Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ኢስራዕ   አንቀፅ:
وَإِمَّا تُعۡرِضَنَّ عَنۡهُمُ ٱبۡتِغَآءَ رَحۡمَةٖ مِّن رَّبِّكَ تَرۡجُوهَا فَقُل لَّهُمۡ قَوۡلٗا مَّيۡسُورٗا
Kandi nubirengagiza (ntugire icyo uha abo mufitanye isano, abakene n’abashiriwe bari ku rugendo) kubera ko ugishakisha impuhwe za Nyagasani wawe wizeye, ujye ubabwira amagambo yoroheje.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَا تَجۡعَلۡ يَدَكَ مَغۡلُولَةً إِلَىٰ عُنُقِكَ وَلَا تَبۡسُطۡهَا كُلَّ ٱلۡبَسۡطِ فَتَقۡعُدَ مَلُومٗا مَّحۡسُورًا
Kandi akaboko kawe ntukakagire nk’agahambiriye mu ijosi ryawe (kubera ubugugu), cyangwa ngo ukarambure cyane (nk’uwaya), utazavaho ugawa ukanagira ubukene bukabije.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ رَبَّكَ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقۡدِرُۚ إِنَّهُۥ كَانَ بِعِبَادِهِۦ خَبِيرَۢا بَصِيرٗا
Mu by’ukuri Nyagasani wawe atuburira amafunguro uwo ashaka, akanatubiriza (uwo ashaka). Mu by’ukuri azi kandi abona byimazeyo iby’abagaragu be.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَا تَقۡتُلُوٓاْ أَوۡلَٰدَكُمۡ خَشۡيَةَ إِمۡلَٰقٖۖ نَّحۡنُ نَرۡزُقُهُمۡ وَإِيَّاكُمۡۚ إِنَّ قَتۡلَهُمۡ كَانَ خِطۡـٔٗا كَبِيرٗا
Ntimukanice abana banyu kubera gutinya ubukene, kuko bo namwe ari twe tubaha amafunguro. Mu by’ukuri kubica ni icyaha gikomeye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَا تَقۡرَبُواْ ٱلزِّنَىٰٓۖ إِنَّهُۥ كَانَ فَٰحِشَةٗ وَسَآءَ سَبِيلٗا
Ntimukanegere ubusambanyi. Mu by’ukuri bwo ni icyaha gikomeye bukaba n’inzira mbi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَا تَقۡتُلُواْ ٱلنَّفۡسَ ٱلَّتِي حَرَّمَ ٱللَّهُ إِلَّا بِٱلۡحَقِّۗ وَمَن قُتِلَ مَظۡلُومٗا فَقَدۡ جَعَلۡنَا لِوَلِيِّهِۦ سُلۡطَٰنٗا فَلَا يُسۡرِف فِّي ٱلۡقَتۡلِۖ إِنَّهُۥ كَانَ مَنصُورٗا
Kandi ntimukice umuntu Allah yaziririje (kwica) uretse ku mpamvu y’ukuri. N’uzicwa arenganyijwe, rwose twahaye umuhagarariye ububasha (bwo gusaba ubutabera kumuhorera, cyangwa kwaka impozamarira, cyangwa kubabarira). Ariko ntazarengere mu kwihorera, kuko mu by’ukuri we arengerwa (n’amategeko).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَا تَقۡرَبُواْ مَالَ ٱلۡيَتِيمِ إِلَّا بِٱلَّتِي هِيَ أَحۡسَنُ حَتَّىٰ يَبۡلُغَ أَشُدَّهُۥۚ وَأَوۡفُواْ بِٱلۡعَهۡدِۖ إِنَّ ٱلۡعَهۡدَ كَانَ مَسۡـُٔولٗا
Ntimukanegere umutungo w’imfubyi uretse igihe mugamije ineza (ifitiye inyungu iyo mfubyi), kugeza igeze mu gihe cy’ubukure (muzayihe umutungo wayo iwicungire). Kandi mujye mwuzuza isezerano kuko mu by’ukuri isezerano muzaribazwa (ku munsi w’imperuka).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَوۡفُواْ ٱلۡكَيۡلَ إِذَا كِلۡتُمۡ وَزِنُواْ بِٱلۡقِسۡطَاسِ ٱلۡمُسۡتَقِيمِۚ ذَٰلِكَ خَيۡرٞ وَأَحۡسَنُ تَأۡوِيلٗا
Kandi mujye mwuzuza ibipimo igihe mupima, ndetse mupimishe iminzani itunganye. Ibyo ni byo byiza (kuri mwe ku isi) kandi ni byo (bizagira) iherezo ryiza (ku mperuka).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَا تَقۡفُ مَا لَيۡسَ لَكَ بِهِۦ عِلۡمٌۚ إِنَّ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡبَصَرَ وَٱلۡفُؤَادَ كُلُّ أُوْلَٰٓئِكَ كَانَ عَنۡهُ مَسۡـُٔولٗا
Ntukanakurikire ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri amatwi, amaso n’umutima, ibyo byose muzabibazwa (uko mwabikoresheje).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَا تَمۡشِ فِي ٱلۡأَرۡضِ مَرَحًاۖ إِنَّكَ لَن تَخۡرِقَ ٱلۡأَرۡضَ وَلَن تَبۡلُغَ ٱلۡجِبَالَ طُولٗا
Kandi ntukagende ku isi wibona kuko mu by’ukuri udashobora gutobora isi ndetse nta n’ubwo wareshya n’imisozi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
كُلُّ ذَٰلِكَ كَانَ سَيِّئُهُۥ عِندَ رَبِّكَ مَكۡرُوهٗا
Ibibi muri ibyo byose (byavuzwe), Nyagasani wawe arabyanga.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ኢስራዕ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት