Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Hūd   Verse:
۞ وَمَا مِن دَآبَّةٖ فِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَّا عَلَى ٱللَّهِ رِزۡقُهَا وَيَعۡلَمُ مُسۡتَقَرَّهَا وَمُسۡتَوۡدَعَهَاۚ كُلّٞ فِي كِتَٰبٖ مُّبِينٖ
Buri kiremwa cyose kigenda ku isi, Allah yakigeneye amafunguro. Kandi azi ubuturo bwacyo (ku isi) n’aho gishyikira (nyuma yo gupfa). Byose biri mu gitabo gisobanutse.
Arabic Tafsirs:
وَهُوَ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ وَكَانَ عَرۡشُهُۥ عَلَى ٱلۡمَآءِ لِيَبۡلُوَكُمۡ أَيُّكُمۡ أَحۡسَنُ عَمَلٗاۗ وَلَئِن قُلۡتَ إِنَّكُم مَّبۡعُوثُونَ مِنۢ بَعۡدِ ٱلۡمَوۡتِ لَيَقُولَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّبِينٞ
Ni na We waremye ibirere n'isi mu minsi itandatu, kandi Ar’shi[1] ye yari hejuru y’amazi; (ibyo byose yabikoze) kugira ngo abagerageze (bityo agaragaze) muri mwe urusha abandi ibikorwa byiza. Ariko uramutse ubabwiye uti “Mu by’ukuri muzazurwa nyuma yo gupfa”, ba bandi bahakanye bavuga bati “Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara.”
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo Surat ul A’araf: 54.
Arabic Tafsirs:
وَلَئِنۡ أَخَّرۡنَا عَنۡهُمُ ٱلۡعَذَابَ إِلَىٰٓ أُمَّةٖ مَّعۡدُودَةٖ لَّيَقُولُنَّ مَا يَحۡبِسُهُۥٓۗ أَلَا يَوۡمَ يَأۡتِيهِمۡ لَيۡسَ مَصۡرُوفًا عَنۡهُمۡ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
Kandi turamutse dukerereje ibihano kuri bo kugeza igihe cyagenwe, rwose bavuga (bannyega) bati “Ni iki kibibujije?” Bamenye ko umunsi (ibihano) bizabageraho ntakizabibakiza, kandi bazagotwa (n’ibihano) by’ibyo bajyaga bakerensa.
Arabic Tafsirs:
وَلَئِنۡ أَذَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ مِنَّا رَحۡمَةٗ ثُمَّ نَزَعۡنَٰهَا مِنۡهُ إِنَّهُۥ لَيَـُٔوسٞ كَفُورٞ
N’iyo dusogongeje umuntu ku mpuhwe ziduturutseho nyuma tukazimwambura, mu by’ukuri ariheba cyane agahakana yivuye inyuma (inema za Allah).
Arabic Tafsirs:
وَلَئِنۡ أَذَقۡنَٰهُ نَعۡمَآءَ بَعۡدَ ضَرَّآءَ مَسَّتۡهُ لَيَقُولَنَّ ذَهَبَ ٱلسَّيِّـَٔاتُ عَنِّيٓۚ إِنَّهُۥ لَفَرِحٞ فَخُورٌ
Kandi n’iyo tumusogongeje ku byiza nyuma yo kugerwaho n'amakuba, rwose aravuga ati “Ibibi bimvuyeho”, nuko akishima akanirata cyane.
Arabic Tafsirs:
إِلَّا ٱلَّذِينَ صَبَرُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَأَجۡرٞ كَبِيرٞ
Uretse ba bandi bihanganye bakanakora ibikorwa byiza; abo bazahabwa imbabazi ndetse n’igihembo gihebuje (Ijuru).
Arabic Tafsirs:
فَلَعَلَّكَ تَارِكُۢ بَعۡضَ مَا يُوحَىٰٓ إِلَيۡكَ وَضَآئِقُۢ بِهِۦ صَدۡرُكَ أَن يَقُولُواْ لَوۡلَآ أُنزِلَ عَلَيۡهِ كَنزٌ أَوۡ جَآءَ مَعَهُۥ مَلَكٌۚ إِنَّمَآ أَنتَ نَذِيرٞۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ وَكِيلٌ
Hari ubwo wowe (Muhamadi) wareka (kubagezaho) bimwe mu byo uhishurirwa, ndetse n’igituza cyawe kikaremererwa kuko bavuga bati “Kuki atamanuriwe ubutunzi cyangwa ngo azane n’umumalayika (ushimangira ubutumwa bwe)?” (Bagezeho ibyo uhishurirwa, kuko) mu by’ukuri wowe uri umuburizi. Kandi Allah ni Umuhagararizi wa byose.
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Hūd
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close