Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ያሲን   አንቀፅ:
۞ وَمَآ أَنزَلۡنَا عَلَىٰ قَوۡمِهِۦ مِنۢ بَعۡدِهِۦ مِن جُندٖ مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَمَا كُنَّا مُنزِلِينَ
Kandi nyuma ye ntitwigeze twoherereza abantu be ingabo ziturutse mu kirere (zo kubarimbura), ndetse nta n’ubwo byari ngombwa ko tuzohereza.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِن كَانَتۡ إِلَّا صَيۡحَةٗ وَٰحِدَةٗ فَإِذَا هُمۡ خَٰمِدُونَ
Ukurimburwa kwabo kwabaye (gukubitwa n’) urusaku rumwe gusa; nuko barazima (barapfa).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَٰحَسۡرَةً عَلَى ٱلۡعِبَادِۚ مَا يَأۡتِيهِم مِّن رَّسُولٍ إِلَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
Mbega akababaro ku bagaragu! Nta ntumwa yabageragaho ngo babure kuyinnyega.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَلَمۡ يَرَوۡاْ كَمۡ أَهۡلَكۡنَا قَبۡلَهُم مِّنَ ٱلۡقُرُونِ أَنَّهُمۡ إِلَيۡهِمۡ لَا يَرۡجِعُونَ
Ese ntibabona ibisekuru tworetse mbere yabo uko bingana? (Ntibabona) ko mu by’ukuri batagaruka (ngo bongere kubana na bo?)
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِن كُلّٞ لَّمَّا جَمِيعٞ لَّدَيۡنَا مُحۡضَرُونَ
Kandi rwose, bose bazazanwa imbere yacu.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَءَايَةٞ لَّهُمُ ٱلۡأَرۡضُ ٱلۡمَيۡتَةُ أَحۡيَيۡنَٰهَا وَأَخۡرَجۡنَا مِنۡهَا حَبّٗا فَمِنۡهُ يَأۡكُلُونَ
Kandi ikimenyetso kuri bo ni ubutaka bwapfuye (bwakakaye) dusubiza ubuzima, maze tukabukuramo imyaka bafungura.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَجَعَلۡنَا فِيهَا جَنَّٰتٖ مِّن نَّخِيلٖ وَأَعۡنَٰبٖ وَفَجَّرۡنَا فِيهَا مِنَ ٱلۡعُيُونِ
Ndetse twanabushyizeho ubusitani bw’imitende n’imizabibu, tunavuburamo amasoko.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لِيَأۡكُلُواْ مِن ثَمَرِهِۦ وَمَا عَمِلَتۡهُ أَيۡدِيهِمۡۚ أَفَلَا يَشۡكُرُونَ
Kugira ngo bafungure ku mbuto zayo ndetse n’ibyakozwe n’amaboko yabo. Ese ntibashobora gushimira?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
سُبۡحَٰنَ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلۡأَزۡوَٰجَ كُلَّهَا مِمَّا تُنۢبِتُ ٱلۡأَرۡضُ وَمِنۡ أَنفُسِهِمۡ وَمِمَّا لَا يَعۡلَمُونَ
Ubutagatifu ni ubw’uwaremye ibitsina byombi (ikigabo n’ikigore); byaba mu bimera mu butaka byose, muri bo ubwabo (abantu) ndetse no mu byo batazi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَءَايَةٞ لَّهُمُ ٱلَّيۡلُ نَسۡلَخُ مِنۡهُ ٱلنَّهَارَ فَإِذَا هُم مُّظۡلِمُونَ
Kandi n’ikimenyetso kuri bo ni ijoro; turikuraho (umucyo w’) amanywa maze bakaba mu mwijima.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلشَّمۡسُ تَجۡرِي لِمُسۡتَقَرّٖ لَّهَاۚ ذَٰلِكَ تَقۡدِيرُ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡعَلِيمِ
Kandi izuba rigana mu mwanya ryashyiriweho (ni ikimenyetso kuri bo). Uko ni ukugena k’Umunyacyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلۡقَمَرَ قَدَّرۡنَٰهُ مَنَازِلَ حَتَّىٰ عَادَ كَٱلۡعُرۡجُونِ ٱلۡقَدِيمِ
Ndetse n’ukwezi (ni ikimenyetso kuri bo). Twagushyiriyeho ibyiciro kunyuramo, kugeza ubwo kongeye kuba nk’ishami ry’umutende rishaje.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَا ٱلشَّمۡسُ يَنۢبَغِي لَهَآ أَن تُدۡرِكَ ٱلۡقَمَرَ وَلَا ٱلَّيۡلُ سَابِقُ ٱلنَّهَارِۚ وَكُلّٞ فِي فَلَكٖ يَسۡبَحُونَ
Izuba ntirishobora guhurirana n’ukwezi cyangwa ngo ijoro rize mu mwanya w’amanywa. Kandi byose byogoga mu myanya yabyo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ያሲን
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት