Check out the new design

Қуръони Карим маъноларининг таржимаси - Кинярвандача таржима - Руанда Мусулмонлар Жамияти * - Таржималар мундарижаси

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Маънолар таржимаси Сура: Анъом   Оят:
فَمَن يُرِدِ ٱللَّهُ أَن يَهۡدِيَهُۥ يَشۡرَحۡ صَدۡرَهُۥ لِلۡإِسۡلَٰمِۖ وَمَن يُرِدۡ أَن يُضِلَّهُۥ يَجۡعَلۡ صَدۡرَهُۥ ضَيِّقًا حَرَجٗا كَأَنَّمَا يَصَّعَّدُ فِي ٱلسَّمَآءِۚ كَذَٰلِكَ يَجۡعَلُ ٱللَّهُ ٱلرِّجۡسَ عَلَى ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ
Kandi uwo Allah ashaka kuyobora yagurira igituza cye Isilamu, ndetse n’uwo ashaka kurekera mu buyobe, afunganya igituza cye cyane, akabura amahoro akamera nk’uwihatira kuzamuka ajya mu kirere.[1] Uko ni ko Allah ashyira mu gihano ba bandi batemera.
[1] Bimenyerewe ko abazamuka mu kirere bagera aho umwuka bahumeka (Oxygen) ubabana muke, bagakenera kwitwaza undi w’umukorano; ibyo bikaba bishimangira ko Qur’an ari igitabo gikubiyemo ubuhanga, kandi cyabushimangiye mbere y’uko abashakashatsi babuvumbura.
Арабча тафсирлар:
وَهَٰذَا صِرَٰطُ رَبِّكَ مُسۡتَقِيمٗاۗ قَدۡ فَصَّلۡنَا ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَذَّكَّرُونَ
Kandi iyi ni inzira ya Nyagasani wawe igororotse. Mu by’ukuri twasobanuye ibimenyetso byacu ku bantu bazirikana.
Арабча тафсирлар:
۞ لَهُمۡ دَارُ ٱلسَّلَٰمِ عِندَ رَبِّهِمۡۖ وَهُوَ وَلِيُّهُم بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Bazagira ubuturo bw’amahoro (Ijuru) kwa Nyagasani wabo. Kandi azababera Umugenga kubera ibyo bakoraga.
Арабча тафсирлар:
وَيَوۡمَ يَحۡشُرُهُمۡ جَمِيعٗا يَٰمَعۡشَرَ ٱلۡجِنِّ قَدِ ٱسۡتَكۡثَرۡتُم مِّنَ ٱلۡإِنسِۖ وَقَالَ أَوۡلِيَآؤُهُم مِّنَ ٱلۡإِنسِ رَبَّنَا ٱسۡتَمۡتَعَ بَعۡضُنَا بِبَعۡضٖ وَبَلَغۡنَآ أَجَلَنَا ٱلَّذِيٓ أَجَّلۡتَ لَنَاۚ قَالَ ٱلنَّارُ مَثۡوَىٰكُمۡ خَٰلِدِينَ فِيهَآ إِلَّا مَا شَآءَ ٱللَّهُۚ إِنَّ رَبَّكَ حَكِيمٌ عَلِيمٞ
N’umunsi azabakoranya bose (akababwira ati) “Yemwe mbaga y’amajini! Mwakabije kuyobya abantu”, nuko inshuti zayo mu bantu zivuge ziti “Nyagasani wacu! Twagiriranye akamaro none ubu tugeze ku gihe cyacu watugeneye.” (Allah) avuge ati “Umuriro nube ubuturo bwanyu muzabamo ubuziraherezo, uretse igihe Allah azagena ukundi. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.”
Арабча тафсирлар:
وَكَذَٰلِكَ نُوَلِّي بَعۡضَ ٱلظَّٰلِمِينَ بَعۡضَۢا بِمَا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ
Uko ni na ko bamwe mu nkozi z’ibibi twabahaye kugira ubushobozi (bwo gukora ibibi) ku bandi, kubera ibyo bakoraga.
Арабча тафсирлар:
يَٰمَعۡشَرَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِ أَلَمۡ يَأۡتِكُمۡ رُسُلٞ مِّنكُمۡ يَقُصُّونَ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتِي وَيُنذِرُونَكُمۡ لِقَآءَ يَوۡمِكُمۡ هَٰذَاۚ قَالُواْ شَهِدۡنَا عَلَىٰٓ أَنفُسِنَاۖ وَغَرَّتۡهُمُ ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَا وَشَهِدُواْ عَلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ أَنَّهُمۡ كَانُواْ كَٰفِرِينَ
(Ku munsi w’imperuka bazabwirwa bati) “Yemwe mbaga y’amajini n’abantu! Ese ntimwagezweho n’Intumwa zibakomokamo, zibasobanurira amagambo yanjye, ndetse zikanababurira kuzahura n’uyu munsi wanyu?” Bazavuga bati “Turishinja (ko izo ntumwa zatugezeho tukazihinyura).” Bashutswe n’ubuzima bw’isi. Bazanishinja ko (koko) bari abahakanyi.
Арабча тафсирлар:
 
Маънолар таржимаси Сура: Анъом
Суралар мундарижаси Бет рақами
 
Қуръони Карим маъноларининг таржимаси - Кинярвандача таржима - Руанда Мусулмонлар Жамияти - Таржималар мундарижаси

Руанда Мусулмонлар Жамиятидан

Ёпиш