Check out the new design

Traduzione dei Significati del Sacro Corano - TRADUZIONE KINYARWANDA – Rwanda Muslim Association * - Indice traduzioni

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduzione significati Sura: Al-Isrâ’   Versetto:
وَبِٱلۡحَقِّ أَنزَلۡنَٰهُ وَبِٱلۡحَقِّ نَزَلَۗ وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ إِلَّا مُبَشِّرٗا وَنَذِيرٗا
Twaranayihishuye (Qur’an) mu kuri kandi yamanutse irimo ukuri. Ndetse nta kindi cyatumye tukohereza (yewe Muhamadi) bitari ukugira ngo utange inkuru nziza (yo kuzagororerwa ijuru ku bazakurikira ubutumwa bwawe) ukaba n’umuburizi (uburira abazahakana ubutumwa bwawe ko bazahanishwa igihano cy’umuriro).
Esegesi in lingua araba:
وَقُرۡءَانٗا فَرَقۡنَٰهُ لِتَقۡرَأَهُۥ عَلَى ٱلنَّاسِ عَلَىٰ مُكۡثٖ وَنَزَّلۡنَٰهُ تَنزِيلٗا
Kandi Qur’an twayihishuye mu bice bice kugira ngo uyisomere abantu buhoro buhoro (babashe kuyisobanukirwa). Twanayihishuye mu byiciro (mu myaka makumyabiri n’itatu).
Esegesi in lingua araba:
قُلۡ ءَامِنُواْ بِهِۦٓ أَوۡ لَا تُؤۡمِنُوٓاْۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ مِن قَبۡلِهِۦٓ إِذَا يُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ يَخِرُّونَۤ لِلۡأَذۡقَانِۤ سُجَّدٗاۤ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuyemere cyangwa ntimuyemere! Mu by’ukuri abahawe ubumenyi mbere yayo (Qur’an), iyo bayisomewe baca bugufi bakubama”,
Esegesi in lingua araba:
وَيَقُولُونَ سُبۡحَٰنَ رَبِّنَآ إِن كَانَ وَعۡدُ رَبِّنَا لَمَفۡعُولٗا
Bakavuga bati “Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu! Rwose isezerano rya Nyagasani wacu rirasohoye.”
Esegesi in lingua araba:
وَيَخِرُّونَ لِلۡأَذۡقَانِ يَبۡكُونَ وَيَزِيدُهُمۡ خُشُوعٗا۩
Banubamira (Allah) barira, bikabongerera kwibombarika.
Esegesi in lingua araba:
قُلِ ٱدۡعُواْ ٱللَّهَ أَوِ ٱدۡعُواْ ٱلرَّحۡمَٰنَۖ أَيّٗا مَّا تَدۡعُواْ فَلَهُ ٱلۡأَسۡمَآءُ ٱلۡحُسۡنَىٰۚ وَلَا تَجۡهَرۡ بِصَلَاتِكَ وَلَا تُخَافِتۡ بِهَا وَٱبۡتَغِ بَيۡنَ ذَٰلِكَ سَبِيلٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mwasaba muvuga (izina) Allah cyangwa muvuga Rahmani, izina iryo ari ryo ryose mwakoresha mumusaba (byose ni kimwe), kuko afite amazina meza.” No mu isengesho ryawe ntukarangurure ijwi cyangwa ngo urimanure; ahubwo ujye uba hagati aho.
Esegesi in lingua araba:
وَقُلِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي لَمۡ يَتَّخِذۡ وَلَدٗا وَلَمۡ يَكُن لَّهُۥ شَرِيكٞ فِي ٱلۡمُلۡكِ وَلَمۡ يَكُن لَّهُۥ وَلِيّٞ مِّنَ ٱلذُّلِّۖ وَكَبِّرۡهُ تَكۡبِيرَۢا
Unavuge uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We utagira umwana, ntagire uwo babangikanye mu bwami bwe, ndetse ntanagire umurinda kuko atajya agira intege nke.” Ujye unamuha ikuzo rihambaye.
Esegesi in lingua araba:
 
Traduzione significati Sura: Al-Isrâ’
Indice Sure Numero di pagina
 
Traduzione dei Significati del Sacro Corano - TRADUZIONE KINYARWANDA – Rwanda Muslim Association - Indice traduzioni

Edito dalla Rwanda Muslim Association

Chiudi