Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Index of Translations

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the Meanings Surah: Hūd   Verse:
وَيَٰقَوۡمِ لَا يَجۡرِمَنَّكُمۡ شِقَاقِيٓ أَن يُصِيبَكُم مِّثۡلُ مَآ أَصَابَ قَوۡمَ نُوحٍ أَوۡ قَوۡمَ هُودٍ أَوۡ قَوۡمَ صَٰلِحٖۚ وَمَا قَوۡمُ لُوطٖ مِّنكُم بِبَعِيدٖ
“Kandi yemwe bantu banjye! Urwango mumfitiye ntiruzatume mugerwaho n’ibihano nk’ibyageze ku bantu ba Nuhu, cyangwa abantu ba Hudu, cyangwa se abantu ba Swaleh. Kandi abantu ba Loti ntibari kure yanyu (kuko nta gihe gishize barimbuwe ndetse bakaba bari abaturanyi banyu).”
Arabic Tafsirs:
وَٱسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّكُمۡ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِۚ إِنَّ رَبِّي رَحِيمٞ وَدُودٞ
“Munasabe Nyagasani wanyu kubababarira ndetse munamwicuzeho. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Nyirimpuhwe zihebuje, Uwuje urukundo (ku wicuza).”
Arabic Tafsirs:
قَالُواْ يَٰشُعَيۡبُ مَا نَفۡقَهُ كَثِيرٗا مِّمَّا تَقُولُ وَإِنَّا لَنَرَىٰكَ فِينَا ضَعِيفٗاۖ وَلَوۡلَا رَهۡطُكَ لَرَجَمۡنَٰكَۖ وَمَآ أَنتَ عَلَيۡنَا بِعَزِيزٖ
Baravuga bati “Yewe Shuwayibu! Ntidusobanukirwa byinshi mu byo uvuga, kandi mu by’ukuri tubona ari wowe munyantege nke muri twe. Ndetse iyo bitaba (kubaha) umuryango wawe, twari kukwicisha amabuye kandi ntiwatunanira.”
Arabic Tafsirs:
قَالَ يَٰقَوۡمِ أَرَهۡطِيٓ أَعَزُّ عَلَيۡكُم مِّنَ ٱللَّهِ وَٱتَّخَذۡتُمُوهُ وَرَآءَكُمۡ ظِهۡرِيًّاۖ إِنَّ رَبِّي بِمَا تَعۡمَلُونَ مُحِيطٞ
(Shuwayibu) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! None se umuryango wanjye ni wo muha agaciro kurusha Allah mwateye umugongo? Mu by’ukuri Nyagasani wanjye azi neza ibyo mukora.”
Arabic Tafsirs:
وَيَٰقَوۡمِ ٱعۡمَلُواْ عَلَىٰ مَكَانَتِكُمۡ إِنِّي عَٰمِلٞۖ سَوۡفَ تَعۡلَمُونَ مَن يَأۡتِيهِ عَذَابٞ يُخۡزِيهِ وَمَنۡ هُوَ كَٰذِبٞۖ وَٱرۡتَقِبُوٓاْ إِنِّي مَعَكُمۡ رَقِيبٞ
“Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Rwose muzamenya uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza ndetse n’umubeshyi. Bityo ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje.”
Arabic Tafsirs:
وَلَمَّا جَآءَ أَمۡرُنَا نَجَّيۡنَا شُعَيۡبٗا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ بِرَحۡمَةٖ مِّنَّا وَأَخَذَتِ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ ٱلصَّيۡحَةُ فَأَصۡبَحُواْ فِي دِيَٰرِهِمۡ جَٰثِمِينَ
Maze ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, twarokoye Shuwayibu n’abemeye hamwe na we ku bw’impuhwe ziduturutseho, nuko ab’inkozi z’ibibi bakubitwa n’urusaku (rw’ibihano), maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo,
Arabic Tafsirs:
كَأَن لَّمۡ يَغۡنَوۡاْ فِيهَآۗ أَلَا بُعۡدٗا لِّمَدۡيَنَ كَمَا بَعِدَتۡ ثَمُودُ
Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri abantu b’i Madiyani boramye nk’uko aba Thamud boramye.
Arabic Tafsirs:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا مُوسَىٰ بِـَٔايَٰتِنَا وَسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٍ
Mu by’ukuri twohereje Musa (azanye) ibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara,
Arabic Tafsirs:
إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦ فَٱتَّبَعُوٓاْ أَمۡرَ فِرۡعَوۡنَۖ وَمَآ أَمۡرُ فِرۡعَوۡنَ بِرَشِيدٖ
(Twamwohereje) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko bakurikiye itegeko rya Farawo, nyamara itegeko rya Farawo nta shingiro ryari rifite!
Arabic Tafsirs:
 
Translation of the Meanings Surah: Hūd
Index of Surahs Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Quran - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Index of Translations

Issued by Rwanda Muslim Association

Close