Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Al-Isrā’   Verse:
وَإِمَّا تُعۡرِضَنَّ عَنۡهُمُ ٱبۡتِغَآءَ رَحۡمَةٖ مِّن رَّبِّكَ تَرۡجُوهَا فَقُل لَّهُمۡ قَوۡلٗا مَّيۡسُورٗا
Kandi nubirengagiza (ntugire icyo uha abo mufitanye isano, abakene n’abashiriwe bari ku rugendo) kubera ko ugishakisha impuhwe za Nyagasani wawe wizeye, ujye ubabwira amagambo yoroheje.
Arabic Tafsirs:
وَلَا تَجۡعَلۡ يَدَكَ مَغۡلُولَةً إِلَىٰ عُنُقِكَ وَلَا تَبۡسُطۡهَا كُلَّ ٱلۡبَسۡطِ فَتَقۡعُدَ مَلُومٗا مَّحۡسُورًا
Kandi akaboko kawe ntukakagire nk’agahambiriye mu ijosi ryawe (kubera ubugugu), cyangwa ngo ukarambure cyane (nk’uwaya), utazavaho ugawa ukanagira ubukene bukabije.
Arabic Tafsirs:
إِنَّ رَبَّكَ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقۡدِرُۚ إِنَّهُۥ كَانَ بِعِبَادِهِۦ خَبِيرَۢا بَصِيرٗا
Mu by’ukuri Nyagasani wawe atuburira amafunguro uwo ashaka, akanatubiriza (uwo ashaka). Mu by’ukuri azi kandi abona byimazeyo iby’abagaragu be.
Arabic Tafsirs:
وَلَا تَقۡتُلُوٓاْ أَوۡلَٰدَكُمۡ خَشۡيَةَ إِمۡلَٰقٖۖ نَّحۡنُ نَرۡزُقُهُمۡ وَإِيَّاكُمۡۚ إِنَّ قَتۡلَهُمۡ كَانَ خِطۡـٔٗا كَبِيرٗا
Ntimukanice abana banyu kubera gutinya ubukene, kuko bo namwe ari twe tubaha amafunguro. Mu by’ukuri kubica ni icyaha gikomeye.
Arabic Tafsirs:
وَلَا تَقۡرَبُواْ ٱلزِّنَىٰٓۖ إِنَّهُۥ كَانَ فَٰحِشَةٗ وَسَآءَ سَبِيلٗا
Ntimukanegere ubusambanyi. Mu by’ukuri bwo ni icyaha gikomeye bukaba n’inzira mbi.
Arabic Tafsirs:
وَلَا تَقۡتُلُواْ ٱلنَّفۡسَ ٱلَّتِي حَرَّمَ ٱللَّهُ إِلَّا بِٱلۡحَقِّۗ وَمَن قُتِلَ مَظۡلُومٗا فَقَدۡ جَعَلۡنَا لِوَلِيِّهِۦ سُلۡطَٰنٗا فَلَا يُسۡرِف فِّي ٱلۡقَتۡلِۖ إِنَّهُۥ كَانَ مَنصُورٗا
Kandi ntimukice umuntu Allah yaziririje (kwica) uretse ku mpamvu y’ukuri. N’uzicwa arenganyijwe, rwose twahaye umuhagarariye ububasha (bwo gusaba ubutabera kumuhorera, cyangwa kwaka impozamarira, cyangwa kubabarira). Ariko ntazarengere mu kwihorera, kuko mu by’ukuri we arengerwa (n’amategeko).
Arabic Tafsirs:
وَلَا تَقۡرَبُواْ مَالَ ٱلۡيَتِيمِ إِلَّا بِٱلَّتِي هِيَ أَحۡسَنُ حَتَّىٰ يَبۡلُغَ أَشُدَّهُۥۚ وَأَوۡفُواْ بِٱلۡعَهۡدِۖ إِنَّ ٱلۡعَهۡدَ كَانَ مَسۡـُٔولٗا
Ntimukanegere umutungo w’imfubyi uretse igihe mugamije ineza (ifitiye inyungu iyo mfubyi), kugeza igeze mu gihe cy’ubukure (muzayihe umutungo wayo iwicungire). Kandi mujye mwuzuza isezerano kuko mu by’ukuri isezerano muzaribazwa (ku munsi w’imperuka).
Arabic Tafsirs:
وَأَوۡفُواْ ٱلۡكَيۡلَ إِذَا كِلۡتُمۡ وَزِنُواْ بِٱلۡقِسۡطَاسِ ٱلۡمُسۡتَقِيمِۚ ذَٰلِكَ خَيۡرٞ وَأَحۡسَنُ تَأۡوِيلٗا
Kandi mujye mwuzuza ibipimo igihe mupima, ndetse mupimishe iminzani itunganye. Ibyo ni byo byiza (kuri mwe ku isi) kandi ni byo (bizagira) iherezo ryiza (ku mperuka).
Arabic Tafsirs:
وَلَا تَقۡفُ مَا لَيۡسَ لَكَ بِهِۦ عِلۡمٌۚ إِنَّ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡبَصَرَ وَٱلۡفُؤَادَ كُلُّ أُوْلَٰٓئِكَ كَانَ عَنۡهُ مَسۡـُٔولٗا
Ntukanakurikire ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri amatwi, amaso n’umutima, ibyo byose muzabibazwa (uko mwabikoresheje).
Arabic Tafsirs:
وَلَا تَمۡشِ فِي ٱلۡأَرۡضِ مَرَحًاۖ إِنَّكَ لَن تَخۡرِقَ ٱلۡأَرۡضَ وَلَن تَبۡلُغَ ٱلۡجِبَالَ طُولٗا
Kandi ntukagende ku isi wibona kuko mu by’ukuri udashobora gutobora isi ndetse nta n’ubwo wareshya n’imisozi.
Arabic Tafsirs:
كُلُّ ذَٰلِكَ كَانَ سَيِّئُهُۥ عِندَ رَبِّكَ مَكۡرُوهٗا
Ibibi muri ibyo byose (byavuzwe), Nyagasani wawe arabyanga.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Al-Isrā’
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close