Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ന്നിസാഅ്   ആയത്ത്:
وَلَوۡ أَنَّا كَتَبۡنَا عَلَيۡهِمۡ أَنِ ٱقۡتُلُوٓاْ أَنفُسَكُمۡ أَوِ ٱخۡرُجُواْ مِن دِيَٰرِكُم مَّا فَعَلُوهُ إِلَّا قَلِيلٞ مِّنۡهُمۡۖ وَلَوۡ أَنَّهُمۡ فَعَلُواْ مَا يُوعَظُونَ بِهِۦ لَكَانَ خَيۡرٗا لَّهُمۡ وَأَشَدَّ تَثۡبِيتٗا
N’iyo tuza kubategeka tuti “Mwiyice cyangwa musohoke mu nzu zanyu (mwimuke burundu)”, nta byo bari gukora usibye bake muri bo; nyamara iyo baza gukora ibyo bashishikarizwa, byari kuba byiza kuri bo bikanarushaho kubakomeza (mu nzira ya Allah).
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَإِذٗا لَّأٓتَيۡنَٰهُم مِّن لَّدُنَّآ أَجۡرًا عَظِيمٗا
Iyo biza kuba bityo (bakoze ibyo basabwa), rwose twari kubaha ingororano zihambaye ziduturutseho,
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَلَهَدَيۡنَٰهُمۡ صِرَٰطٗا مُّسۡتَقِيمٗا
Kandi twari no kubayobora inzira igororotse.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَمَن يُطِعِ ٱللَّهَ وَٱلرَّسُولَ فَأُوْلَٰٓئِكَ مَعَ ٱلَّذِينَ أَنۡعَمَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِم مِّنَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ وَٱلصِّدِّيقِينَ وَٱلشُّهَدَآءِ وَٱلصَّٰلِحِينَۚ وَحَسُنَ أُوْلَٰٓئِكَ رَفِيقٗا
Kandi abumvira Allah n’Intumwa (Muhamadi), abo bazaba bari kumwe (mu ijuru) n’abo Allah yahundagajeho inema ze; (barimo) abahanuzi, abemeye by’ukuri, abaguye ku rugamba baharanira inzira ya Allah ndetse n’intungane. Abo ni bo nshuti nziza!
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
ذَٰلِكَ ٱلۡفَضۡلُ مِنَ ٱللَّهِۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ عَلِيمٗا
Izo ni ingabire zituruka kwa Allah, kandi Allah arahagije kuba ari Umumenyi uhebuje.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ خُذُواْ حِذۡرَكُمۡ فَٱنفِرُواْ ثُبَاتٍ أَوِ ٱنفِرُواْ جَمِيعٗا
Yemwe abemeye! Mujye mwitonda (mu kwitegura umwanzi); mujye mujya ku rugamba mu matsinda atandukanye cyangwa mugendere hamwe.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَإِنَّ مِنكُمۡ لَمَن لَّيُبَطِّئَنَّ فَإِنۡ أَصَٰبَتۡكُم مُّصِيبَةٞ قَالَ قَدۡ أَنۡعَمَ ٱللَّهُ عَلَيَّ إِذۡ لَمۡ أَكُن مَّعَهُمۡ شَهِيدٗا
Mu by’ukuri, muri mwe hari utinda kujya ku rugamba, maze mwagerwaho n’akaga (gutsindwa), akavuga ati “Rwose Allah yampundagajeho inema (yandinze) kuba ntari kumwe na bo.”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
وَلَئِنۡ أَصَٰبَكُمۡ فَضۡلٞ مِّنَ ٱللَّهِ لَيَقُولَنَّ كَأَن لَّمۡ تَكُنۢ بَيۡنَكُمۡ وَبَيۡنَهُۥ مَوَدَّةٞ يَٰلَيۡتَنِي كُنتُ مَعَهُمۡ فَأَفُوزَ فَوۡزًا عَظِيمٗا
Ariko iyo mugezweho n’ingabire ziturutse kwa Allah (intsinzi), rwose avuga -nk’aho nta rukundo ruri hagati yanyu na we- ati “Iyo nza kuba hamwe na bo nari kubona ubutunzi buhambaye (iminyago)!”
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
۞ فَلۡيُقَٰتِلۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ ٱلَّذِينَ يَشۡرُونَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا بِٱلۡأٓخِرَةِۚ وَمَن يُقَٰتِلۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ فَيُقۡتَلۡ أَوۡ يَغۡلِبۡ فَسَوۡفَ نُؤۡتِيهِ أَجۡرًا عَظِيمٗا
Bityo ba bandi bemeye guhara ubuzima bw’isi bakabugurana imperuka (abemera) nibarwane mu nzira ya Allah, kandi urwana mu nzira ya Allah akicwa cyangwa agatsinda, tuzamuhemba ibihembo bihambaye.
അറബി തഫ്സീറുകൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ന്നിസാഅ്
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അവസാനിപ്പിക്കുക