Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ያሲን   አንቀፅ:

Yaasiin

يسٓ
Yaa-siin.[1]
[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلۡقُرۡءَانِ ٱلۡحَكِيمِ
Ndahiye iyi Qur’an yuje ubushishozi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّكَ لَمِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uri umwe mu ntumwa (za Allah).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
عَلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
(Kandi uri) mu nzira igororotse (ari yo ya Isilamu).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
تَنزِيلَ ٱلۡعَزِيزِ ٱلرَّحِيمِ
(Iyi Qur’an) yahishuwe n’Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi (Allah),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لِتُنذِرَ قَوۡمٗا مَّآ أُنذِرَ ءَابَآؤُهُمۡ فَهُمۡ غَٰفِلُونَ
Kugira ngo uburire abantu (ibyo) abakurambere babo batigeze baburirwa, bityo bakaba ari indangare.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَقَدۡ حَقَّ ٱلۡقَوۡلُ عَلَىٰٓ أَكۡثَرِهِمۡ فَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ
Rwose imvugo (y’ibihano) yasohoreye kuri benshi muri bo, ubwo rero ntibazemera.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّا جَعَلۡنَا فِيٓ أَعۡنَٰقِهِمۡ أَغۡلَٰلٗا فَهِيَ إِلَى ٱلۡأَذۡقَانِ فَهُم مُّقۡمَحُونَ
Mu by’ukuri twashyize iminyururu mu majosi yabo (duhambira amaboko yabo) igeze ku twananwa, ari na yo mpamvu bazaba bararamye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَجَعَلۡنَا مِنۢ بَيۡنِ أَيۡدِيهِمۡ سَدّٗا وَمِنۡ خَلۡفِهِمۡ سَدّٗا فَأَغۡشَيۡنَٰهُمۡ فَهُمۡ لَا يُبۡصِرُونَ
Kandi twashyize urusika imbere yabo n’inyuma yabo, maze turabapfukirana, bituma batabona.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَسَوَآءٌ عَلَيۡهِمۡ ءَأَنذَرۡتَهُمۡ أَمۡ لَمۡ تُنذِرۡهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ
Wababurira utababurira, kuri bo byose ni kimwe, ntibazemera.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّمَا تُنذِرُ مَنِ ٱتَّبَعَ ٱلذِّكۡرَ وَخَشِيَ ٱلرَّحۡمَٰنَ بِٱلۡغَيۡبِۖ فَبَشِّرۡهُ بِمَغۡفِرَةٖ وَأَجۡرٖ كَرِيمٍ
Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) uwo ushobora kuburira ni ukurikira urwibutso akanatinya (Allah) Nyirimpuhwe atamubona. Muhe inkuru nziza yo kubabarirwa ibyaha no kuzagororerwa ibihembo byiza (Ijuru).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّا نَحۡنُ نُحۡيِ ٱلۡمَوۡتَىٰ وَنَكۡتُبُ مَا قَدَّمُواْ وَءَاثَٰرَهُمۡۚ وَكُلَّ شَيۡءٍ أَحۡصَيۡنَٰهُ فِيٓ إِمَامٖ مُّبِينٖ
Rwose ni twe tuzura abapfuye, tukanandika ibyo bakoze n’ibyo basize (ibyiza n’ibibi), kandi buri kintu twakibaruye mu gitabo gisobanutse.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ያሲን
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት