Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Yūsuf   Verse:
وَرَٰوَدَتۡهُ ٱلَّتِي هُوَ فِي بَيۡتِهَا عَن نَّفۡسِهِۦ وَغَلَّقَتِ ٱلۡأَبۡوَٰبَ وَقَالَتۡ هَيۡتَ لَكَۚ قَالَ مَعَاذَ ٱللَّهِۖ إِنَّهُۥ رَبِّيٓ أَحۡسَنَ مَثۡوَايَۖ إِنَّهُۥ لَا يُفۡلِحُ ٱلظَّٰلِمُونَ
Nuko umugore yari abereye mu rugo agerageza kumureshya (ngo baryamane), ndetse anakinga imiryango maze aravuga ati “Ngwino unyegere.” (Yusufu) aravuga ati “Niragije Allah (ngo andinde ikibi)! Mu by’ukuri we (umugabo wawe) ni Databuja, yanyakiriye neza (sinshobora kumuhemukira). Rwose abahemu ntibazakiranuka.”
Arabic Tafsirs:
وَلَقَدۡ هَمَّتۡ بِهِۦۖ وَهَمَّ بِهَا لَوۡلَآ أَن رَّءَا بُرۡهَٰنَ رَبِّهِۦۚ كَذَٰلِكَ لِنَصۡرِفَ عَنۡهُ ٱلسُّوٓءَ وَٱلۡفَحۡشَآءَۚ إِنَّهُۥ مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Kandi rwose (umugore) yaramwifuje, ndetse na we (Yusufu) yenda kubyemera; iyo ataza kubona ibimenyetso bya Nyagasani we (yari kugwa mu cyaha). Ibyo byari ukugira ngo tumurinde ikibi n’igicumuro (ubusambanyi). Mu by’ukuri we yari umwe mu bagaragu bacu b’imbonera.
Arabic Tafsirs:
وَٱسۡتَبَقَا ٱلۡبَابَ وَقَدَّتۡ قَمِيصَهُۥ مِن دُبُرٖ وَأَلۡفَيَا سَيِّدَهَا لَدَا ٱلۡبَابِۚ قَالَتۡ مَا جَزَآءُ مَنۡ أَرَادَ بِأَهۡلِكَ سُوٓءًا إِلَّآ أَن يُسۡجَنَ أَوۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Batanguranwa ku rugi (Yusufu ahunga, undi na we amukurura) maze umugore aca ikanzu ya Yusufu mu mugongo. Nuko bahurira ku muryango n’umugabo we, maze (umugore) aravuga ati “Ni iki wakorera uwashatse kugirira nabi umugore wawe kitari ukumufunga cyangwa kumuha igihano kibabaza?”
Arabic Tafsirs:
قَالَ هِيَ رَٰوَدَتۡنِي عَن نَّفۡسِيۚ وَشَهِدَ شَاهِدٞ مِّنۡ أَهۡلِهَآ إِن كَانَ قَمِيصُهُۥ قُدَّ مِن قُبُلٖ فَصَدَقَتۡ وَهُوَ مِنَ ٱلۡكَٰذِبِينَ
(Yusufu) aravuga ati “(Uyu mugore) ni we wanyifuje”, nuko umuhamya wo mu muryango w'umugore atanga ubuhamya agira ati “Niba ikanzu ye yacitse imbere, umugore araba yavuze ukuri, naho (Yusufu) araba ari umunyabinyoma.”
Arabic Tafsirs:
وَإِن كَانَ قَمِيصُهُۥ قُدَّ مِن دُبُرٖ فَكَذَبَتۡ وَهُوَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
“Ariko niba ikanzu ye yacitse inyuma, umugore araba abeshya naho (Yusufu) avuga ukuri.”
Arabic Tafsirs:
فَلَمَّا رَءَا قَمِيصَهُۥ قُدَّ مِن دُبُرٖ قَالَ إِنَّهُۥ مِن كَيۡدِكُنَّۖ إِنَّ كَيۡدَكُنَّ عَظِيمٞ
Maze (umugabo) abonye ikanzu ye (Yusufu) yacitse inyuma, aravuga ati “Mu by’ukuri ibi ni bimwe mu mayeri yanyu abagore! Rwose, amayeri yanyu arahambaye.”
Arabic Tafsirs:
يُوسُفُ أَعۡرِضۡ عَنۡ هَٰذَاۚ وَٱسۡتَغۡفِرِي لِذَنۢبِكِۖ إِنَّكِ كُنتِ مِنَ ٱلۡخَاطِـِٔينَ
(Umugabo aramubwira ati) “Yusufu! Ubyirengagize (ntubivuge). Nawe (mugore) saba imbabazi z’icyaha cyawe. Mu by’ukuri wari mu banyamakosa.”
Arabic Tafsirs:
۞ وَقَالَ نِسۡوَةٞ فِي ٱلۡمَدِينَةِ ٱمۡرَأَتُ ٱلۡعَزِيزِ تُرَٰوِدُ فَتَىٰهَا عَن نَّفۡسِهِۦۖ قَدۡ شَغَفَهَا حُبًّاۖ إِنَّا لَنَرَىٰهَا فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ
Nuko abagore bo mu mujyi (bumvise iyo nkuru) baravuga bati “Umugore w’Umutware yararikiye umucakara we! Rwose urukundo rwamuhumye (umutima)! Mu by’ukuri turabona ari mu buyobe bugaragara.”
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Yūsuf
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close