Check out the new design

Betekenisvertaling van de Heilige Koran - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda * - Inhoudsopgave van de vertalingen

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Vertaling van de betekenis Soerah: ar-Rad   Vers:
لَهُۥ دَعۡوَةُ ٱلۡحَقِّۚ وَٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ مِن دُونِهِۦ لَا يَسۡتَجِيبُونَ لَهُم بِشَيۡءٍ إِلَّا كَبَٰسِطِ كَفَّيۡهِ إِلَى ٱلۡمَآءِ لِيَبۡلُغَ فَاهُ وَمَا هُوَ بِبَٰلِغِهِۦۚ وَمَا دُعَآءُ ٱلۡكَٰفِرِينَ إِلَّا فِي ضَلَٰلٖ
Ni We (Allah) ukwiye ijambo ry’ukuri (ry’uko nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri usibye We). Naho ba bandi basenga ibitari We, ntacyo bibasubiza na kimwe, mbese ni nk’umuntu urambura amaboko ye ayerekeza ku mazi (ari kure ye) kugira ngo amugere mu kanwa, nyamara adashobora kumugeraho. Kandi ubusabe bw’abahakanyi nta kindi buri cyo usibye kuba ari ubuyobe.
Arabische exegeses:
وَلِلَّهِۤ يَسۡجُدُۤ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ طَوۡعٗا وَكَرۡهٗا وَظِلَٰلُهُم بِٱلۡغُدُوِّ وَٱلۡأٓصَالِ۩
Kandi Allah yubamirwa n’ibiri mu birere no mu isi, bibishaka cyangwa bitabishaka; ndetse n’ibicucu byabyo (biramwubamira) mu gitondo na nimugoroba.
Arabische exegeses:
قُلۡ مَن رَّبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ قُلِ ٱللَّهُۚ قُلۡ أَفَٱتَّخَذۡتُم مِّن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ لَا يَمۡلِكُونَ لِأَنفُسِهِمۡ نَفۡعٗا وَلَا ضَرّٗاۚ قُلۡ هَلۡ يَسۡتَوِي ٱلۡأَعۡمَىٰ وَٱلۡبَصِيرُ أَمۡ هَلۡ تَسۡتَوِي ٱلظُّلُمَٰتُ وَٱلنُّورُۗ أَمۡ جَعَلُواْ لِلَّهِ شُرَكَآءَ خَلَقُواْ كَخَلۡقِهِۦ فَتَشَٰبَهَ ٱلۡخَلۡقُ عَلَيۡهِمۡۚ قُلِ ٱللَّهُ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖ وَهُوَ ٱلۡوَٰحِدُ ٱلۡقَهَّٰرُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde Nyagasani w’ibirere n’isi?” Vuga uti “Ni Allah.” Vuga uti “None se kuki mwishyiriraho abarinzi batari We, batagira icyiza bimarira cyangwa ngo bagire ikibi bikiza?” Vuga uti “Ese utabona ahwanye n’ubona? Cyangwa se umwijima n’urumuri ni bimwe? Cyangwa (abantu) babangikanya Allah n’ibigirwamana (bibwira ko) byaremye nk’uko (Allah) yaremye, ku buryo ibyo (bigirwamana byaremye n’ibyo Allah yaremye) bibatera urujijo kubera ko bisa?” Vuga uti “Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.”
Arabische exegeses:
أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَسَالَتۡ أَوۡدِيَةُۢ بِقَدَرِهَا فَٱحۡتَمَلَ ٱلسَّيۡلُ زَبَدٗا رَّابِيٗاۖ وَمِمَّا يُوقِدُونَ عَلَيۡهِ فِي ٱلنَّارِ ٱبۡتِغَآءَ حِلۡيَةٍ أَوۡ مَتَٰعٖ زَبَدٞ مِّثۡلُهُۥۚ كَذَٰلِكَ يَضۡرِبُ ٱللَّهُ ٱلۡحَقَّ وَٱلۡبَٰطِلَۚ فَأَمَّا ٱلزَّبَدُ فَيَذۡهَبُ جُفَآءٗۖ وَأَمَّا مَا يَنفَعُ ٱلنَّاسَ فَيَمۡكُثُ فِي ٱلۡأَرۡضِۚ كَذَٰلِكَ يَضۡرِبُ ٱللَّهُ ٱلۡأَمۡثَالَ
Yamanuye amazi mu kirere, maze ibibaya bitemba amazi hakurikijwe ingano yabyo. Imivu y’amazi igatembana urufuro hejuru yayo. Ndetse no mu byo bashongesha mu muriro babishakamo imitako cyangwa ibindi bikoresho, hari ibisigara bidafite akamaro. Uko ni ko Allah atanga urugero rugaragaza ukuri n’ikinyoma. Nuko ibidafite akamaro bikaba imfabusa, naho ibifitiye abantu akamaro bikaguma ku isi. Uko ni ko Allah atanga ingero.
Arabische exegeses:
لِلَّذِينَ ٱسۡتَجَابُواْ لِرَبِّهِمُ ٱلۡحُسۡنَىٰۚ وَٱلَّذِينَ لَمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَهُۥ لَوۡ أَنَّ لَهُم مَّا فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا وَمِثۡلَهُۥ مَعَهُۥ لَٱفۡتَدَوۡاْ بِهِۦٓۚ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ سُوٓءُ ٱلۡحِسَابِ وَمَأۡوَىٰهُمۡ جَهَنَّمُۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ
Ba bandi bumviye Nyagasani wabo bazagororerwa ibyiza (Ijuru). Naho ba bandi batamwumviye, iyo baza kugira ibyo mu isi byose hiyongereyeho n’ibindi nka byo, bari kubyicunguza (kugira ngo barokoke ibihano, ariko ntibigire icyo bibamarira). Abo bazagira ibarura ribi ndetse ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu; kandi ubwo ni bwo bushyikiro bubi.
Arabische exegeses:
 
Vertaling van de betekenis Soerah: ar-Rad
Inhoudsopgave van de Soerat's Paginanummer
 
Betekenisvertaling van de Heilige Koran - Keniaanse vertaling - Vereniging van Moslims in Rowanda - Inhoudsopgave van de vertalingen

Uitgegeven door de Vereniging van Moslims in Rowanda.

Afsluiting