, mu by’ukuri nzagirayo ibyiza kurushaho.” Rwose tuzabwira ba bandi bahakanye ibyo bakoze, ndetse tunabumvisha ibihano bikomeye.
Arabic Tafsirs:
وَإِذَآ أَنۡعَمۡنَا عَلَى ٱلۡإِنسَٰنِ أَعۡرَضَ وَنَـَٔا بِجَانِبِهِۦ وَإِذَا مَسَّهُ ٱلشَّرُّ فَذُو دُعَآءٍ عَرِيضٖ
Kandi iyo duhaye umuntu ingabire, arirengagiza (yanga gushimira Nyagasani we), akitaza akanishyira hejuru, ariko ikibi cyamugeraho agatakamba cyane.
Arabic Tafsirs:
قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِن كَانَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِ ثُمَّ كَفَرۡتُم بِهِۦ مَنۡ أَضَلُّ مِمَّنۡ هُوَ فِي شِقَاقِۭ بَعِيدٖ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mutekereze nk’ubu iyi (Qur’an) iramutse ituruka kwa Allah hanyuma mukaba muyihakana, (icyo gihe) ni nde waba warayobye kurusha wa wundi uri mu bwigomeke bwa kure?”
Arabic Tafsirs:
سَنُرِيهِمۡ ءَايَٰتِنَا فِي ٱلۡأٓفَاقِ وَفِيٓ أَنفُسِهِمۡ حَتَّىٰ يَتَبَيَّنَ لَهُمۡ أَنَّهُ ٱلۡحَقُّۗ أَوَلَمۡ يَكۡفِ بِرَبِّكَ أَنَّهُۥ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ
(Vuba aha) tuzabereka ibimenyetso byacu mu isanzure ndetse no muri bo ubwabo, kugeza ubwo bagaragarijwe ko iyi (Qur’an) ari ukuri. Ese ntibihagije kuba Nyagasani wawe ari We muhamya wa buri kintu?
Arabic Tafsirs:
أَلَآ إِنَّهُمۡ فِي مِرۡيَةٖ مِّن لِّقَآءِ رَبِّهِمۡۗ أَلَآ إِنَّهُۥ بِكُلِّ شَيۡءٖ مُّحِيطُۢ
Menya ko mu by’ukuri (abahakanyi) bagishidikanya kuzahura na Nyagasani wabo. Menya ko mu by’ukuri (Allah) ari We uzi neza buri kintu akanakigiraho ububasha bwose.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Fussilat
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close