Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore Saba   Aaya.:
وَيَوۡمَ يَحۡشُرُهُمۡ جَمِيعٗا ثُمَّ يَقُولُ لِلۡمَلَٰٓئِكَةِ أَهَٰٓؤُلَآءِ إِيَّاكُمۡ كَانُواْ يَعۡبُدُونَ
(Unazirikane yewe Muhamadi) umunsi (Allah) azabakoranya bose maze akabwira Abamalayika ati “Ese bariya ni mwe bajyaga basenga?”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قَالُواْ سُبۡحَٰنَكَ أَنتَ وَلِيُّنَا مِن دُونِهِمۖ بَلۡ كَانُواْ يَعۡبُدُونَ ٱلۡجِنَّۖ أَكۡثَرُهُم بِهِم مُّؤۡمِنُونَ
Bavuge bati “Ubutagatifu ni ubwawe! Ni wowe Murengezi wacu ntabwo ari bo. Ahubwo basengaga amajini, kandi abenshi muri bo banayemera.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
فَٱلۡيَوۡمَ لَا يَمۡلِكُ بَعۡضُكُمۡ لِبَعۡضٖ نَّفۡعٗا وَلَا ضَرّٗا وَنَقُولُ لِلَّذِينَ ظَلَمُواْ ذُوقُواْ عَذَابَ ٱلنَّارِ ٱلَّتِي كُنتُم بِهَا تُكَذِّبُونَ
Bityo, kuri uyu munsi bamwe muri mwe nta cyo bamarira abandi, ndetse nta n’icyo babatwara. Tuzanabwira ababangikanyamana tuti “Nimwumve ibihano by’umuriro mwajyaga muhakana.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَإِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتُنَا بَيِّنَٰتٖ قَالُواْ مَا هَٰذَآ إِلَّا رَجُلٞ يُرِيدُ أَن يَصُدَّكُمۡ عَمَّا كَانَ يَعۡبُدُ ءَابَآؤُكُمۡ وَقَالُواْ مَا هَٰذَآ إِلَّآ إِفۡكٞ مُّفۡتَرٗىۚ وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لِلۡحَقِّ لَمَّا جَآءَهُمۡ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّبِينٞ
N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, baravuga bati “Uyu (Muhamadi) nta kindi ashaka usibye kubabuza (kugaragira) ibyo ababyeyi banyu basengaga. Bakavuga bati “Iyi (Qur’an) ni ikinyoma cyahimbwe.” Ndetse abahakanyi ubwo ukuri kwabageragaho baravuze bati “Iyi (Qur’an) ni uburozi bugaragara.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَمَآ ءَاتَيۡنَٰهُم مِّن كُتُبٖ يَدۡرُسُونَهَاۖ وَمَآ أَرۡسَلۡنَآ إِلَيۡهِمۡ قَبۡلَكَ مِن نَّذِيرٖ
Kandi nta bitabo twabahaye ngo babisome (maze ngo babe ari byo bishingikiriza), ndetse nta n’umuburizi twaboherereje mbere yawe (wowe Muhamadi).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَكَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ وَمَا بَلَغُواْ مِعۡشَارَ مَآ ءَاتَيۡنَٰهُمۡ فَكَذَّبُواْ رُسُلِيۖ فَكَيۡفَ كَانَ نَكِيرِ
Na ba bandi babayeho mbere barahakanye, nyamara bo (abahakanyi b’i Maka) nta n’ubwo banagejeje ku cya cumi cy’ibyo twari twarabahaye (ababanjirije), ariko bahinyuye Intumwa zanjye. Mbega uko ibihano byanjye byari bikaze!
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
۞ قُلۡ إِنَّمَآ أَعِظُكُم بِوَٰحِدَةٍۖ أَن تَقُومُواْ لِلَّهِ مَثۡنَىٰ وَفُرَٰدَىٰ ثُمَّ تَتَفَكَّرُواْۚ مَا بِصَاحِبِكُم مِّن جِنَّةٍۚ إِنۡ هُوَ إِلَّا نَذِيرٞ لَّكُم بَيۡنَ يَدَيۡ عَذَابٖ شَدِيدٖ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri ndabakangurira ikintu kimwe nkomeje; ko mwarangwa no kumvira Allah, babiri babiri cyangwa umwe umwe, hanyuma mukanatekereza (ku butumwa bw’Intumwa Muhamadi).” Mugenzi wanyu (Muhamadi) ntabwo ari umusazi. Ahubwo ni umuburizi wanyu (ubaburira) ibihano bikaze (bizabashyikira).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قُلۡ مَا سَأَلۡتُكُم مِّنۡ أَجۡرٖ فَهُوَ لَكُمۡۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَى ٱللَّهِۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٞ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nta gihembo mbasabye (ku butumwa nabazaniye), kuko ari ubwanyu. Igihembo cyanjye kiri kwa Allah. Kandi ni Umuhamya wa buri kintu.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قُلۡ إِنَّ رَبِّي يَقۡذِفُ بِٱلۡحَقِّ عَلَّٰمُ ٱلۡغُيُوبِ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye yohereza (ubutumwa) bw’ukuri. Ni Umumenyi uhebuje w’ibyihishe.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore Saba
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu