Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Yūsuf   Verse:
فَلَمَّا ذَهَبُواْ بِهِۦ وَأَجۡمَعُوٓاْ أَن يَجۡعَلُوهُ فِي غَيَٰبَتِ ٱلۡجُبِّۚ وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡهِ لَتُنَبِّئَنَّهُم بِأَمۡرِهِمۡ هَٰذَا وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ
Maze bamujyanye, bemeranywa kumujugunya mu iriba, nuko turamuhishurira (Yusufu) tuti “Rwose (hari igihe) uzababwira iby’iki gikorwa cyabo batazi (ko ari wowe)!”
Arabic Tafsirs:
وَجَآءُوٓ أَبَاهُمۡ عِشَآءٗ يَبۡكُونَ
Nuko ku mugoroba (barataha) bagera kuri se barira!
Arabic Tafsirs:
قَالُواْ يَٰٓأَبَانَآ إِنَّا ذَهَبۡنَا نَسۡتَبِقُ وَتَرَكۡنَا يُوسُفَ عِندَ مَتَٰعِنَا فَأَكَلَهُ ٱلذِّئۡبُۖ وَمَآ أَنتَ بِمُؤۡمِنٖ لَّنَا وَلَوۡ كُنَّا صَٰدِقِينَ
Baravuga bati “Dawe! Mu by'ukuri, twagiye gusiganwa (kwiruka no gutera amacumu) dusiga Yusufu ku bintu byacu maze ikirura kiramurya; ariko ntiwakwemera ibyo tukubwira kabone n’iyo twaba tuvuga ukuri.”
Arabic Tafsirs:
وَجَآءُو عَلَىٰ قَمِيصِهِۦ بِدَمٖ كَذِبٖۚ قَالَ بَلۡ سَوَّلَتۡ لَكُمۡ أَنفُسُكُمۡ أَمۡرٗاۖ فَصَبۡرٞ جَمِيلٞۖ وَٱللَّهُ ٱلۡمُسۡتَعَانُ عَلَىٰ مَا تَصِفُونَ
Banazana ikanzu ye iriho amaraso atari ay’ukuri. (Se) arababwira ati “Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije kumugirira nabi (mubigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye). Kandi Allah ni We wo kwishingikirizwa mu byo muvuga.”
Arabic Tafsirs:
وَجَآءَتۡ سَيَّارَةٞ فَأَرۡسَلُواْ وَارِدَهُمۡ فَأَدۡلَىٰ دَلۡوَهُۥۖ قَالَ يَٰبُشۡرَىٰ هَٰذَا غُلَٰمٞۚ وَأَسَرُّوهُ بِضَٰعَةٗۚ وَٱللَّهُ عَلِيمُۢ بِمَا يَعۡمَلُونَ
Nuko haza abagenzi bohereza umuvomyi wabo (kubavomera amazi mu iriba), maze amanuye indobo ye (mu iriba, azamuramo Yusufu); aravuga ati “Mbega inkuru nziza! Dore umwana w’umuhungu!” Nuko bamuhisha (bagenzi babo) bamugira igicuruzwa. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo bakoze.
Arabic Tafsirs:
وَشَرَوۡهُ بِثَمَنِۭ بَخۡسٖ دَرَٰهِمَ مَعۡدُودَةٖ وَكَانُواْ فِيهِ مِنَ ٱلزَّٰهِدِينَ
Nuko bamugurisha ku giciro gito; amadirihamu[1] make. Kandi ntabwo bamushakaga (baramwikijije).
[1] Ni ubwoko bw’amafaranga abarwa agaciro kayo muri Feza. N’ubu hari ibihugu bigikoresha amafaranga afite iyo nyito
Arabic Tafsirs:
وَقَالَ ٱلَّذِي ٱشۡتَرَىٰهُ مِن مِّصۡرَ لِٱمۡرَأَتِهِۦٓ أَكۡرِمِي مَثۡوَىٰهُ عَسَىٰٓ أَن يَنفَعَنَآ أَوۡ نَتَّخِذَهُۥ وَلَدٗاۚ وَكَذَٰلِكَ مَكَّنَّا لِيُوسُفَ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلِنُعَلِّمَهُۥ مِن تَأۡوِيلِ ٱلۡأَحَادِيثِۚ وَٱللَّهُ غَالِبٌ عَلَىٰٓ أَمۡرِهِۦ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
Nuko Umunyamisiri wamuguze abwira umugore we ati “Mwakire kandi umugirire neza, wenda yazatugirira akamaro cyangwa tukamugira umwana.” Uko ni ko twatuje Yusufu mu gihugu (cya Misiri, tumugira umunyacyubahiro) tunamwigisha gusobanura inzozi. Kandi Allah afite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo ashaka, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.
Arabic Tafsirs:
وَلَمَّا بَلَغَ أَشُدَّهُۥٓ ءَاتَيۡنَٰهُ حُكۡمٗا وَعِلۡمٗاۚ وَكَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Maze (Yusufu) amaze kuba igikwerere, tumuha ubushishozi n'ubumenyi (ubuhanuzi); uko ni ko duhemba abakora ibyiza.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Yūsuf
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close