Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore Sad   Aaya.:
ٱصۡبِرۡ عَلَىٰ مَا يَقُولُونَ وَٱذۡكُرۡ عَبۡدَنَا دَاوُۥدَ ذَا ٱلۡأَيۡدِۖ إِنَّهُۥٓ أَوَّابٌ
Ihanganire ibyo bavuga (yewe Muhamadi), kandi wibuke umugaragu wacu Dawudi wari umunyembaraga (mu guhangana n’umwanzi). Mu by’ukuri yicuzaga kuri Allah cyane.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
إِنَّا سَخَّرۡنَا ٱلۡجِبَالَ مَعَهُۥ يُسَبِّحۡنَ بِٱلۡعَشِيِّ وَٱلۡإِشۡرَاقِ
Mu by’ukuri twashoboje imisozi gufatanya na we (Dawudi) kudusingiza buri uko bwije n’uko bucyeye.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَٱلطَّيۡرَ مَحۡشُورَةٗۖ كُلّٞ لَّهُۥٓ أَوَّابٞ
Ndetse n’inyoni zikusanyirijwe hamwe, zaramwumviye (zifatanya na we mu kudusingiza).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَشَدَدۡنَا مُلۡكَهُۥ وَءَاتَيۡنَٰهُ ٱلۡحِكۡمَةَ وَفَصۡلَ ٱلۡخِطَابِ
Maze dukomeza ubwami bwe, tunamuha ubushishozi no guca imanza neza.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
۞ وَهَلۡ أَتَىٰكَ نَبَؤُاْ ٱلۡخَصۡمِ إِذۡ تَسَوَّرُواْ ٱلۡمِحۡرَابَ
Ese (yewe Muhamadi) inkuru y’abari bashyamiranye yaba yarakugezeho, ubwo buriraga bagasanga (Dawudi) aho yasengeraga (Mih’rab).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
إِذۡ دَخَلُواْ عَلَىٰ دَاوُۥدَ فَفَزِعَ مِنۡهُمۡۖ قَالُواْ لَا تَخَفۡۖ خَصۡمَانِ بَغَىٰ بَعۡضُنَا عَلَىٰ بَعۡضٖ فَٱحۡكُم بَيۡنَنَا بِٱلۡحَقِّ وَلَا تُشۡطِطۡ وَٱهۡدِنَآ إِلَىٰ سَوَآءِ ٱلصِّرَٰطِ
Ubwo binjiraga kwa Dawudi maze akabikanga, bakavuga bati “Wigira ubwoba! Twembi twashyamiranye; umwe muri twe yahuguje undi. Bityo dukiranure mu kuri kandi ntubogame, ndetse unatuyobore inzira igororotse.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
إِنَّ هَٰذَآ أَخِي لَهُۥ تِسۡعٞ وَتِسۡعُونَ نَعۡجَةٗ وَلِيَ نَعۡجَةٞ وَٰحِدَةٞ فَقَالَ أَكۡفِلۡنِيهَا وَعَزَّنِي فِي ٱلۡخِطَابِ
Mu by’ukuri uyu muvandimwe wanjye afite intama mirongo cyenda n’icyenda, mu gihe njye mfite intama imwe (gusa), ariko yavuze ati “Na yo yindagize!” (Nyamara njye simbishaka), none yandushije ijwi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قَالَ لَقَدۡ ظَلَمَكَ بِسُؤَالِ نَعۡجَتِكَ إِلَىٰ نِعَاجِهِۦۖ وَإِنَّ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلۡخُلَطَآءِ لَيَبۡغِي بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٍ إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَقَلِيلٞ مَّا هُمۡۗ وَظَنَّ دَاوُۥدُ أَنَّمَا فَتَنَّٰهُ فَٱسۡتَغۡفَرَ رَبَّهُۥ وَخَرَّۤ رَاكِعٗاۤ وَأَنَابَ۩
(Dawudi atabanje kumva undi) aravuga ati “Rwose yaguhuguje kuba yagusabye intama yawe ngo ayongere mu ze. Kandi mu by’ukuri abenshi mu bafatanyije imitungo barahuguzanya, uretse ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza; kandi ni bo bake.” Nuko Dawudi amenya ko twamugerageje asaba imbabazi Nyagasani we, yitura hasi yubamye, anicuza (kuri Allah).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
فَغَفَرۡنَا لَهُۥ ذَٰلِكَۖ وَإِنَّ لَهُۥ عِندَنَا لَزُلۡفَىٰ وَحُسۡنَ مَـَٔابٖ
Nuko ibyo turabimubabarira. Kandi mu by’ukuri ari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
يَٰدَاوُۥدُ إِنَّا جَعَلۡنَٰكَ خَلِيفَةٗ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَٱحۡكُم بَيۡنَ ٱلنَّاسِ بِٱلۡحَقِّ وَلَا تَتَّبِعِ ٱلۡهَوَىٰ فَيُضِلَّكَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ يَضِلُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ لَهُمۡ عَذَابٞ شَدِيدُۢ بِمَا نَسُواْ يَوۡمَ ٱلۡحِسَابِ
Yewe Dawudi! Mu by’ukuri twakugize umusigire ku isi, bityo jya ukiranura abantu mu kuri kandi ntuzagendere ku marangamutima, kugira ngo atazavaho akuyobya inzira ya Allah. Mu by’ukuri abazayoba inzira ya Allah bazahanishwa ibihano bikaze, kubera kwibagirwa umunsi w’ibarura.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore Sad
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu