Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ያሲን   አንቀፅ:
إِنَّ أَصۡحَٰبَ ٱلۡجَنَّةِ ٱلۡيَوۡمَ فِي شُغُلٖ فَٰكِهُونَ
Mu by’ukuri abantu bo mu ijuru kuri uwo munsi bazaba bahugijwe n’umunezero.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
هُمۡ وَأَزۡوَٰجُهُمۡ فِي ظِلَٰلٍ عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِ مُتَّكِـُٔونَ
Bo n’abagore babo bazaba bari mu gicucu, bicaye begamye mu bitanda by’imisego myiza.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَهُمۡ فِيهَا فَٰكِهَةٞ وَلَهُم مَّا يَدَّعُونَ
Bazarihabwamo imbuto (z’ubwoko bwose) ndetse banabonemo ibyo bashaka byose.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
سَلَٰمٞ قَوۡلٗا مِّن رَّبّٖ رَّحِيمٖ
(Bazabwirwa bati) “Salamu (mugire amahoro)!” Izaba ari imvugo iturutse kwa Nyagasani, Nyirimbabazi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱمۡتَٰزُواْ ٱلۡيَوۡمَ أَيُّهَا ٱلۡمُجۡرِمُونَ
Inkozi z’ibibi (zizabwirwa ziti) “Uyu munsi nimwigireyo mwa nkozi z’ibibi mwe (nimwitandukanye n’abemeramana).”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ أَلَمۡ أَعۡهَدۡ إِلَيۡكُمۡ يَٰبَنِيٓ ءَادَمَ أَن لَّا تَعۡبُدُواْ ٱلشَّيۡطَٰنَۖ إِنَّهُۥ لَكُمۡ عَدُوّٞ مُّبِينٞ
Ese yemwe bene Adamu! Sinabategetse ko mutagomba kugaragira Shitani kuko mu by’ukuri ari umwanzi wanyu ugaragara?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَنِ ٱعۡبُدُونِيۚ هَٰذَا صِرَٰطٞ مُّسۡتَقِيمٞ
Kandi ko mugomba kugaragira Njye (njyenyine). Iyo ni yo nzira igororotse.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَقَدۡ أَضَلَّ مِنكُمۡ جِبِلّٗا كَثِيرًاۖ أَفَلَمۡ تَكُونُواْ تَعۡقِلُونَ
Rwose (Shitani) yayobeje abenshi muri mwe. Ese nta bwenge mwagiraga?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
هَٰذِهِۦ جَهَنَّمُ ٱلَّتِي كُنتُمۡ تُوعَدُونَ
Uyu ni wo muriro wa Jahanamu mwajyaga musezeranywa!
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ٱصۡلَوۡهَا ٱلۡيَوۡمَ بِمَا كُنتُمۡ تَكۡفُرُونَ
Nimuwinjiremo uyu munsi kubera guhakana kwanyu.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ٱلۡيَوۡمَ نَخۡتِمُ عَلَىٰٓ أَفۡوَٰهِهِمۡ وَتُكَلِّمُنَآ أَيۡدِيهِمۡ وَتَشۡهَدُ أَرۡجُلُهُم بِمَا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ
Uyu munsi turafunga iminwa yabo maze amaboko yabo atubwire, ndetse n’amaguru yabo ahamye ibyo bakoraga.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَوۡ نَشَآءُ لَطَمَسۡنَا عَلَىٰٓ أَعۡيُنِهِمۡ فَٱسۡتَبَقُواْ ٱلصِّرَٰطَ فَأَنَّىٰ يُبۡصِرُونَ
Kandi n’iyo tuza kubishaka twari kubambura amaso yabo (tukabagira impumyi burundu) maze bagatanguranwa (kugana) inzira (yacu); ese ubwo bari kuyibona bate?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَوۡ نَشَآءُ لَمَسَخۡنَٰهُمۡ عَلَىٰ مَكَانَتِهِمۡ فَمَا ٱسۡتَطَٰعُواْ مُضِيّٗا وَلَا يَرۡجِعُونَ
N’iyo dushaka twari kubahindura (ibindi bintu) bakaguma aho bari, ntibashobore kugenda cyangwa ngo bagaruke.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَن نُّعَمِّرۡهُ نُنَكِّسۡهُ فِي ٱلۡخَلۡقِۚ أَفَلَا يَعۡقِلُونَ
Kandi uwo duhaye kuramba, tumusubiza inyuma mu miremekere (agasubira ibwana). Ese nta bwenge bagira?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَا عَلَّمۡنَٰهُ ٱلشِّعۡرَ وَمَا يَنۢبَغِي لَهُۥٓۚ إِنۡ هُوَ إِلَّا ذِكۡرٞ وَقُرۡءَانٞ مُّبِينٞ
Kandi (Muhamadi) ntitwamwigishije ibisigo ndetse ntibinamukwiye; ahubwo ibyo avuga ni urwibutso bikaba na Qur’an isobanutse.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لِّيُنذِرَ مَن كَانَ حَيّٗا وَيَحِقَّ ٱلۡقَوۡلُ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ
Kugira ngo iburire abafite imitima mizima, kandi imvugo (yo guhanwa) ibe impamo ku bahakanyi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ያሲን
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት