Check out the new design

Betekenisvertaling van de Heilige Koran - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda * - Inhoudsopgave van de vertalingen

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Vertaling van de betekenis Soerah: Albaqarah   Vers:
مَثَلُهُمۡ كَمَثَلِ ٱلَّذِي ٱسۡتَوۡقَدَ نَارٗا فَلَمَّآ أَضَآءَتۡ مَا حَوۡلَهُۥ ذَهَبَ ٱللَّهُ بِنُورِهِمۡ وَتَرَكَهُمۡ فِي ظُلُمَٰتٖ لَّا يُبۡصِرُونَ
Urugero rwabo ni nk’urw’uwacanye umuriro, nuko wamara kumurika no kubonesha ibimukikije byose, Allah agatwara urumuri rwabo, akabasiga mu mwijima batabona.
Arabische exegeses:
صُمُّۢ بُكۡمٌ عُمۡيٞ فَهُمۡ لَا يَرۡجِعُونَ
(Abo bameze) nk’abatumva, abatavuga, ndetse n’abatabona; kandi nta n’ubwo bazisubiraho (ngo bagaruke mu nzira itunganye).
Arabische exegeses:
أَوۡ كَصَيِّبٖ مِّنَ ٱلسَّمَآءِ فِيهِ ظُلُمَٰتٞ وَرَعۡدٞ وَبَرۡقٞ يَجۡعَلُونَ أَصَٰبِعَهُمۡ فِيٓ ءَاذَانِهِم مِّنَ ٱلصَّوَٰعِقِ حَذَرَ ٱلۡمَوۡتِۚ وَٱللَّهُ مُحِيطُۢ بِٱلۡكَٰفِرِينَ
Cyangwa (urundi rugero rwabo) ni (nk’abantu bagenda) mu mvura nyinshi iva mu kirere, irimo umwijima, inkuba n’imirabyo; bagashyira intoki zabo mu matwi kubera urusaku rwinshi rw’inkuba batinya gupfa. Ariko Allah agose abahakanyi (mu mpande zose).
Arabische exegeses:
يَكَادُ ٱلۡبَرۡقُ يَخۡطَفُ أَبۡصَٰرَهُمۡۖ كُلَّمَآ أَضَآءَ لَهُم مَّشَوۡاْ فِيهِ وَإِذَآ أَظۡلَمَ عَلَيۡهِمۡ قَامُواْۚ وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ لَذَهَبَ بِسَمۡعِهِمۡ وَأَبۡصَٰرِهِمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Umurabyo uba wenda kubahuma amaso, buri uko ubamurikiye baratambuka, wabazimiraho bagahagarara. Kandi n’iyo Allah aza kubishaka yari kubambura kumva kwabo no kubona kwabo. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose.
Arabische exegeses:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱعۡبُدُواْ رَبَّكُمُ ٱلَّذِي خَلَقَكُمۡ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَتَّقُونَ
Yemwe bantu! Nimugaragire Nyagasani wanyu wabaremye mwe n’abababanjirije; kugira ngo mumugandukire.
Arabische exegeses:
ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَرۡضَ فِرَٰشٗا وَٱلسَّمَآءَ بِنَآءٗ وَأَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَخۡرَجَ بِهِۦ مِنَ ٱلثَّمَرَٰتِ رِزۡقٗا لَّكُمۡۖ فَلَا تَجۡعَلُواْ لِلَّهِ أَندَادٗا وَأَنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
We wabagiriye isi nk’isaso (kugira ngo muyigubweho neza) n’ikirere akakigira nk’igisenge, ndetse akanakimanuramo amazi, akayameresha imbuto zikaba amafunguro yanyu. Bityo, ntimukagire izindi mana mubangikanya na Allah, kandi mubizi (ko ari We wenyine ukwiye gusengwa).
Arabische exegeses:
وَإِن كُنتُمۡ فِي رَيۡبٖ مِّمَّا نَزَّلۡنَا عَلَىٰ عَبۡدِنَا فَأۡتُواْ بِسُورَةٖ مِّن مِّثۡلِهِۦ وَٱدۡعُواْ شُهَدَآءَكُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Kandi niba mushidikanya ku byo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi), ngaho nimuzane igice cya Qur’an (Surat) kimwe kimeze nka yo (Qur’an), ndetse munahamagare abunganizi banyu batari Allah, niba muri abanyakuri.
Arabische exegeses:
فَإِن لَّمۡ تَفۡعَلُواْ وَلَن تَفۡعَلُواْ فَٱتَّقُواْ ٱلنَّارَ ٱلَّتِي وَقُودُهَا ٱلنَّاسُ وَٱلۡحِجَارَةُۖ أُعِدَّتۡ لِلۡكَٰفِرِينَ
Niba rero ibyo mutabikoze, nta n’ubwo muteze kubikora na mba, ngaho nimwirinde umuriro, wo ibicanwa byawo (bizaba ari) abantu n’amabuye; wateguriwe abahakanyi.
Arabische exegeses:
 
Vertaling van de betekenis Soerah: Albaqarah
Inhoudsopgave van de Soerat's Paginanummer
 
Betekenisvertaling van de Heilige Koran - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda - Inhoudsopgave van de vertalingen

Uitgegeven door de Vereniging van Moslims in Rowanda.

Afsluiting