Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ന്നിസാഅ്   ആയത്ത്:
وَٱسۡتَغۡفِرِ ٱللَّهَۖ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Unasabe Allah kukubabarira; mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَلَا تُجَٰدِلۡ عَنِ ٱلَّذِينَ يَخۡتَانُونَ أَنفُسَهُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ مَن كَانَ خَوَّانًا أَثِيمٗا
Kandi ntukavuganire ba bandi bihemukira ubwabo. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umuhemu, umunyabyaha.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يَسۡتَخۡفُونَ مِنَ ٱلنَّاسِ وَلَا يَسۡتَخۡفُونَ مِنَ ٱللَّهِ وَهُوَ مَعَهُمۡ إِذۡ يُبَيِّتُونَ مَا لَا يَرۡضَىٰ مِنَ ٱلۡقَوۡلِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ بِمَا يَعۡمَلُونَ مُحِيطًا
Bihisha abantu (bagakora ibibi), ariko ntibashobora kwihisha Allah; kuko aba ari kumwe na bo igihe barara bacura imigambi y’imvugo atishimira. Kandi Allah azi neza ibyo bakora.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
هَٰٓأَنتُمۡ هَٰٓؤُلَآءِ جَٰدَلۡتُمۡ عَنۡهُمۡ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا فَمَن يُجَٰدِلُ ٱللَّهَ عَنۡهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ أَم مَّن يَكُونُ عَلَيۡهِمۡ وَكِيلٗا
Dore mwe murabavuganira mu buzima bwo ku isi; ariko se ni nde uzagisha impaka Allah abavuganira ku munsi w’imperuka, cyangwa se ni nde uzababera umuhagararizi?
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَمَن يَعۡمَلۡ سُوٓءًا أَوۡ يَظۡلِمۡ نَفۡسَهُۥ ثُمَّ يَسۡتَغۡفِرِ ٱللَّهَ يَجِدِ ٱللَّهَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
N’ukoze ikibi cyangwa akihemukira, hanyuma agasaba imbabazi Allah, azasanga Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَمَن يَكۡسِبۡ إِثۡمٗا فَإِنَّمَا يَكۡسِبُهُۥ عَلَىٰ نَفۡسِهِۦۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمٗا
N’ukoze icyaha aba akikoreye we ubwe (ingaruka zacyo ziba kuri we), kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَمَن يَكۡسِبۡ خَطِيٓـَٔةً أَوۡ إِثۡمٗا ثُمَّ يَرۡمِ بِهِۦ بَرِيٓـٔٗا فَقَدِ ٱحۡتَمَلَ بُهۡتَٰنٗا وَإِثۡمٗا مُّبِينٗا
N’ukoze igicumuro cyangwa icyaha hanyuma akakigereka ku mwere, rwose aba yikoreye ikinyoma gikomeye n’icyaha kigaragara.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَلَوۡلَا فَضۡلُ ٱللَّهِ عَلَيۡكَ وَرَحۡمَتُهُۥ لَهَمَّت طَّآئِفَةٞ مِّنۡهُمۡ أَن يُضِلُّوكَ وَمَا يُضِلُّونَ إِلَّآ أَنفُسَهُمۡۖ وَمَا يَضُرُّونَكَ مِن شَيۡءٖۚ وَأَنزَلَ ٱللَّهُ عَلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَعَلَّمَكَ مَا لَمۡ تَكُن تَعۡلَمُۚ وَكَانَ فَضۡلُ ٱللَّهِ عَلَيۡكَ عَظِيمٗا
Iyo bitaza kuba ingabire n’impuhwe bya Allah kuri wowe (Muhamadi), agatsiko muri bo kari gushaka kukuyobya; nyamara ntawe bayobya uretse kuba bakwiyobya ubwabo, kandi nta n’icyo bagutwara. Allah yaguhishuriye igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (Sunat) anakwigisha ibyo utari uzi. Kandi ingabire za Allah kuri wowe zirahambaye.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ന്നിസാഅ്
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അവസാനിപ്പിക്കുക